Kicukiro: Umubyeyi warokotse Jenoside yishwe n’abataramenyekana

Umubyeyi witwa Iribagiza Christine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yishwe n’abantu bataramenyekana basiga bacanye buji bayishyira hafi y’igitanda cye.

Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine
Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine

Abaturanyi b’uwo nyakwigendera basobanura ko abamwishe binjiye mu gipangu mu ma saa tatu za mu gitondo, babanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira umuryango wo ku irembo (Gate).

Abo ngo bahise binjira mu nzu bahita bica uwo mubyeyi bamuteye ibyuma, bahise bacana buji bayishyira hafi y’igitanda, barangije baragenda.

Bamaze kugenda, umuzamu bibwiraga ko yapfuye yashoboye gukururuka ajya ku irembo aratabaza.

Nyakwigendera yavutse mu 1959. Yabaga mu gihugu cy’Ububiligi ariko yari yaratashye mu Rwanda.

Hari ifoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari iya nyakwigendera ariko si iye; nk’uko abo mu muryango we babivuga, ahubwo ni iy’umuvandimwe we witwa Emma Iryingabe we akaba atuye ku Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo.

Kuri ubu Polisi y’igihugu yageze mu rugo uwo mubyeyi yari atuyemo yatangiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

Umuntu aricara akibaza ko mu mitima y abantu bamwe hajemo ubumuntu ariko bakanga bakagaragaza ko bakiri inyamaswa.nge mfite icyizere ko bazafatwa ariko ngasaba ko nibafatwa bazaburanishirizwa mu kibuga cya stade abanyarwanda tukabasha kumenya izo nkoramaraso.babanje gutema inka basanga turazishumbusha nta kibazo none badukiriye abantu.hashakwe umuti naho ubundi banazoweya. Ndakomeza uwo muryango wabuze umuvandimwe.ndakomeza abaturanyi be,abanya kivugiza ,aba rescapés n abanyarwanda muri rusange

Madamu yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Nyagasani tukuragike roho y’uyu mubyeyi uzize abagizi ba nabi umwakire mu mahoro.
Kiza imitima y’abayekereza ko kwicana no kwihimura aricyo gisubizo kandi uduhe amahoro.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Hari abantu natures ninyamanswa badateze guhinduka birirwa bavuga ko bazagya muri gereza bakirira ibigori,ibi bintu ntabwo biteze guhinduka reta yarakuyeho igihano cyurupfu birababaje niba abantu mugihe nkoni aribwo Boca inka bakica abantu nibindi bikorwa bibi byindenga kamere reta nishyire ho igihano cyurupfu ititaye kubyo amahanga ashaka kuko nabo baragikoresha.inyamanswa zidahinduka zive mubantu.

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

arikose mana ubu turacyafite inyamaswa nkizo
polis nishakishe izo nkozi zibizi kandi bazazihanire kumugaragaro.

gusa imana imwakire mubayo.

eduard mpamyarukundo yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

ariko muge mureka kwihutira kuvuga inerahamwe hashize igihe zitabarizwa kubutaka bwurwanda ikindi muvugako police yurwanda ikora neza kuki burigihe izo nterahamwe muvuga zikica abacitse kwicumu zidafatwa ngo zerekanwe kumugaragaro kd zinatwemerereko interahamwe zikiririho nkuko muba mwabyise niba kandi hari interahamwe zikiri murwanda byaba bitangaje kbs

akias yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Uzi nkozi zibibi bazifate bazihane iyo baba nabo babicaga....ese ibyo biterwa n’iki!!? Interahamwe ntizirashira my Rwanda ngo tubimenye!!! Leta twizera igire icyo ibikoraho kandi ababikoze ba bahane kumugaragaro bibere izo bwa urugero

v yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Birababaje kumva ukuntu abantu bateye urugo bakica barangiza bakagenda ntawe ubabonye, nyamara police ikore iperereza ryimbitse abagizi ba nabi bafatwe

Dodos yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

birababaje gusa uwicisha undi inkota nawe izamwica amarasoye azamuhame

valens yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Njye ndumva ndi murujijo.
1. Ese umuxamu yakinguriraha nde?
2. Ese ko numva abaturanyi bazi amateka yabyo kandy barakayamenya bgari bgakeye,
barabakozi cyangwa ba nyirurugo?
3. Abo baba aribo bose, badatabaye ntibatabaza?
4. Ese baba ahubwo nabo babajijwe aho nyakwigendera atuye?
5. Umuturanyi utanga ubuhamya nkubu yakagombye kuba azi nibindi birenze ibingibi.
Police iperereza turagushyigikiye.

alias Rwego yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire mubayo gusa hagomba gufatwa ingamba ibi niyicarubozo ikintu maze kubona nuko Imana yaduhaye umubyeyi utuyobora neza udutozagu gushyigikira ibyajyezweho nub
wo barusenyi baguye icumu nuguhaguruka tugatagira amakuru kugihe bavandi

Alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

UBU bwicanyi ni indenga kamere ntibwagakwiye kugaragara Mu Rwanda. ababyihishe inyuma biragoye kubamenya ariko abaturanyi be bashakishwemwo amakuru bizafasha ipereza kugera kumakuru yizewe nabakoze ayo mahano babe baboneka! murakoze

BIHOYIKI Alphonse yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Nukuri dufite akababaro kabacu twabuze kd ntituzabibagirwa.icyidushengura imitima nabantu bakomeza bakora ibikorwa byubugome kugirango imitima yacu ikomeze ikomereke.reta yaraduhemukiye yakuyeho igihano cyurupfu abantu nkabo bakagiye kukarubanda bakicwa imiryango yabo ikunva umubabaro nuburibwe bwokubura abawe.gusa izonkoramaraso niziboneka turasaba ngo muzabitumenyeshe. Murakoze

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka