Nyanza: Umugabo yafatiwe mu buriri asambanya umugore w’undi

Uzarama w’imyaka 28 na Kwibuka w’imyaka 26 batawe muri yombi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza saa moya n’igice za mu gitondo tariki 28/07/2013 bashinjwa gusambana kuko umugabo afite isezerano n’undi mugore.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo n’umugore bari mu buriri barimo basambana ryabaye nyuma y’uko abaturage bari babakenguje bakamenya ko barimo gusambana bikingiraniye mu nzu.

Abo baturage bahaye amakuru polisi ikorera mu karere ka Nyanza irinda ibageraho ibagwa gitumo bakiri muri iyo gahunda ndetse ibafatana n’udukingirizo barimo bakoresha.

Inzu bafatiwemo niyo umugabo yari asanzwe aruhukiramo iyo bwabaga bumwiriyeho kuko iwe mu rugo ari kure y’umujyi wa Nyanza.

Ubwo bafatwaga babasanganye udukingirizo 11 tutari dukoreshejwe n’utundi tubiri twari tumaze gukoreshwa muri uwo mwanya.

Ikindi cyafatiwe muri iyo nzu ni imiti ibuza umugore kuba yasama mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye.

Bombi bahise bafatwa bajya kuba bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kandi nabo ubwabo biyemerera ko barimo basambana dore ko bafatiwe mu cyuho nta bundi buryo bwo kubihakana.

Icyaha nk’icyo cyo guca inyuma uwo mwashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko gikurikiranwa na nyir’ukugikorerwa baciye inyuma.

Muri aba bombi bafashwe umugabo niwe wari ufite isezerano ry’abashakanye naho umugore we basambana ntaryo yari afite ku mugabo we nk’uko polisi ikorera mu karere ka Nyanza ibivuga.

Icyo amategeho ahana ibyaha mu Rwanda avuga ku cyaha cy’ubusambanyi

Icyaha cy’ubusambanyi nk’uko gisobanurwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 244 ni imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe.

Mu ngingo ya 245 y’icyo gitabo ikomeza ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe kandi ibyo bihano bigahanishwa n’uwo basambanye.

Ku birebana n’uburyo iki cyaha gikurikiranwamo bivugwa mu ngingo ya 249 aho ivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we hanyuma uwahemukiwe akaba ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose.

Icyakora mu gihe yisubiyeho akareka ikirego cye uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango. Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa ry’irangiza ryarwo bireba n’uwakoranye icyaha n’uregwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 33 )

yes!wowe turabyumva kimwe. niba iyo kuru tuyumva neza, twoye gushyigira ubusambanyi ariko rero twirinde no guhubuka mubidafie shinge.buriya abatunze agatoki bungutse iki? bakijije iki? Pilisi nayo kuba yahurujwe ya, nibyo igomba kureba no kugira icyo ibikoraho. ariko nayo nibarekure bigendere by’agateganyo aho nyine umugore wisezerano naza izabahamagaze.

mapengu yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

rubanda mubabazwa nubusa,uwafunze aba bantu yahemutse kuko mtamutekano bahungabanyije.

gapasi yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Rucatsi uravuga ukuri. None se Polisi yacu ntizi amategeko kuko no guhana igomba kubungabunga ubusugire bw’umuryango. So hari ibintu rwose Polisi igomba gukora ibanje kureba ibiteganywa n’amategeko.

KARUTA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Muraho neza!ntabwo nshyigikiye ubusambanyi!arko mbere y’iryo fatwa mujye mubanza mwibaze niba umuntu agenda adafite icyo yabuze.bo hari icyo yabuze yagiye gushakira ahandi.Ahubwo bemeze contract

Alias rwema yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

ibyo uvuga bishobora kuba biterwa ni myaka yawe,ariko imagine ari wowe barimo gusambanyiriza umugore,nizereko ibyo uvuga wakongera ukabisubiramo.ok ni urugero natangaga imana izabikurinde kuko byakubabaza cyane.

eric yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Nkuko Rucakatsi abyanditseho hejuru, nanjye sinshigikiye ubusamanyi na gato. Dufite imhamvu nyinshi zagatumye tuburwanya byimazeyo. Ariko simbona uko aba bafashwe kandi umugore w’uriya mugabo atali we waregeye polisi nkuko amategeko abiteganya, ahubwo rubanda batabifitemo uruhare mu mategeko (no locus standi - abatabifitiye uburenganzira alibo bagiye kurega). Polisi rero isa naho yagiye gufata abo bantu nta nshingiro babifitiye mu mategeko y’igihugu, kuko nta ubifitiye uburenganzira waliwabaregeye. Kwinjira munzu y’umuntu nta shingiro, ngo nuko hali rubanda babonye halimo umugore n’umugabo badafitanye isano nabyo n’ukudobya amategeko y’igihugu. Tuvuye no kuli iyo ngingo, mbona imibonano hagati y’abantu batakili abana bidakwiye guhanwa n’amategeko. Umugore cyangwa umugabo uzi yuko (kandi ufite ubuhamya bufatitse) uwo bashakanye mbere y’amategeko y’igihugu yamuciye inyuma akwiye kurega urwo rubanza rukaba civil suit (violation of the terms of marriage contract) hakabaho monetary remedies ndetse na divorce uwacumuriwe abishatse. Naho ubundi polisi n’inkiko zishyizwe muli ibyo ntizagira ibindi zikora kuko abanyarwanda batabarika bazahora baburunishwa na leta, tukazanagomba iminyururu myinshi iruta iyo ubu dufite (cyeretse amategeko na adakoreshwa ku buryo ahamya buli wese kimwe, kandi bitabaye ibyo tuzaba tugiye muli arbitraire!). Jye rero mbona iki cyaha gisa n’ikivanga moral failures na criminal law, ahali kubera amateka y’u Rwanda n’uburemero bwa kiliziya muli politike, amategeko n’indi mibereho y’ubuzima busanzwe bw’igihugu. Ibyo kandi bikaba tuzi neza yuko hali n’abapadiri,abafurere n’ababikira nabo batera de muby’ubusambanyi.

Mwene Kalinda yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

ntacyaha kirimo ahubwo police nayo ijye ireba neza ibyaha mbere yo gufata abantu

karovic yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Mwaramutse?
Mumbabarire ntabwo nshyigikiye ubusambanyi.Ariko se aba bantu muvuga icyaha gihanwa n’amategeko bakoze ni ikihe?Ubundi havugwa ubusambanyi buhanwa iyo uwababajwe n’icyabaye (uwashakanye n’undi byemewe n’amategeko)atanze ikirego.abo baturage bababonye n’iki cyabababaje ?Ahubwo se kuki bo bataregwa kwinjira mu buzima bwite bw’abandi .Iyo police yo se yabuze akandi kazi yakora?Yagiye kureba abatemana ,abakuramo inda,ibisambo muri gare ,abanyara mu busitani n’ibindi .....
Kigali Today namwe mureke kwandagaza abantu.Twabishaka tutabishaka ,ibi ni ibintu bibaho kandi jye n’iyo nababaona nareba hirya.
Umuinsi mwizxa

Rucakatsi yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka