Umugabo w’imyaka 35 ukomoka mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amabuye y’agaciro ya gasegereti, apima ibiro 1,288 yari atwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, mu buryo bwa magendu.
Ingabo ziri kuminuriza mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence force Command and Staff College) riri mu Karere ka Musanze, zagiriye uruzinduko mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi. Bamwe muri bo baturutse mu mahanga batangariye cyane ubwiza basanganye uwo mudugudu bashimangira ko bahigiye byinshi.
Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya bica(gusarura) ibiyege (bijya kumera nk’ibihumyo) barabirya, bahita bamererwa nabi bararemba umwe ahita apfa.
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Rutsiro mu masaha arenga icumi, yahitanye umuntu umwe ndetse itwara ibiraro bihuza imirenge, ahandi ituma inkangu zimanuka zifunga imihanda, ubuhahirane burahagarara.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022, abapolisi bo mu ishami rishinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga no gukoresha ibizamini bafashe Niyoyita Emille w’imyaka 31 afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko yipimishije icyorezo cya COVID-19. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge kuri sitade ya Kigali i (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye umwambaro uzajya wambarwa n’abakozi barwo mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, kugira ngo ababagana babashe gutandukanya abagenzacyaha n’abandi bantu.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 ahagana saa munani z’amanywa, yasanze abantu 175 mu rugo rwa Nyirahuku Marie Rose barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafatiwe mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, Umudugudu wa Gakoma.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, tariki ya 25 Mutarama 2022 bwaregeye urukiko abagabo babiri baturuka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Karambo, bukaba bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira bamwe mu bamotari bahisha pulake za moto, bagamije kuyobya uburari, no guhishira ibyaha baba bakoze.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’ibiza mu minsi 25 kuva umwaka wa 2022 utangiye. Ishusho y’ibiza mu Rwanda mu gihe cy’Urugaryi igaragaza ko ibiza biboneka byakomerekeje abantu 37, inzu zasenyutse 130, imyaka ihinze kuri hegitari 132 yarangiritse.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, tariki ya 25 Mutarama 2022, yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza. Yabasabye kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi 9. Yabasabye ko ayo masomo (…)
Perezida Paul Kagame yasobanuye ko ubushobozi buke mu bijyanye n’indege butuma ingabo za Afurika zirwanira mu kirere zidatabara mu buryo bwihuse ahagaragaye ibibazo by’umutekano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye Inama y’Ihuriro nyafurika ry’Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere, ikaba izamara iminsi ine iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022.
Ubuyobozi n’Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, buravuga ko bwatangiye gukaza ingamba zo gushakisha no guhana by’intangarugero abafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge na magendu bazwi nk’Abarembetsi, bagaragara mu turere tuyigize, kugira ngo bikureho icyuho kikigaragara mu bukungu, imibereho n’iterambere (…)
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu byumweru bibiri bya Mutarama 2022 abantu 11 barafashwe mu bice bitandukanye by’igihugu bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakekwaho kwiba no (…)
Abantu batatu bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kwiyita ko ari abakozi ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), bakiba insinga z’amashanyarazi hamwe n’izihuza camera zo ku muhanda.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, tariki ya 18 Mutarama 2022 ryahuguye abakozi batandukanye bo mu bitaro bya La Croix du Sud cyangwa ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Ibi bitaro biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, akaba yari amahugurwa y’umunsi umwe.
Ahagana mu ma saa tatu z’umugoroba ku itariki 17 Mutarama 2022, mu Murenge wa Bushoki ahazwi ku izina rya Mukoto mu Karere ka Rulindo, Polisi yafatiye muri RITCO udupfunyika (boules) 762 tw’urumogi, abagenzi baryumaho habura nyiri umuzigo.
Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.
Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wabonetse mu mugezi wa Mukungwa, nyuma y’iminsi yari ishize ashakishwa n’abo mu muryango we.
Mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahajya hagaragara imbwa zizerera ku buryo abazibona bifuza kuzikizwa kuko hari n’uwo imwe iherutse kurya.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Hategekimana David ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bikabije umugore we agahita acika.
Nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, hakemezwa guhagarika gukoresha ubwato busanzwe bw’ibiti, ubu inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zifatanyije n’iz’ubuyobozi batangiye gufasha abaturage kwambuka hifashishijwe ubwato bugezweho bwa moteri.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi k’Ukuboza 2021, abantu 11 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi ahantu hatandukanye mu gihugu.
Abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga.
Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka ya Moto yagonganye na Bisi yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ku Muhanda Kigali-Bishenyi. Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Mwizerwa, avuga ko yamenye iby’iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 mu (…)
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mutarama 2022 ahagana saa saba, abantu 102 bafatiwe mu kabari kazwi ku izina rya Bauhaus gaherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo. Aba bantu bose bafashwe barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Muri rusange mu masaha 24 mu gihugu (…)
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 102 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.