Muhanga: Umuntu umwe yaburiye mu mpanuka y’ubwato muri Nyabarongo

Umuntu umwe ni we waburiye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku wa 03 Mutarama 2022, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.

Uwo muntu wabuze birakekwa ko yaba yaratwawe n’amazi kuko nyuma yo gukora ibararura ry’abari mu bwato bose, uwitwa Niyonteze Epimaque ari we waburiwe irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Oswald Nsengimana, avuga ko ibarura rikomeje ngo hamenyekane neza ababa bari mu bwato bwerekezaga i Gakenke, kuko hari abamaze kurohorwa bagakomereza mu mirimo y’ubucukuzi bari bagiyemo muri ako karere.

Hagati aho Nsengimana avuga ko inzira zose zo mu mazi ya Nyabarongo ziva n’izijya Gakenke-Muhanga zabaye zihagaritswe kugira ngo hirindwe ko abaturage bashobora kongera kuhaburira ubuzima.

Agira ati “Inzira zose zo muri Nyabarongo zirasubitswe kugeza igihe abaturage bazabonerwa ubwato bwa moteri bwabafasha gukomeza ubuhahirane, turasaba abaturage kwirinda gukoresha ubwato bw’ibiti mu gihe twabonye ko bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Turabasaba kwirinda kwambuka n’amaguru igihe ubwato bufunze kuko nabyo byateza impanuka”.

Kuri uyu wa 03 Mutarama 2022 nibwo ubwato bwavaga muri Gakenke n’ubwavaga muri Muhanga bwagonganiye muri Nyabarongo mu masaha ya mu gitondo butwaye abantu baje guhahira muri Muhanga n’abajyaga mu bikorwa by’ubucukuzi mu Karere ka Gakenke, abantu barenga 40 bakaba bararohowe ari bazima.

Inzira y’ubwato ni yo yari irimo kwifashishwa mu migenderanire y’uturere twombi nyuma y’uko ikiraro cyari cyubatswe ngo gifashe abaturage kwambuka Nyabarongo cyasenywe n’abantu batahise bamenyekana, ariko hakaba hari gukurikiranwa abagera kuri 11 mu turere twombi.

Hari impungenge z’uko ikiraro gihuza uturere twombi kitubatswe vuba byateza igihombo gikomeye ku baturage ba Muhanga na Gakenke, kuko umusaruro wabo bawuhererekanyaga mu masoko yo mu mirenge ya Rongi muri Muhanga na Ruli muri gakenke iherereye mu bice by’icyaro.

Inkuru bijyanye:

Abarenga 40 barohowe muri Nyabarongo, hari abagishakishwa

Abaturage ba Muhanga na Gakenke bahawe ubwato bubafasha kugenderana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka