Kicukiro: Umubyeyi warokotse Jenoside yishwe n’abataramenyekana

Umubyeyi witwa Iribagiza Christine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yishwe n’abantu bataramenyekana basiga bacanye buji bayishyira hafi y’igitanda cye.

Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine
Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine

Abaturanyi b’uwo nyakwigendera basobanura ko abamwishe binjiye mu gipangu mu ma saa tatu za mu gitondo, babanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira umuryango wo ku irembo (Gate).

Abo ngo bahise binjira mu nzu bahita bica uwo mubyeyi bamuteye ibyuma, bahise bacana buji bayishyira hafi y’igitanda, barangije baragenda.

Bamaze kugenda, umuzamu bibwiraga ko yapfuye yashoboye gukururuka ajya ku irembo aratabaza.

Nyakwigendera yavutse mu 1959. Yabaga mu gihugu cy’Ububiligi ariko yari yaratashye mu Rwanda.

Hari ifoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari iya nyakwigendera ariko si iye; nk’uko abo mu muryango we babivuga, ahubwo ni iy’umuvandimwe we witwa Emma Iryingabe we akaba atuye ku Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo.

Kuri ubu Polisi y’igihugu yageze mu rugo uwo mubyeyi yari atuyemo yatangiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

Mana ukunda u Rwanda Mana ukunda abacitse ku icumu ibi koko ni ibiki?? aba bahanya batemye inka babonye bidahagije none badukiriye n’abantu? ubu umutekano wabacitse ku icumu uraza kurindwa ute? twemere twongere dupfe nk’intama?? ibi birakabije

Kagabo Charles yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Muzica abantu se mubamare, murashaka se guca intege abantu ngo mugaragaze ko nta gikorwa ku mutekano? Message ni iyihe?

U Rwanda ni igihugu kitazatezuka ku kurinda abana barwo.

mico yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Iki gihugu uko byagenda kose ntikizasubwizwa interahamwe!! Mwishe uriya mukecuru, ariko umugambi wo kubaka igihugu turacyawufite mwa njiji mwe. Mugahimbira ku mukecuru mukamutera ibyuma? Umuvumo mwikururira muzawubona

munanura yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Mu banyarwanda bose huzuyemo abicanyi. Uri uwica ndetse n’utekereza ko guhana uwishe ari ukumwica nawe abo bose n’abicanyi n’ubwo impamvu zinyuranye.

Tujye dutegereza iperereza ry’ubuyobozi n’ubwo naryo rifite aho rigarukiura. Ni iki twashingiraho tuvugako yishwe n’uyu cg uriya? Aho ntimuguye mu mutego w’uwamwishe?

Uru Rwanda narubonyemo byinshi njye nzajya nceceka nsenge.
Imana urinde imitima y’abanyarwanda

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka