Nyanza: Umugabo yafatiwe mu buriri asambanya umugore w’undi
Uzarama w’imyaka 28 na Kwibuka w’imyaka 26 batawe muri yombi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza saa moya n’igice za mu gitondo tariki 28/07/2013 bashinjwa gusambana kuko umugabo afite isezerano n’undi mugore.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo n’umugore bari mu buriri barimo basambana ryabaye nyuma y’uko abaturage bari babakenguje bakamenya ko barimo gusambana bikingiraniye mu nzu.
Abo baturage bahaye amakuru polisi ikorera mu karere ka Nyanza irinda ibageraho ibagwa gitumo bakiri muri iyo gahunda ndetse ibafatana n’udukingirizo barimo bakoresha.
Inzu bafatiwemo niyo umugabo yari asanzwe aruhukiramo iyo bwabaga bumwiriyeho kuko iwe mu rugo ari kure y’umujyi wa Nyanza.
Ubwo bafatwaga babasanganye udukingirizo 11 tutari dukoreshejwe n’utundi tubiri twari tumaze gukoreshwa muri uwo mwanya.
Ikindi cyafatiwe muri iyo nzu ni imiti ibuza umugore kuba yasama mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Bombi bahise bafatwa bajya kuba bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kandi nabo ubwabo biyemerera ko barimo basambana dore ko bafatiwe mu cyuho nta bundi buryo bwo kubihakana.
Icyaha nk’icyo cyo guca inyuma uwo mwashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko gikurikiranwa na nyir’ukugikorerwa baciye inyuma.
Muri aba bombi bafashwe umugabo niwe wari ufite isezerano ry’abashakanye naho umugore we basambana ntaryo yari afite ku mugabo we nk’uko polisi ikorera mu karere ka Nyanza ibivuga.
Icyo amategeho ahana ibyaha mu Rwanda avuga ku cyaha cy’ubusambanyi
Icyaha cy’ubusambanyi nk’uko gisobanurwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 244 ni imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe.
Mu ngingo ya 245 y’icyo gitabo ikomeza ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe kandi ibyo bihano bigahanishwa n’uwo basambanye.
Ku birebana n’uburyo iki cyaha gikurikiranwamo bivugwa mu ngingo ya 249 aho ivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.
Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we hanyuma uwahemukiwe akaba ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose.
Icyakora mu gihe yisubiyeho akareka ikirego cye uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango. Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa ry’irangiza ryarwo bireba n’uwakoranye icyaha n’uregwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 33 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo aribyiza gucinyuma yuwo mwashakanye . bababari ntibazongere
njye ndumva barekurwa kubwokwirind’imvururu mumiryango yabo, murakoze.
Birababaje Kubona Umugabo ufite undimugore aja gusambanya undi mugore w’undimugabo.Gusabo Uwomushenzi Ahanwe by’intanga rugero Kugirango Nabafite Izongeso Babonereho.Bibayengobwan’igisaricyamugeraho Kugirango Ataza Byongera.Murakoze Ni Biraboneye Innocent Uvuka:musanze,shingiro,Mudende,budasubira.Iam Study in Estb/busogo:S5construction Technology.
Ibisubizo bya benshi bigaragaza ko satani yabarangije nukubona bagenda abatanze amakuru ndetse nabapolisi turabashimiye mwibukije amategeko abayibagiwe Uwo musenzi ahanwe Gusa nuko ntankoni ikibaho twese duhagurukiye gukora dutya twagira umuryango mwiza abana bakarerwa kuko umugore wasambanye aba nkuwasaze ntiyabireka
njyewe iyo ndebye cgw nkumva ibisigaye bibera mungo zabashakanye bituma nibaza impamvu itera abashakanye gusezerana ,bisigaye ari ukurangiza umuhango ,abantu bahita birengagiza ibyo basezeranye,uretse no kibashakanye ,murubyiruko ho birakabije ,ubusambanyi ndenga kamere burakabije,abantu ntibagitinya Imana ,nyamara mumategeko yayo harimo NGO ntugasambane,, ,,,,Imana itabare p
niyu jyanyeyo ikirego barandika bakabika
niyu jyanyeyo ikirego barandika bakabika
aha mvugicyi? muzajyere muntara yiburengera zuba mukarere kakarongi mumurenge wagishyita mukagali kakigarama mumudugudu wakabwenjye mucentre murebe abagabo birirwa bicaye batunzwe nogusenya ingozabandi biyubacyiye ugasiga umugore kurugo ujyiye kumuhahira ugasanga bamugize indaya nagahinda gusa nubu muminsi mike biherutse kuhaba kumugabo ntavuze numugore ntavuze bahongaho ahubwo police ijyizeneza yajyerayo ikadutabara ubunkanjye ndi chad ark amakuru anjyeraho uwanjye bamugize imbuga abobabishyijyikira ntibirababaho bikugezeho wanakwiyahura kubwanjye nuko arabana banjye ubundi sinagaruka no muRwanda police nidutabare kuko ndatunga agatoki police yomwuwo murenge wagishyita irasinziriye
Abobasambanyi babahane rwose abagabobikigihe ntibakibyurwa nabafasha babo kandi nabagore nuko babahisomo
ntago byari bikwiye kubinjirira mubuzima kugeza aho babatangaje kuko na babafashe n’abantu kandi ntanigitangaje kirimo rwose .
uwo mugabo ibyoyakoze ntawutabikora ahubwo nukoyafashe abadafatwabo?nihatari
Birababaje kubona abantu bashyigikira kandi bakarengera ibintu nk’ibi. Gusa ntibitangaje biragaragaza aho isi igeze.
ibyo sikibazo muribombi nta mineur urimo Bose bujuje imyaka yo gukora ibyo bashyaka.please umuntu aca inyuma y’uwo bashakanye hari impanvu.