Umukozi w’Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro wari ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage (ASOC) witwa Hakizimana Vedaste yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020 azize impanuka ya moto yari atwaye.
Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Karere ka Rubavu, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu cyane cyane muri aka Karere ka Rubavu.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Nshimiyimana Jean Claude na Nshimiyimana Fils bakurikiranyweho icyaha cy‘ubwambuzi bushukana bakoreye mu Karere ka Nyagatare babeshya ko bagurisha imashini ikora Amadolari.
Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2020 yafashe umuturage witwa Habimana Jean Damascene w’imyaka 40 wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Abapolisi basanze yari afite igisa nk’uruganda akora ikinyobwa cyitwa ‘Akeza k’Ibimera’.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13, harimo abamotari umunani bakurikiranyweho guhindura ibirango bya moto, ndetse n’abandi batanu bakekwaho ibyaha by’uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo, gushimuta no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwtangaje ko rushakisha umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel, ukekwaho kwica umugore we mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umugore witwa Muhawenimana Claudine wo mu Kagari ka Bukiro, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, arakekwaho kwica umugabo we Kamegeri Joseph amuteye ibuye. Ibyo byabaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020.
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Rusave, tariki ya 08 Ukwakira 2020 yafashe Musafiri Dickson w’imyaka 33, abapolisi bamufatana amadolari ya Amerika ibihumbi bine na magana arindwi (4,700 $).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, avuga ko gucika kw’ikiraro cya Kabuga bitahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’Umurenge wa Karama n’uwa Tabagwe.
Uwitwa Bakundinka Jean Nepo utuye mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Nyagisozi mu Mudugudu wa Rukira mu Karere ka Gatsibo ari mu maboko y’inzego z’ubutabera akaba akurikiranyweho kwica Ntawuhigimana Diogene wabuze mu kwezi kwa Gatandatu muri 2016.
Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bukomeje guhiga bukware udutsiko twiyise Abarembetsi bakomeje kunyura mu nzira zitemeye batunda ibiyobyabwenge bakura mu gihugu cya Uganda, aho kuva muri Werurwe 2020 abagera kuri 4,334 bashyizwe mu kato nyuma yo gufatwa batunda ibiyobyabwenge na magendu.
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo n’abasore umunani batera sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli (essence na mazut) nijoro, bakiba amafaranga n’ibindi bikoresho.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batanu bakekwaho kwica Nsengayire Anicet, wiciwe mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu, ku Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, yataye muri yombi umugabo witwa Yotam Segahutu, afatanwa litiro 1000 z’inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya ‘Dunda Ubwonko’.
Twahirwa Laurent w’imyaka 40 y’amavuko wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Karongi na Rutsiro yitabye Imana akubiswe n’inkuba.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba.
Abasirikare bagize itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM), kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, baje i Nyaruguru kureba ingabo 19 za RED Tabara ziherutse gufatirwa kubutaka bw’u Rwanda.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ku itariki 29 Nzeri 2020, abarwanyi cumi n’icyenda (19) b’Abarundi biyitaga ko bari mu mutwe witwaje intwaro wa ‘Red Tabara’ bambutse bava mu Burundi berekeza mu karere k’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko Polisi ishima umubare munini w’abaturarwanda wumva ukanakurikiza amabwiriza, ariko aboneraho no kunenga abagaragara barenze ku mabwiriza bakora ibitemewe ndetse bakanakoresha amayeri atandukanye.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rubavu yatangaje ko biturutse ku makuru yamenyekanye ku bufatanye n’abaturage, mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, abitwa Ngarambe Francis na Nsanzamahoro Innocent bari mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko basanganywe inoti 11 z’amadolari ya Amerika z’impimbano.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Akwasibwe Eric avuga ko imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yaguye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020 yangije ibintu bitandukanye.
Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020 harimo umwanzuro wemerera abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) gusubukura imirimo yabo. Ni nyuma y’igihe kirekire bari barahagarikiwe imirimo yabo yo gutwara abagenzi ahubwo bagatwara imitwaro gusa nka zimwe mu ngamba zo kurwanya (…)
Inyubako zigera kuri 70 zo mu Mujyi wa Kigali zitanga serivisi z’amaresitora n’utubari ndetse n’amazu acuruza amacumbi (Motels) mu mpera z’iki cyumweru zimwe zarafunzwe izindi zicibwa amande kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.
Abatuye mu Mudugudu wa Gakoro mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bafite impungenge z’ingaruka zikomeje guterwa n’uruganda rutunganya amabuye rukorera mu mudugudu wabo.
Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Rutsiro na Nyabihu yashoboye kugarura imifuka 25 ya sima yari yibwe ahubakwa ibikorwa remezo bya Leta.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa byateye urupfu aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi ane, umwana bikamuviramo urupfu.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi rikomeje ibikorwa byo kurwanya uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi byaha bibera muri iki kiyaga.
Umugore witwa Nyiraminani Julienne wo mu Mudugudu wa Cyiha, Akagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, arakekwaho gufatanya n’abana be batatu bagatemagura umugabo we Habineza Francois, ari na we se w’abo bana kugeza apfuye.
Inka yatanzwe muri Girinka ihabwa Byukusenge Marie Gaudence wo mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bayisanze mu kiraro cyayo abantu batahise bamenyekana bayitemye mu mutwe.