Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 309, imodoka 2 n’amagare 219 byafatiwe mu turere dutandatu tw’Intara y’Iburasirazuba.
Itsinda ry’Abasirikare bakuru 13 n’ababaherekeje bose bo mu gisirikare cya Zambia (ZDF) baje mu Rwanda mu rugendo shuri ruzamara icyumweru. Aba basirikare basanzwe biga mu Ishuri ry’Abasirikare bakuru rya Zambia (Zambia Defence Services, Command and Staff College), bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean (…)
Imodoka y’imbangukiragutabara ifite pulake GR134 R yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yakoze impanuka abantu 4 bahita bitaba Imana abandi 2 barakomereka bikomeye.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye igifungo cya burundu Murwanashyaka Charles, uzwi ku izina rya Gacumba, kubera icyaha bukumukurikiranyeho cyo kwica umugore we bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko amutemye yabigambiriye.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi abagore batanu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa itemewe, ku wa 28 Nzeri 2022, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bari ku ipeti rya Lieutenant Colonel bashyirwa ku ipeti rya Colonel bahabwa n’inshingano.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bakomeje kwibaza amaherezo y’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, ikomeje kuhagwa ubudasiba, kugeza ubwo amazu 65 yari amaze kubarurwa yangiritse, ku buryo hafi ya yose, ba nyirayo bamaze no kuyavamo bajya gucumbika mu bagira neza.
Ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lieutenant General.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda(Traffic Police), rivuga ko ryafashe ibinyabiziga 2,753 mu byumweru bibiri bishize, isanga bidafite uruhushya rugaragaza ko bifite ubuziranenge mu bya tekinike (Contole Technique).
Nyuma y’uko tariki 24 Nzeri 2022 imbogo ebyiri zitorotse Pariki zigatera abaturiye Pariki y’Ibirunga, by’umwihariko abo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, Semivumbi Felicien w’imyaka 70 zakomerekeje, yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro bya CHUK.
Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni na ko amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu ingo zisaga 73% zifite amashanyarazi.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwafashe uwitwa Rutagengwa Alexis ukekwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2022, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro ku bapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru.
Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Nsibo ho mu Mudugudu wa Cyambogo, akurikiranyweho kwica nyina akamujugunya mu musarani. Uyu musore witwa Ngirababyeyi wari uzwi ku izina rya Ndiyeranja, biravugwa ko yishe nyina witwa Mugengarugo Epiphanie tariki 5 Nzeri 2022.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Algeria.
Mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Ishami rya gisirikare rishinzwe gutegura ibisasu, ryaturikije gerenade ebyiri, zari zabonetse aho umuturage yubakaga mu Murenge wa Mwendo. Izo gerenade zari zabonetse ubwo umuturage wo mu Murenge wa Mwendo, wasizaga aho yubaka umusingi w’urugo rwe, yabonaga gerenade ebyiri bari gucukura tariki 06 Nzeri 2022.
Hafi y’urugo rw’umuturage mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo, habonetse gerenade ebyiri, ubwo umuturage yacukuraga umusingi mu buryo bwo gushaka gutega urugo rwe ngo rutazasenywa n’amazi.
Ubwo mu Karere ka Nyabihu hatangizwaga igikorwa cy’ukwezi kwahariwe serivise z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, tariki 06 Nzeri 2022, abaturage babajije ibibazo aho bacyuwe n’ijoro.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi kwa Kanama 2022, abantu 8 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kugira amakenga ku bintu bagura byarakoze, batabikuye ku isoko ryemewe.
Polisi y’ u Rwanda (RNP) mu Karere ka Ngoma, tariki ya 01 Nzeri 2022 yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, ukurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu Karere ka Ngoma no mu turere duturanye na ko.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brigadier General.
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yajyanywe mu bitaro bya Nyagatare aho yongererwa umwuka, naho umukobwa bararanye yitaba Imana, bikekwa ko bararanye hafi y’imbabura yaka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 imodoka y’ivatiri y’umuntu utahise amenyekana ikongokeye mu Mujyi rwagati wa Kigali hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Investment Company (yahoze yitwa UTC).
Polisi y’u Rwanda yakajije umurego mu bikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu imyenda yambawe izwi ku izina rya caguwa, bikaba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije, ku bufatanye n’izindi nzego hamwe n’abaturage.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, tariki ya 12 Kanama, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yataye umuhanda igwa mu manga y’umusozi, umuntu umwe muri batatu bari bayirimo arahakomerekera bikomeye. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Hakorimana Dieudonné, yari ipakiye ibirayi n’ibitoki, ibikuye mu isoko rya Vunga, riherereye mu Murenge wa Shyira Akarere ka Nyabihu, ikaba yerekezaga (…)
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Turere turindwi tugize iyi Ntara hamaze kwibwa Televiziyo 123 na Mudasobwa 133.
Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yakoze impanuka mu masaha ya nyuma ya saa sita. Ababibonye bavuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi, ikaba yabereye hafi y’ahaheruka kubera impanuka y’imodoka ya Rubis itwara lisansi yari yagonganye na Coaster ya Virunga igahitana abantu mu cyumweru gishize.