Byagenze bite kugira ngo umworozi witwa Safari arwane na DASSO?

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo witwa Twahirwa Gabriel, yatangarije Kigali Today ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.

Avuga ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa Safari George akabarwanya bigera aho atura hasi DASSO aramuniga amukurwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi w’agateganyo, Mutware Hercule.

Gitifu Twahirwa ni byo yasobanuye, ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka kenshi z’imodoka rimwe na rimwe hakabonekamo impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo niko gusagarirwa na Safari.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Mu kiganiro yahaye TV1, Minisitiri Gatabazi yavuze ko agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo.

Ati “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri jyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘operation’ (umukwabu), mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”

Yakomeje agira ati “Jye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”

Safari George ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi kubera kuniga DASSO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

SAFARI yarenganye kabisa kuko yirwanagaho , uriya mu DASSO niwe uri mu mafuti , yabyitwaye mo nabi , niwe ukwiye guhanwa

RUDAKUBANA yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ntacyo mvuze ntiteranya ariko iri ntago ari itangazamakuru ni propagande.

Umuturage baramukubise, yitabaye abarusha imbaraga none ngo niwe ufite amakosa??

##Bigomba guhinduka. Dukeneye ba Safari benshi mu midugudu yose y’ u Rwanda.

Imbwa yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Safari akwiye kurekurwa cg agafunganwa na Dasso

Eva yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ubundi Dasso yagiye nabi,mu mashusho Hari umushumba yabanje guciraho umupira amukurura amubwira ngo urashaka kurwanya leta kd byagaragayeko umushumba yamwihoreye,ark arinda kumuciraco umupira,ikindi safari yari yamaze kumubwirako Inka batazishorera,ubwo umuntu yari yamweretse uruhande arimo,nabonye Dasso yiruka agana aho safari yari hirya,ubundi nongera kumva Dasso atabaza

Alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Nk’abaturarwanda dukwiye kubahiriza gahunda ya leta. Dukwiye kuragirira amatungo yacu mu nzuri za bugenewe cyangwa mu biraro mu ngo zacu. Kuri iki kibazo cya Safari utarumvikanye neza n’inzego z’ubuyobozi ndakeka hari inzego zibishinzwe ndetse ziri no gukurikirana ikibazo. Mureke nk’abaturarwanda dufatikanye n’abayobozi bacu twubake igihugu gishingiye Ku myumvire iboneye ndetse yiganjemo ibiduteza imbere aho guhangana mu gihe habayeho ikibazo nk’iki.

Turashimira minisiteri y’ubutegetsi bw’igihungu ndetse n’izindi nzego z’imiyoborere zitandukanye umurongo bari gutanga bakemura ibibazo bigiye bitandukanye. Intero ibe imwe Twese hamwe dufatanye tugere kure.

Niyigena Evode yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Umururage yagakwiye guhanirwa gusagarira inzego z’umutekano.
DASSO nawe yagahaniwe Indisprine yagaragaje mukazi.
Kubwajye bose bakwiye guhanwa hakurikijwe icyo itegeko riteganya kuri buriwese nicyo yakoze kuko ntanumwe utagonze itegeko rimugenga.

Noël yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ubundi Gukubitwa Ninzego Za Daso
Biterwa Namagambo Babanje Guterana None George Yari Kunanirwa Kwitabara Turabaxi Abaturage Barenganurwa Nababa Bafashwe Amashusho Gusa Ubu Aba Aborera Mugihome Ntanuzi Icyo Azira

TWAGIRAYEZU Marcel yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Mbona DASSO ntaho zitaniye na LOCAL Defence, bihutira gukoresha imbaraga kurenza kugira umuntu inama, uriya muturage se yapfuye kurwana na DASSO gusa, mukore ubushishozi!! runo rwego rwambika isura mbi inzego z’umutekano

KAKA yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ariko mwaretse umuturage akagira le minimum de drot! Ibyo guhiga abantu mumirimo yabo birakabije kabisa. Ntakintu wakora leta itaguhagaze hejuru nibyo bitera iyo tension yose...birakabije inka muragirango azijyane he? Ese we ntabwenge afite? Uko aziragira ntabizi? Ese ibi nibyo bituma babubaha
..

Luc yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

#MuzeheSafari uti:" arafunze kubera yanize DASSO?"
Noneho SAFARI ntiyarakwiye kwitabara mugihe yendaga kugirirwa nabi...?

#Muzehe_Safari arekurwe hakorwe guhuza bombi baganirizwe.
DASSO YAKOZE AMAKOSA nkuko byumvikanye mumajwi akubiye Mumashusho yacicikanye.
Aho yumvikanye avugango tuge gukubita kariya gasaza.

#Harakabaho_Safari
Witabaye.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Dufite Ministre Uzi Gushishoza nka Shebuja kandi azi ibibera mu Karere ka Nyagatare, Ntabwo twakwemera ko twasubira kuyoborwa nabameze nka Gatete nkuko biri muri Nyagatare, Ubwo se amashusho ntabigaragaza, Uriya Musore mu mpuzangano ya Dasso urabona ataniye nk’Impuzamugambi cg interahamwe, urabona iyo asanga Safari ari nta ngufu ntaba yaramusize ar’ikimuga? Nyagatare Shebuja (Mayor) yamaze gutoza Abo ayobora Umuco utamenya, cg agomba kuba ha’indi Leta akorera, erega hari n’ukorera Leta afite undi mugambi, Maze akabiba mu baturage kwanga Leta iriho, ukosheje hari ibihano ahaniswa inkoni mu baturage Umusaza yarazanze,

ABUBU yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

JORIJI YARAMUNIZE DA. Arakina se?

KAGERE MEDDY yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka