Byagenze bite kugira ngo umworozi witwa Safari arwane na DASSO?

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo witwa Twahirwa Gabriel, yatangarije Kigali Today ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.

Avuga ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa Safari George akabarwanya bigera aho atura hasi DASSO aramuniga amukurwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi w’agateganyo, Mutware Hercule.

Gitifu Twahirwa ni byo yasobanuye, ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka kenshi z’imodoka rimwe na rimwe hakabonekamo impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo niko gusagarirwa na Safari.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Mu kiganiro yahaye TV1, Minisitiri Gatabazi yavuze ko agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo.

Ati “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri jyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘operation’ (umukwabu), mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”

Yakomeje agira ati “Jye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”

Safari George ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi kubera kuniga DASSO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Hazakoreshwe ubushishozi kuko harigihe uwo mudasso yaba yaramwutse inabi cyane bigatuma safari agira umujinya mwinshi bakarwana mboneraho nogushimira ministri w’ubutegetsi bwigihugu kuko yavugishije ukuri ko hatari hagombye gukoreshwa imbaraga n’ububasha ufite ahubwo haba hari icyari gukorwa kugirago ikibazo gikemuke Murakoze

Nkunzimana ezira yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

RiB yubahe Ministerirekure SAFARI

Urumvenkome yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Safari oyeeeeeee komeza ujidure abantu 👏👏👏👏

Wa kintu we yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Kuri iyi nkuru icyo mbona
Kd numvisemo
Nuko ministry w’Ubutegetsi be’Igihugu avugishije ukuri ,kd yanibukije abayobozi binzego zibabze ko batagakwiye guhohoterwa .bivuzeko Safari yagakwiye kurekurwa kuko yarahohotewe yirwanaho
,Naho uriya mu Dasso akwiye kwigishwa kd akanahanirwa kutubaha ,no guhohotera abaturage
Niba mubyumva neza muri video Safari yari yahunze arko bakomeza kumukurikirana,
Bayobozi mukora muyobowe ni Imana murenganure Safari ibyo yakoze yirwanagaho

Nigena claude yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Nshimiye Min.Gatabazi yavuze nk’umuyobozi kdi nk’umubyeyi ureberera bose , ntawe ntunze urutoki ariko abayobozi bamwe baziko icyo bavize ari itegeko nyamara burya uyu muturage niwe utumye uri uwo uriwe ubu , ikindi umuturage nawe ntakwiye kwigira indakoreka ngo yumveko adakwiye gukosorwa

Byose nibikorwe ariko kdi kumpande zombi amategeko yubahirizwe , kuko kenshi usanga abaturage baramazwe ubwoba n’abo bayobozi kubwo guhora babakanga umuturage akageraho akamera nk’igicamuke

Ikifuzo cyange rero nuko niba hariho itegeko rifite aho rirengera umuturage niryubahirizwe he kubaho ngo NDAVUZE NGO bitabaye uko uzasanga wicaje umuntu hasi ariko mumutima ahagaze nyamara yagakwiye kwicara mumutima yashaka agahagarara imbere yawe

David Munyeshuri yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Abaturage basigaye bitwaza ko bahawe ijambo bakiremereza ku bayobozi Kandi iyo byagenze gutyo usanga ngo ikosa ari iry’Umuyobozi ngo Umuturage nta kosa yakora ugasanga umuyobozi niwe ukurikiranwe niwe buri gihe ujya kwisobanura no kwirukanwa mu Kazi rugeretse UMUTURAGE yigaramiye yarabaye NDAKORWA HO ubwo se mwe mubona Amaherezo azaba ayahe?Kugeza naho umuyobozi nta jambo akigira?

NIYONSHIMA OSCAR yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

IBIKURIKIRA(Suite)
Executive Secretary of Sector akwiye kumenya Going out of our way for the People.Doing everything possible to satisfy the People,and making decisions that benefit the People.

Thank you and muzadufashe muzadukosore aho biri ngombwa.Thanks.

Jean Philosophe /0788530258 yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza!

Twakora iki ngo ba ES b’Imirenge and Es Cells as Comrades barekeraho kugwa mu mutego wo kurwana n’abaturage rwose?! Victims zimaze kuba nyinshi ariko ntabwo tuvanamo amasomo? Isonga bivuze umuturage kw’Isonga. Twakora iki? Kindly advise kuko birababaje including discipline

My advises:Executive Secretary of Sector akwiye kugira icyo twakwita:Customer service and Beyond.Know her/his Customer.He must know also Customer Retention.agomba kumenya how to keep our Customer,to provide examples. to quality Customer services.to show how to retain people.Agomba kumenya the cost poor Customer service.Agomba kumenya how to keeping our people and the reasons for poor Service.Kumenya Lifetime value of Customer.What Customers Really need,want and expect.Agomba kumenya Determine how to satisfy ours Customers and Managing Angry People.Kumenya Internal and Extenal Service.The People must be better than theirs leaders. Executive Secretary of Sector/ Cell must kow when and how aften the People is right.Agomba kumenya no gusobanukirwa How good Customer service can espand(étendre,s’agrandir...)deyond the immediate People.aho twibeshye muzadufashe mukosore thanks.

Jean Philosophe /0788530258 yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Rwose birababaje kubona intara yiburasirazuba byumwihariko mukarere ka nyagatare kunva buri gihe abaturage barwana nabakozi binzego zibanze Nyagatare ni akarere keza gafite abaturage bunva kandi bashyigikiye imiyoborere myiza yigihugu cyacu nicyerekezo igihugu cyacu kihaye ariko ubuyobozi bugomba kuba bufite strategy itari sufficient cyangwa nziza ariko uburyo ikorwamo aribyo bitaribyo.ubuyobozi bwinzego zibanze butuma twunvikana nkabadashobotse,nkabatagendana nigihe kandi sibyo abayobozi mwige kubaha abaturage ubuse nkuriya koyarahibereye yavugako ikosa ari iryadasso ? Cyangwa ni byafandimu? Baramurwanira mumaso yarangiza akigira nyoni nyinshi ngo nyubaha nyubaha kandi ariwe wabwiye Dasso gufata agasaza Safari. Muzeyi yitabaye mumubabari!

Bigwi francis yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Mbaje gushimira minister Gatabazi kubushishozi yagize mugusesengura ikibazo thank you sir! Imana mbere yabyose hakurikiranwe uriya muyobozi washumurizaga Dasso ngo ikubite,ifate Mariya gasaza for your information abaturage mumenyeko bakwiye agaciro kwita umusaza wubatse agasaza nitesha gaciro.icy2/ gufunga Safari nakarengane cyane safari yaragiye ahatariho acibwe amande ariko ntakwiye gufungwa.ikindi icyo ikibazo cyinzego zibanze zitwara nabi zihohotera abaturage bimaze iminsi it has to stop.abaturage nabo bagomba kwirwanaho niba mudashoboye kubatreatinga neza.I thank our unity government for always being watchful for the ordinary citizen.niba mwararagiyeho habubwo umushumba arangara inka zishonje zikamucika zikaba zajya ahobitemewe then Dasso or other local leaders should be considerate not to hurt people.ubuse kotutunva uburenganzira bwuriya mwana wumushumba baciriyeho amashati banamuniga Dasso being the one doing it.!thank you Hon Gatabazi.please leaders remember you are the examples of the people you lead.nutangira umuniga like any other living thing will try away out.that is self defence. We argue the ministry of locola gaverment and other concerned officials kongera amahugurwa kunzego zibanze bamenye kudahohotera abaturage bayoboye.nibyo byiza long live Eastern province .God bless.

Bigwi francis yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ubuyobozi bwa Nyagatare ubusanzwe tubaziho ubushishozi,gushyira mugaciro nibindi nkabyo rero Dasso ibyo yakoze nurugomo rugambiriye gukubita nogukomeretsa umusaza Safari icyoyakoze nundi wese ukunda ubuzima bwe yabikora yaritabaye gusa yagahaniwe kuzerereza inka wenda ark ibindi yaratatswe niyompamvu yakarekuwe ahubwo Dasso afitirwe ibihano ndetse yigishwe gukora kinyamwuga. Thanks

alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ubuyobozi bwa Nyagatare ubusanzwe tubaziho ubushishozi,gushyira mugaciro nibindi nkabyo rero Dasso ibyo yakoze nurugomo rugambiriye gukubita nogukomeretsa umusaza Safari icyoyakoze nundi wese ukunda ubuzima bwe yabikora yaritabaye gusa yagahaniwe kuzerereza inka wenda ark ibindi yaratatswe niyompamvu yakarekuwe ahubwo Dasso afitirwe ibihano ndetse yigishwe gukora kinyamwuga. Thanks

alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka