Impanuka yabereye i Musambira yahitanye abantu 11
Impanuka yebereye mu Murenge wa Musambira, muri Kamonyi, ahitwa mu ry’Abasomari, yahitanye abantu 11 abandi 18 barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2016.
Akomeza avuga ko abakomeretse baraye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi.
Ni impanuka yaraye ibaye mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ku wa gatatu tariki 19 Ukwakira2016.
Yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coster RAB 183 U, y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Horizon, yavaga i Nyanza yerekeza i Kigali, yagonganaga n’ikamyo ifite puraki T957 BBT yo muri Tanzania yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo.
Iyo kamyo yaryamiye Coaster ku buryo gukuramo abantu byabanje kunanirana. Hitabajwe iimashini zagenewe guterura imodoka (breakdown) n’imashini zikata ibyuma.
Abatuye hafi y’aho impanuka yabereye batangaza ko yatewe n’iyo kamyo yari yacitse feri. Polisi y’igihugu yo itangaza ko ikomeje gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.
Ibitekerezo ( 53 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana We Mbega Agahinda ! Imiryango Yabuze Abayo Ikomeze Kwihangana.
Clarisse yahitanye yitegura gushyingirwa mu kwa 12/2016 Imana imwakire mu bayo,abo mwabanye kandi muturana ku Gisenyi turababaye cyane.
ABAVANDIMWE BACU IMANA,IBAKIRE ,MUBAYO.
Abobavandimwe imana ibakiremubayo imiryango yabuze abayo mwihangane
Imana yakire abandimwe bacu baburiye ubuzima muririya mpanuka kd bakomeretse ikomeze ibarinde.
Twihanganishije abantubabuze ababo imana ibakire
Imana ibakire mubayo!
Abo bahitanwe niyo mpanuka Imana ibakire mubayo.
RIP and I remind to the drivers to be careful 4r those.
RIP Imana ibakire mubayo
Gasana genda wari muto wari ufite ibikorwa byinshi ukunda abantu..
Que ton âme repose en paix mon petit frère
iyi mpanuka inyibukije impanuka yabereye mukarere ka Rwamagana ahitwa i musha umwaka ushize mukwezi kwa 11 nayo yatwaye abagera kuri 18. yatewe nikamyo yabuze feri hanyuma igonga IMODOKA imwe muzo dukunda kwita twegerane. Imana itwakirire abavadimwe baguye muri iyi mpanuka kandi twihanganishije ababuze ababuze ababo. gusa inzego zishinzwe umutekano wo mumuhanda zidufashe kwiga uburyo bwa control kuri izi rukurana zitumaze ho abantu