Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu barindwi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu benshi.

Impanuka yabereye mu Nkoto muri Kamonyi
Impanuka yabereye mu Nkoto muri Kamonyi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAC 178 V, yari ipakiye ibiti iyavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, yagonze imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster y’ikigo cya Capital, hahita hapfamo abagenzi batandatu, umunani barakomereka bikomeye.

Yavuze kandi ko nyuma yo kugonga iyo modoka, iyo Fuso yataye umuhanda igonga indi modoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota double cabine, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa.

CIP Twajamahoro avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko iyo modoka ya Fuso yabuze feri, bigatuma igonga izo zindi.

Abagenzi bari muri iyi modoka hapfuyemo batandatu
Abagenzi bari muri iyi modoka hapfuyemo batandatu

CIP Twajamahoro asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika no kwirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bwabyo.

Yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugukomeza gukangurira abatwaye ibinyabiziga kwitwararika, kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, hakabaho kwitwararika igihe abantu batwaye ibinyabiziga”.

Yavuze ko hahise hakurikiraho ubutabazi, mu rwego rwo kugeza inkomere kwa muganga, nyuma hakaba hakurikiyeho ibikorwa byo gutunganya umuhanda ngo wongere ube nyabagendwa.

CIP Twajamahoro kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ iyabo, abatwara ibinyabiziga bagakomeza gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga byabo, kandi bakirinda kurenza umuvuduko wagenwe.

Umushoferi wari utwaye coaster, Niyonsenga Manassé, yabwiye Kigali Today ko yabonye Fuso yikoreye ibiti imanuka yahoreye yuzuye umuhanda, agerageza kuyihunga ndetse yurira inkengero z’umuhanda (bordure), ariko biba iby’ubusa iraza igonga coaster ku gice kigana inyuma, abagenzi bari bahicaye barakomereka cyane.

Iyo Coaster yajyaga i Rusizi itwaye abagenzi 22.

Umushoferi wari utwaye Fuso we yahise ayisohokamo aracika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

Nitwa isimbi imana ibakiremubayo jyewe byandenze

Uwase isimbi yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

birababaje lmana ibakiremubayo

Niyitanga danny yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ababuze ababo mwihangane mwisi nikobigenda gusa twitegure kuyivamo kuko turambiwe namarira nishavu byiyisi. Twe twasigayerero dutekereze ibyubugingo buhoraho amahoro y’Imana abihanganishe mu izina rya yesu Kristi Amen

Kwihangana Innocent yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Birababaje pe!

Norbert yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Mana weeee!Imiryango yabuze abayo ikomeze kwihangana ,natwe twifatanyije mukababaro.
Gusa uwo mushoferi ashakishwe!biragaragarako yarari mu makosa kandi yahetse ibintu birusha ubushobozi imodoka!

Benimana Jean Moïse yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Nifatanyije nimiryango yaburiye ababo muriyompanuka
Kandi imana ihe iruhuko ridashira abo banyakwigendera rest in peace

NIYOGUSHIMWA Felix yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Que leaurs âmes se reposent en paix!!!

NDENGEYINGOMA Frederick yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Nifatanyije n’imiryango yaburiye abayo muri iyo mpanuka kd Police nikomeze umurego mukaza ingamba z’umutekano wo mu muhanda!!

Frederick Kennedy yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Police igihe ihagaritse imodoka bajye babanza kubaza CONTROLE TECHNIC

Samu yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Imodoka zishaje ni ikibazo cyane, Leta nifashe abaturage bayo, bazirundanye, zishwanyaguzwe bazigutishe muri crap

Augustin yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Mana we tabara imiryango yabuze abantu nukuri

Ella yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Oooooh,abobantu Imana ibakire mubayo kdi ibahe iruhuko ridashira.

YAMFASHIJE yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

N’imodoka zidaywara abagenzi zikwiye gushyirwamo speed governor kuko ubu nizo zisigaye ziteza impanuka

Elias yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka