Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa cyangwa abakekwa, bitemewe n’amategeko kandi bidakwiye.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero akurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaga (RIB) kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akanywa agasinda akanasagarira abubaka amashuri muri uwo murenge.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj Gen Emmy Ruvusha, avuga ko umutekano muke atari uko haba humvikana urusaku rw’amasasu gusa, ari yo mpamvu asaba abayobozi n’abaturage kutirara.
Mu ijoro rishyira ku itariki ya 02 Nzeri 2020, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye havuzwe inkuru y’umugabo wishwe, mu bakekwaho kumwica hafatwamo n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Akabuga uwishwe yari atuyemo.
Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi yafashe uwitwa Nshimiyimana Alexandre w’imyaka 50, afite amabalo ane arimo imyenda ya Caguwa ayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.
Imodoka yo mu gihugu cya Tanzania ifite Plaque T322DSH yo mu bwoko bwa ‘Camion Actros’, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu muhanda Kigali-Musanze Polisi iratabara.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi uvugwaho kuba mu gikorwa cyo kurasa umuturage witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma.
Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru yafashe abantu 118 bari aho bita mu butayu mu masengesho. Ni mu gihe ibyo bakoze byari binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza ndetse ahantu bari bari hashobora (…)
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, mu Karere ka Huye hafashwe abantu 32 saa moya zageze bakiri mu muhanda bataragera mu rugo.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abacuruzi ba magendu binjiraga mu Rwanda banyuze mu kiyaga cya Kivu. Aba bacuruzi bari bafite imifuka 3 yuzuyemo amavuta yaciwe mu Rwanda kubera ko byagaragaye ko ayo mavuta iyo uyisize ahindura uruhu bikarugiraho ingaruka. Bari banafite kandi ibalo y’imyenda ya caguwa.
Inzego nkuru z’iperereza mu ngabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zatangiye ibiganiro bigamije kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi nyuma y’imyaka itanu umubano w’u Rwanda n’u Burundi ujemo agatotsi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi ikorera mu Karere ka Huye muri sitasiyo ya Rusatira mu Murenge wa Kinazi yafatiye mu cyuho uwitwa Iratwumva Jean Claude w’imyaka 18 y’amavuko arimo gukora amafaranga y’amahimbano, nyuma y’amakuru yari atanzwe n’abaturage.
Ku mugoroba wa tariki ya 19 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba yafashe uwitwa Twerekane Dieudonne w’imyaka 33. Yari apakiye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti ibiro 350, yari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirango RAA 208E.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 ahagana saa cyenda z’ijoro, abajura bapfumuye ibiro by’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga biba mudasobwa enye ndetse n’ikarito yari irimo imiti yo kuvura inka zo muri gahunda ya ‘Girinka’.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 15 Kanama 2020 ryafashe uwitwa Musabyimana Azerah w’imyaka 38 y’amavuko.
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye tariki ya 14 Kanama 2020 yafashe uwitwa Ntampaka Ezechiel w’imyaka 38 na mukuru we Mbanda barimo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 13 Kanama 2020 ryakoze igikorwa cyo kurwanya no gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali. Muri icyo gikorwa Polisi yafashe itsinda ry’abakwirakwizaga urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi cumi na bitatu n’udupfunyika magana abiri (13,200) (…)
Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2020, Espérance Mukankindi w’i Karaba, mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika, yasanzwe aryamye imbere y’umuryango w’inzu ye, mu muvu w’amaraso, yapfuye.
Ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi, mu rukerera rwa tariki ya 13 Kanama 2020, mu rugo rw’umuturage witwa Nyiransengiyumva Asia w’imyaka 32, Polisi yahafatiye amoko y’inzoga zitandukanye zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zizanwa mu Rwanda mu (…)
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bivumu mu Kagari ka Bihungwe Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, baravuga ko umuyobozi w’umudugudu witwa Hakizimana Jean Claude yaraye arwanye n’umuntu mu kabari bimuviramo gupfa.
Ku makuru yatanzwe n’abaturage ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abantu 23 bari mu rugo rwa Gasigwa Jean de Dieu barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Icyakora Gasigwa we yari yaraye ku kazi ahubwo hari umugore we witwa Uwizeye (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi aho yagurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa HUUREKA hand sanitizer utujuje ubuziranenge kandi ubujijwe mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta aratangaza ko u Rwanda rwandikiye Uganda ku kibazo cy’abasirikare ba Uganda bamaze iminsi binjira mu Rwanda bagashimuta abantu. Dr. Biruta ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020 mu kiganiro n’itangazamakuru ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasohoye itangazo rivuga ko rurimo gushakisha umugabo witwa Zirikana Daniel ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we.
Abakozi 14 muri 16 baherutse guhagarikwa n’Akarere ka Rutsiro batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ni nyuma y’iminsi ine ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bubahagaritse bubashinja uruhare mu kunyereza ibikoresho mu kubaka imihanda ya VUP mu mirenge itanu ari yo Ruhango, Mushubati, Rusebeya, Murunda na Nyabirasi.
Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya habereye impanuka y’imodoka yari yikoreye ibinyobwa bya Bralirwa, umushoferi wayo n’umuherekeza (kigingi) barakomereka.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yarashe ku bantu babiri bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Ndera mu Karere ka Gasabo bashakaga gutoroka, umwe agahita yitaba Imana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bishwe mu minsi ibiri ikurikiranye ku matariki ya 06 na 07 Kanama 2020, baba barazize amakimbirane hagati yabo n’ababishe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubujura mu ngo z’abaturage.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Muhawenayo Augustin na Kwizera Eric, nyuma yo kugaragara mu mashusho ku itariki 15 Nyakanga 2020, biba mu rugo rwa Serwanga Ronard ruherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.