Byagenze bite kugira ngo umworozi witwa Safari arwane na DASSO?

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo witwa Twahirwa Gabriel, yatangarije Kigali Today ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.

Avuga ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa Safari George akabarwanya bigera aho atura hasi DASSO aramuniga amukurwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi w’agateganyo, Mutware Hercule.

Gitifu Twahirwa ni byo yasobanuye, ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka kenshi z’imodoka rimwe na rimwe hakabonekamo impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo niko gusagarirwa na Safari.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Mu kiganiro yahaye TV1, Minisitiri Gatabazi yavuze ko agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo.

Ati “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri jyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘operation’ (umukwabu), mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”

Yakomeje agira ati “Jye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”

Safari George ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi kubera kuniga DASSO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Amabwiriza yari yatanzwe ngo Kariya agasaza tugende tugakubite? Icyo nicyaha cyurugomo rugamije gukubita nogukomeretsa! Muzehe Safari ikosa afite nukuragira ahatemewe naho ibindi yitabaraga nkurikije amajwi na Video! Ubuyobozi bwa Nyagatare turabukunda kubera ubushishozi bugira rero babirebe neza umusaza arekurwe hubwo Daso niyo yagombye kuba icumbikiwe ikabanza kwigishwa gukora akazi kinyamvuga.

Honest yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Kigali today mukore inkuru mukurikije video twabonye mutubwire.

Iby’abayobozi bavuga sibyo. Safari ntago yakubise dasso. Ahubwo yayifatiye hasi kandi yubaha icyifuzo cya gitifu.

Karege yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Na mbere yuko bagera kuri safari murebe uwo babanje gufata uburyo bamuciriyeho umupira yari yambaye uwo mu daso amufata mwijosi nukuri nubwo umuturahe yakora ikosa ariko nabayobozi haruburyo bagomba kwitwara imbere yabagenerwa bikorwa apana kugenda urwana. Mpamya ko umugabo wese ariko aremye ugiye umurwanya yirwanaho pe!

Karuhanga yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Umusaza Safari ararengana: ubuyobozi bwaje burwana, bigiriza nkana ku mushumba,baramujubatura, hamuciraho imyenda. Bagana kuri Safari biyemeje kumukubita, bashatse kumugira nkawa mushumba maze yirwanaho abarusha imbaraga.Uwafashe video Hari igice atatweretse( uburyo batatse Safali,bigaragara ko byari Bibi ukurikije unujinya bari bahagurukanye)

Prosper yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ntabwo ari ubuyobozi bwaje burwana ni Dasso as an individual, tureke kwitirira ubuyobozi ibyo bikorwa. Kdi abaturage bagomba kwumva ko kurwana n’izego z’umutekano atari byiza,ejo bitazaba akamenyero. Uwo musaza ntabutwari burimo bwo kuniga umuntu,ejo atazabikinisha kufite intwaro akamwasa umutwe. Twese tuzajye twubahana nibyo byiza kdi turangwe na discipline.

Gaby yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Byoroshye Ikibazo hanyuma basabane imbabazi.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

DASSO na Safari bazasabane imbabazi Ikibazo kirangire.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

DASSO na Safari bazasabane imbabazi Ikibazo kirangire.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Nkurikije uko nabonye vidio,ntakoresheje amaranga mutima ,Muzhee Safari yarafite ikosa ritougereranije Ni rya Dasso kuko mumajwi wumva kdi ubona Dasso uvuga ngo reka tujye gukubita kariya gasaza ,byerekana ko aho gutanga inama cg hatanzwe ibihano hakurikijwe amategeko,byose byarirengagijwe,ubwo rero ukoma urusyo akoma n’ingasire.Nkoresheje amarangamutima rero icyo kirere rwose cyarumye kubera izuba ufite rero Inka ukabona aho zatora na Duke nawe wajyayo kuko Ari amaburakindi bityo Safari yagombaga kugotwa inama yenda agacibwa nibihano byoroheje aho kujya kumukubita ahubwo Umenya uriya musaza yararwanye n’intare akazinesha .Inama :Kubayobozi n’abandi bshinzwe umutekano,bajye byagenda neza igasanga umuntu yifitiye stress bitewe nibihe turimo bitatworoheye,Imana itakinga akaboko hakagira ubigwamo nkurikije uko Dasso yari yag beuye miswi Umusaza yamutaye kuwa kajwiga,atabaza ntakwinyagambura,ijwi ryamaze guhinduka wibaza niba Ari umugore cg umugabo!!!!

Elias yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Mu by’ukuri muzehe safari Ni uwo gushimirwa. Urebye uko daso yamwirukankanaga ubona ko yari akomerewe. Kuba yarashoboye kwirwanaho kugeza aho uwari wigize igitangaza atabaza, ni igikorwa cy’ubutwari!!

Gaben yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Njyewe Nanubu ndacyibaza aho uriya mu DASSO yatorejwe kugira ngo ashyirwe kuwa kajwiga n’umusaza, Akarere ka Nyagatare musubize DASSO KURI KOSI

Jjj yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ukiza abavandimwe ajya hagati umuyobozi Yakoze gutabara Daso kuko safari yarikumurangiza ariko sinzi niba no kurundi ruhande ariko byari kugenda ubuyobozi bwacu turabwemera kiriya kibazo bagikemure mubushishozi Safari arenganurwe ariko nanone agaragarizwe amakosa Yakoze yo kuragira ahatemewe ntazongere. Murakoze

Joseph yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ukiza abavandimwe ajya hagati umuyobozi Yakoze gutabara Daso kuko safari yarikumurangiza ariko sinzi niba no kurundi ruhande ariko byari kugenda ubuyobozi bwacu turabwemera kiriya kibazo bagikemure mubushishozi Safari arenganurwe ariko nanone agaragarizwe amakosa Yakoze yo kuragira ahatemewe ntazongere. Murakoze

Joseph yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Umuturage yararenganye nkurikije amashusho Safari yagomba gufpa iyo atirwanaho ibi nakarengane kabisa

Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Kabisa , uriya musaza iyo atagira agatege aba yakubiswe cyabe, ahubwo daso yirutse ajya kumukosora agerayo yananiwe niyo mpamvu umusaza yamuyeye caci.

gapira innocent yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka