Kicukiro: Umubyeyi warokotse Jenoside yishwe n’abataramenyekana

Umubyeyi witwa Iribagiza Christine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yishwe n’abantu bataramenyekana basiga bacanye buji bayishyira hafi y’igitanda cye.

Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine
Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine

Abaturanyi b’uwo nyakwigendera basobanura ko abamwishe binjiye mu gipangu mu ma saa tatu za mu gitondo, babanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira umuryango wo ku irembo (Gate).

Abo ngo bahise binjira mu nzu bahita bica uwo mubyeyi bamuteye ibyuma, bahise bacana buji bayishyira hafi y’igitanda, barangije baragenda.

Bamaze kugenda, umuzamu bibwiraga ko yapfuye yashoboye gukururuka ajya ku irembo aratabaza.

Nyakwigendera yavutse mu 1959. Yabaga mu gihugu cy’Ububiligi ariko yari yaratashye mu Rwanda.

Hari ifoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari iya nyakwigendera ariko si iye; nk’uko abo mu muryango we babivuga, ahubwo ni iy’umuvandimwe we witwa Emma Iryingabe we akaba atuye ku Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo.

Kuri ubu Polisi y’igihugu yageze mu rugo uwo mubyeyi yari atuyemo yatangiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

birababaje kubona hari abagifite umugambi wa Genocide , biteye agahinda nukuri, Mureke dufatanirize hamwe turwanye abantu nkaba. Imana Imwakire mu bayo.

Albert yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Mwokabaho mwe mwakonamuye iryo cumu ryanyu, mugaha amahoro abarokotse Genocide mwabakoreye n’ubwo mutabamariye kubamara, ko babahaye amahoro, bakaba imbabazi, bakemera mugaturana kandi mwarabahemukiye, uyu munsi murabashakaho iki koko!

nkusi yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

ese ni ryari uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi azabaho muri iki gihugu adafite ubwoba, ni ryari se icumu rizunamuka maze uwarokotse akumva ko nawe iki gihugu ari icye, birababaje cyane kuba hari benshi bagifite imitekerereze mibi yo gushaka kurimbura abarokotse Genocide ndetse umunsi ku munsi bakaba bagikomeje gushakisha icyuho kugirango bamare abarokotse bose! igihe kirageze ngo hagire igikorwa ku bantu nkaba baba bagifite iyi mitekerereze!

nkusi yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Abagome baracyariho, abagifite imigambi yo kwica abacitse ku icumu baracyuzuye mbese turacyafite urugendo rurerure mu bumwe n’ubwuyunge ntabwo wanyumvisha ukuntu uyu mudamu yateraguwe ibyuma atazizwa ubwoko bwe dore ko interahamwe arizo zizobereye mukwica zikoresheje intwaro gakondo. iruhukire mu mahoro mubyeyi ugiye ntawe wanduranyijeho kandi abakwishe bazakomeza gusaba umunyu bazarinda bajya ikuzimu ari abatindi.

Jean Nepo yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Kwica umuntu aka kageni ni ubugome,ububwa, ni ubugwari. Icyo interahamwe zikwiriye kumenya ni uko zatsinzwe.
N’ubwo bakora ibisa nk’ibingibi byo kwica rwihishwa abantu, bizaba ari rwihishwa nyine kuko batsinzwe. Tuzabaho, twariyubatse, ntabwo ziriya noramaraso zizabuza u Rwanda kwiyubaka.
Abagome gusa.

Rwirangira yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

uziko hari abantu batarunamura icumu burya koko, nkuyu muvandimwe koko bamuhoye iki? ibi birerekana ko hakiri abagifite inyota yo kongera kwica gusa ni uko batabona umwanya. bateshwa n’imiyoborere myiza y’iki gihugu gusa, naho ubundi ntibatinzamo bahita bakora Genocide byihuse cyane!

gilbert yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

igihe mwiciye ntimurananirwa? ubu igisigaye ni ukugaruka mukareba abo mwagiye musiga nabo mukabica? ibi ntabwo bizakomeza kuko niba ari nubutumwa mutanze turabibonye ubu umutekano ugiye gukazwa ntabwo bizasubira. Imana ihe iruhuko ridashira uwo mubyeyi tuzamuhorera

Maisha yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Uvusha amaraso wese azabarwaho urubanza!! Uko bizagenda kose, amaraso y’ uyu mubyeyi Imana ubwayo izayahorera

Jules yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

ubu se koko aba banyagwa umuntu araza kubagenza gute? ibyo bakoze muri Genocide ntibihagije kuburyo bumva bakongeraho abandi bantu,barashaka gukomeza genocide nyuma y’iyi myaka abantu bamaze barwanya ingengabitekerezo ya Genocide! birababaje pe

nkubana yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ibihe turimo byo kwibuka nibyo zino nterahamwe zikoresha kugira ngo ziduhe ubutumwa ko zigifite umugambi wo kuturimbura, igihe kirageze ngo ukoze ibi afatwe maze abiryozwe ku buryo bw’umwihariko.

James yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo, ariko aba bagizi ba nabi Police ikomeze ibashakashakire hasi no hejuru, ariko nibamenyekana bazahanirwe mu maso y’abanyarwanda!

jules yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Nta muntu ugeregeza kwica bitari bisanzwe bimuri mu mutwe ntakabuza uwakoze ibi wasanga ari bamwe bahawe imbabazi kubera kwemera ibyaha bya nyirarubeshwa kukio ntawundi watinyuka gukora ibi ngibi, igihe kirageze ngo hasubizweho igihano cy’urupfu kuko barica bagafungwa bakababarirwa bakagaruka bakica.

David yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka