Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu barindwi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu benshi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAC 178 V, yari ipakiye ibiti iyavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, yagonze imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster y’ikigo cya Capital, hahita hapfamo abagenzi batandatu, umunani barakomereka bikomeye.
Yavuze kandi ko nyuma yo kugonga iyo modoka, iyo Fuso yataye umuhanda igonga indi modoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota double cabine, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa.
CIP Twajamahoro avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko iyo modoka ya Fuso yabuze feri, bigatuma igonga izo zindi.
CIP Twajamahoro asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika no kwirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bwabyo.
Yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugukomeza gukangurira abatwaye ibinyabiziga kwitwararika, kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, hakabaho kwitwararika igihe abantu batwaye ibinyabiziga”.
Yavuze ko hahise hakurikiraho ubutabazi, mu rwego rwo kugeza inkomere kwa muganga, nyuma hakaba hakurikiyeho ibikorwa byo gutunganya umuhanda ngo wongere ube nyabagendwa.
CIP Twajamahoro kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ iyabo, abatwara ibinyabiziga bagakomeza gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga byabo, kandi bakirinda kurenza umuvuduko wagenwe.
Umushoferi wari utwaye coaster, Niyonsenga Manassé, yabwiye Kigali Today ko yabonye Fuso yikoreye ibiti imanuka yahoreye yuzuye umuhanda, agerageza kuyihunga ndetse yurira inkengero z’umuhanda (bordure), ariko biba iby’ubusa iraza igonga coaster ku gice kigana inyuma, abagenzi bari bahicaye barakomereka cyane.
Iyo Coaster yajyaga i Rusizi itwaye abagenzi 22.
Umushoferi wari utwaye Fuso we yahise ayisohokamo aracika.
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwa isimbi imana ibakiremubayo jyewe byandenze
birababaje lmana ibakiremubayo
Ababuze ababo mwihangane mwisi nikobigenda gusa twitegure kuyivamo kuko turambiwe namarira nishavu byiyisi. Twe twasigayerero dutekereze ibyubugingo buhoraho amahoro y’Imana abihanganishe mu izina rya yesu Kristi Amen
Birababaje pe!
Mana weeee!Imiryango yabuze abayo ikomeze kwihangana ,natwe twifatanyije mukababaro.
Gusa uwo mushoferi ashakishwe!biragaragarako yarari mu makosa kandi yahetse ibintu birusha ubushobozi imodoka!
Nifatanyije nimiryango yaburiye ababo muriyompanuka
Kandi imana ihe iruhuko ridashira abo banyakwigendera rest in peace
Que leaurs âmes se reposent en paix!!!
Nifatanyije n’imiryango yaburiye abayo muri iyo mpanuka kd Police nikomeze umurego mukaza ingamba z’umutekano wo mu muhanda!!
Police igihe ihagaritse imodoka bajye babanza kubaza CONTROLE TECHNIC
Imodoka zishaje ni ikibazo cyane, Leta nifashe abaturage bayo, bazirundanye, zishwanyaguzwe bazigutishe muri crap
Mana we tabara imiryango yabuze abantu nukuri
Oooooh,abobantu Imana ibakire mubayo kdi ibahe iruhuko ridashira.
N’imodoka zidaywara abagenzi zikwiye gushyirwamo speed governor kuko ubu nizo zisigaye ziteza impanuka