Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu barindwi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu benshi.

Impanuka yabereye mu Nkoto muri Kamonyi
Impanuka yabereye mu Nkoto muri Kamonyi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAC 178 V, yari ipakiye ibiti iyavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, yagonze imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster y’ikigo cya Capital, hahita hapfamo abagenzi batandatu, umunani barakomereka bikomeye.

Yavuze kandi ko nyuma yo kugonga iyo modoka, iyo Fuso yataye umuhanda igonga indi modoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota double cabine, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa.

CIP Twajamahoro avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko iyo modoka ya Fuso yabuze feri, bigatuma igonga izo zindi.

Abagenzi bari muri iyi modoka hapfuyemo batandatu
Abagenzi bari muri iyi modoka hapfuyemo batandatu

CIP Twajamahoro asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika no kwirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bwabyo.

Yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugukomeza gukangurira abatwaye ibinyabiziga kwitwararika, kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, hakabaho kwitwararika igihe abantu batwaye ibinyabiziga”.

Yavuze ko hahise hakurikiraho ubutabazi, mu rwego rwo kugeza inkomere kwa muganga, nyuma hakaba hakurikiyeho ibikorwa byo gutunganya umuhanda ngo wongere ube nyabagendwa.

CIP Twajamahoro kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ iyabo, abatwara ibinyabiziga bagakomeza gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga byabo, kandi bakirinda kurenza umuvuduko wagenwe.

Umushoferi wari utwaye coaster, Niyonsenga Manassé, yabwiye Kigali Today ko yabonye Fuso yikoreye ibiti imanuka yahoreye yuzuye umuhanda, agerageza kuyihunga ndetse yurira inkengero z’umuhanda (bordure), ariko biba iby’ubusa iraza igonga coaster ku gice kigana inyuma, abagenzi bari bahicaye barakomereka cyane.

Iyo Coaster yajyaga i Rusizi itwaye abagenzi 22.

Umushoferi wari utwaye Fuso we yahise ayisohokamo aracika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

Imana ibahe iruhuko ridashira baruhukire mu mahoro

Peter yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Imana ibakire mubayo

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Nukuri biteye ubeoba pe, igitekerezo natanga, Abashifeli bakwiriye gukorerwa ingando so kubahugura bagahinduka intore kd abakoresha ibisindisha, itabi, umunaniro utera gusinzira bakabyirinda.
MURAKOZE.
Dukomeje kwihanganisha ababuze ababo.

Ni Job muhayimana yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Imodoka zitwara imizigo byumwihariko amafuso police ishake uburyo namategeko abireba cyane nkuko haje speed govern habeho ubundi buryo buita cyane kuri byo muburyo bwo kugabanya umuvuduko mumuhanda habeho kubyitaho cyane babibaza control ndetse bakaba babiha igihe gito kugirango ige ikorwakenshi mugihe Yari amezi atandatu akaba yaba atatu

Alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Yooo!!twifatanije niryango yabuze ababo nabanyarwanda muri rusange

Mukanyarwaya hosiane yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Imiryango yabuze ababo ikomeze kwihangana, gusa hakwiye kugira igikorwa kugirango ibinyabiziga byose bikorerwe igenzura kuko imodoka zidatwara abagenzi usanga zititwararika mu muhanda bigatuma izitwara abagenzi zigira ibibazo.Ababishinzwe badufasha!!

Mukeshimana Theonille yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Imiryango yabuze ababo ikomeze kwihangana, gusa hakwiye kugira igikorwa kugirango ibinyabiziga byose bikorerwe igenzura kuko imodoka zidatwara abagenzi usanga zititwararika mu muhanda bigatuma izitwara abagenzi zigira ibibazo.Ababishinzwe badufasha!!

Mukeshimana Theonille yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Bjr,ibi n’ ibintu bibabaje Kandi bikabije rwose !!! Gusa Police turayishimira by’ umwihariko uburyo yagabanyije impanuka zo mumuhanda ishyiraho spid governer na gerayo amahoro , none igitekerezo cyanjye nkaba nagiha abatwara ibinyabiziga mbasaba ko igihe bumva feri itagifata kuganisha imodoka ahoabantu benshi batari muburyo bw’ ubutwari kwirinda kubuza ubuzima benshi.ubu niba Hari ababyeyi babigendeyemo hasigaye imfubyi!!!! Choffeur bagire ubutwari rwose bage bagwa aha bonyine

Ndashimye yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ikibazo nimodoka zishaje zigomba gukurwa mumuhanda Rip kumiryango yabuze ababo imodoka mbona zigomba kujya zitwara ibyabugenewe ubundi fuso itwara initi gute meme na tax zinaha nigute carina corolla .... zitwara abagenzi buriya protection niyihe koko mbona hakabayemo classement na exigence yimyaka imodoka zishaje zikavanwa munzira nizoziteza danger, murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka