Abaturage ba Muhanga na Gakenke bahawe ubwato bubafasha kugenderana

Nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, hakemezwa guhagarika gukoresha ubwato busanzwe bw’ibiti, ubu inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zifatanyije n’iz’ubuyobozi batangiye gufasha abaturage kwambuka hifashishijwe ubwato bugezweho bwa moteri.

Ubu bwato buri gukoreshwa bwahereye ku gufasha abaturage bari baheze ku mpande zombi babuze uko bataha ngo basange imiryango ya bo nyuma y’uko byari bigoranye kubera guhagarika ingendo hakoreshejwe ubwato bwari busanzwe bw’ibiti, aho bari gufashwa kugezwa iwabo.

Abaturage bakaba bashimira ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ndetse n’inzego z’umutekano ku butabazi babonye, ubu bakaba bari gufashwa kugera iwabo.

Ni mu gihe, ubusanzwe hari ikiraro cyahuzaga utu turere ku ruhande rw’Umurenge wa Rongi wo mu Karere ka Muhanga n’uwa Ruli wo mu Karere ka Gakenke kigafasha abaturage guhahirana. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021, nibwo cyasenywe n’abantu batabashije kumenyekana. Byatumye abantu 11 batabwa muri yombi bakekwaho gusenya iki kiraro cyari cyubatswe ngo gifashe abaturage b’uturere twombi gukomeza kugenderana. Cyari cyubatswe nyuma y’ibiza byatumye Nyabarongo yuzura igatwara icyakoreshwaga.

Bivugwa ko abagisenye bashakaga gukomeza gukora ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu mazi hifashishijwe umugezi wa Nyabarongo, kuko cyababangamiraga muri ako kazi, ari na ho nyuma yo kucyangiza hifashishwaga ubwato bw’ibiti ngo ubuhahirane bukomeze.

Inkuru bijyanye:

Abarenga 40 barohowe muri Nyabarongo, hari abagishakishwa

Muhanga: Umuntu umwe yaburiye mu mpanuka y’ubwato muri Nyabarongo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka