Muhanga: Hari abashyirwa mu majwi kugira uruhare mu rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza

Nyuma y’uko uko mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu Umudugudu wa Musengo, hatoraguwe umurambo w’umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, amakuru avuga ko bamwe mu bamwishe batangiye gutabwa muri yombi, ndetse batanga n’amakuru ku kagambane kabaye ngo yicwe.

Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n'abagizi ba nabi
Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n’abagizi ba nabi

Umwe mu bakekwa bavuga ko asanzwe akora umwuga wo kogosha aho ku Kivumu, bivugwa ko ari we wabaye uwa mbere mu kwijyana kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko ari we wishe nyakwigendera.

Uwo wijyanye kuri RIB ngo yanatanze amakuru ku bo bafatanyije kwica mwarimu Charles Karoro Muhirwe, bituma hafatwa abandi bantu babiri ubu bafungiye i Muhanga cyangwa i Kigali.

Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko uwishe nyakwigendera, yavuze ko yari yemerewe guhabwa amafaranga ibihumbi 300frw y’ikiguzi cy’ako kazi, ariko aba ahawe ibihumbi 70frw akazongerwa andi arangije icyo gikorwa.

Uwatanze akazi ko kwica nyakwigendera ngo yabitewe no kuba yaramutwaye isoko rya Farumasi batavuga iyo ari yo, hakaba n’abavuga ko nyakwigendera yaba yaratwaye umugore w’umuturanyi, we akaba yaramugambaniye hatanzwe miliyoni eshatu ngo yicwe.

Amakuru kandi avuga ko abakekwaho ibyaha baba bafitanye ibibazo ku buryo harimo abashinjwa ibinyoma.

Kigali Today iracyagerageza kuvugana n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, ku yandi makuru yerekeranye n’urupfu rw’uyu mwarimu.

Inkuru bijyanye:

Muhanga: Umwarimu muri Kaminuza yishwe, Polisi isaba kudakuka imitima

Muhanga: Ukekwaho kwica umwarimu wa Kaminuza yarashwe arapfa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abantu bamwe bafite ubugome bukabije, nibareke kuvutsa ubuzima bw’abandi kuko sibo bashyize kuri iyi si.

elias yanditse ku itariki ya: 6-04-2023  →  Musubize

IMANA ishoborabyose yakire uwo muvandimwe wavukijwe ubuzima ,ariko uwabizemo uruhare wese yigaye ,nawe amaherezo azayivamo iyi si ntabwo ari iyacu ,byaba byiza duharaniye kuyisiga Ari nziza kurusha uko twayisanze

FELIX yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Kwica uwo mufitanye ikibazo,biba henshi ku isi.Ariko kwihorera,siwo muti.Kubera ko umwica ejo nawe ugapfa.Hali n’abantu bapfa abagore cyangwa abakobwa.Tujye twibuka ko imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Icyaba kibiteye cyose,imana izakubaza amaraso y’umuntu wishe.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka