Muhanga: Ukekwaho kwica umwarimu wa Kaminuza yarashwe arapfa

Dusabe Albert w’imyaka 28 wari ukurikiranyweho kwica umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, Dr. Muhirwe Karoro Charles, yarasiwe mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu, Umudugudu wa Musengo ahita apfa, nyuma yo kurwanya inzego z’umutekano.

Byabaye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa 11 Mata 2023, ubwo uwo Dusabe yajyaga kwerekana bimwe mu byo yakoresheje yica Dr. Muhirwe, ku ya 02 Mata 23.

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Eraste Gakwerere, avuga ko mu masaha ya mu gitondo, ari bwo Dusabe yari agiye kwerekana aho yahishe umuhini yakoresheje mu kwica nyakwigendera.

Avuga ko Dusabe yarwanyije inzego z’umutekano, agashaka kwambura imbunda umupolisi, ari nabwo yahise yirwanaho aramurasa arapfa.

Agira ati "Nibyo koko yarashwe arapfa arwanya inzego z’umutekano, turasaba uwo ari we wese gutanga amakuru akenewe mu butabera n’ibindi yabazwa kugira ngo bubeho. Turasaba kandi abaturage kwirinda kurwanya inzego z’umutekano igihe ziri mu kazi kazo".

Gakwerere avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahageze rukomeje iperereza ku rupfu rwa Nyakwigendera Muhirwe Charles, kuko na Dusabe yarashwe agiye kwerekana bimwe mu bimenyetso bikenewe n’ubutabera.

RIB yirinze kugira amakuru itangaza ku rupfu rwa Dr. Muhirwe yapfa, ruvuga ko ari ukubera impamvu z’iperereza. Icyakora iby’urupfu rwe bikaba byarakomeje kuvugisha benshi, harimo no kuba bavugaga ko Dusabe yiyemerera ko ari we wishe Dr. Muhirwe, akaba yaranishyijikirije RIB sitasiyo ya Nyamabuye akimara kwica uwo mwarimu.

Hari kandi abandi bivugwa ko batawe muri yombi, bakekwaho ubufatanyacyaha no kugambanira Dr. Muhirwe, nabo barimo gukurikiranwa n’ubutabera, mu gihe itangazo ryo gushyingura nyakwigendera rigaragaza ko ashyingurwa kuri uyu wa 12 Mata 2023, mu irimbi rya Rusororo.

Inkuru bijyanye:

Muhanga: Hari abashyirwa mu majwi kugira uruhare mu rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

UBURERO UBWO UYUYAFPUYE KANDI ARIWE WARUKENEWEMO AMAKURU GUFATABANDI BIRAGOYE UBWOSEKO UWINGENZI KO APFUYE AMAMAKURU ARAVAHE?

vuguziga yanditse ku itariki ya: 12-04-2023  →  Musubize

imana ikomeze gushyigikira abashinzwe iperereza kugirango umuryango wa nyakwigendera abone ubutabera.

uwamurera frank yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Ikindi mbaza, uwo yavuze ko ari we wamuhaye ikiraka azashinjwa na nde ko uyu yapfuye? Jye numva uyu mwicanyi kuba yemeraga ko yamwishe byari bihagije umuhini waboneka utaboneka.

iganze yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Niba yemeraga ko yamwishe, akanavuga icyo yamwicishije, kujya kubereka umuhini byari ngombwa cyane? Numva RIB yajya yirinda amakosa yo kwica abashinjwa ibyaha bitaranabahama, yashoboraga kubarangira aho biri bakajya kubizana......Umuntu wafatiwe mu cyuho cga ucyekwaho ibyaha bikomeye aba nawe yabaye nk’ikihebe ntacyo atakora ni ukumwitondera. Noneho yari ataranatuza ngo yakire ko yafashwe.

iganze yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka