Muhanga: Umwarimu muri Kaminuza yishwe, Polisi isaba kudakuka imitima
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo irahumuriza abaturage kudakurwa umutima n’ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo, mu gihe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorwe Abatutsi byegereje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiyaremye atangaza ibi nyuma y’uko mu ijoro ryakeye ryo ku wa 02 Mata mu Murenge wa Cyeza, mu Kagari ka Kivumu, Umudugudu wa Musengo habonetse umurambo w’Umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yishwe mu buryo bw’agashinyaguro.
Ubwicanyi n’urugomo mu Ntara y’Amajyepfo birimo no guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bisa nk’ibyiyongereye mu mpera za Werurwe, bamwe bakavuga ko hari abagifite imitima mibi y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uwo mwarimu wigishaga muri Kaminuza ishami rya Nyagatare witwa Muhirwe Charles ngo yari amaze iminsi mike aje gutura ku Kivumu mu Mudugudu wa Musengo, akaba yasanzwe yishwe n’abagizi ba nabi bakangiza bimwe mu bice bye by’umubiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko inzego z’iperereza zatangiye akazi kazo ngo zifate abo bagizi ba nabi kandi umwe mu bakekwa yamaze gutabwa muri yombi, abaturage bakaba basabwa gutuza no kudakuka imitima.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane niba urupfu rwa nyakwigendera Muhirwe hari aho rufitanye isano no guhohotera abarokotse Jenoside, kandi ko iryo perereza riri gukorwa ku bwicanyi n’urugomo biherutse kubera no mu karere ka Kamonyi.
Agira ati, “Muri iki gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi inzego z’umutekano ziryamiye amajanja ngo umutekano w’Abarokotse udahungabanywa, turabasaba gutuza kuko ubwicanyi n’urugomo biri kubaho turi gushaka uko bihagarara dufatanyije n’abaturage”.
CIP Emmanuel Habiyaremye avuga ko aho ubujura n’urugomo bigaragaye, hatangwa amakuru ababikoze bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera, naho abakekwaho ibyaha nk’ibyo batangiwe amakuru n’inzego z’ibanze, bakajyanwa mu bigo ngororamuco nta gutegereza ko bakora ibyaha.
Asaba abaturage gukomeza kuba maso kandi bagatabarana kandi bakagira uruhare mu kwicungira umutekano kugira ngo aho bikomeye buganirwe n’izego z’umutekano zo hejuru.
Muhanga: Hari abashyirwa mu majwi kugira uruhare mu rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza
Ohereza igitekerezo
|
Ubwose koko CIP amagambo avuga aragarura iki gihombo igihugu kugize cyo kubura umuhanga wigishaga abana b’urwanda? RIB yoroye abajiura hamwe nabicanyi. Birababaje.
Ariko izo mpfu zirimo zigenda zisubiramo zifayanya n’ibyitwa ubujura bikorwa bakomeretsa abantu ubu nta kintu kitagaragara kibiri inyuma?