Nyanza: Umugabo yafatiwe mu buriri asambanya umugore w’undi
Uzarama w’imyaka 28 na Kwibuka w’imyaka 26 batawe muri yombi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza saa moya n’igice za mu gitondo tariki 28/07/2013 bashinjwa gusambana kuko umugabo afite isezerano n’undi mugore.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo n’umugore bari mu buriri barimo basambana ryabaye nyuma y’uko abaturage bari babakenguje bakamenya ko barimo gusambana bikingiraniye mu nzu.
Abo baturage bahaye amakuru polisi ikorera mu karere ka Nyanza irinda ibageraho ibagwa gitumo bakiri muri iyo gahunda ndetse ibafatana n’udukingirizo barimo bakoresha.
Inzu bafatiwemo niyo umugabo yari asanzwe aruhukiramo iyo bwabaga bumwiriyeho kuko iwe mu rugo ari kure y’umujyi wa Nyanza.
Ubwo bafatwaga babasanganye udukingirizo 11 tutari dukoreshejwe n’utundi tubiri twari tumaze gukoreshwa muri uwo mwanya.
Ikindi cyafatiwe muri iyo nzu ni imiti ibuza umugore kuba yasama mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Bombi bahise bafatwa bajya kuba bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kandi nabo ubwabo biyemerera ko barimo basambana dore ko bafatiwe mu cyuho nta bundi buryo bwo kubihakana.
Icyaha nk’icyo cyo guca inyuma uwo mwashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko gikurikiranwa na nyir’ukugikorerwa baciye inyuma.
Muri aba bombi bafashwe umugabo niwe wari ufite isezerano ry’abashakanye naho umugore we basambana ntaryo yari afite ku mugabo we nk’uko polisi ikorera mu karere ka Nyanza ibivuga.
Icyo amategeho ahana ibyaha mu Rwanda avuga ku cyaha cy’ubusambanyi
Icyaha cy’ubusambanyi nk’uko gisobanurwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 244 ni imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe.
Mu ngingo ya 245 y’icyo gitabo ikomeza ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe kandi ibyo bihano bigahanishwa n’uwo basambanye.
Ku birebana n’uburyo iki cyaha gikurikiranwamo bivugwa mu ngingo ya 249 aho ivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.
Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we hanyuma uwahemukiwe akaba ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose.
Icyakora mu gihe yisubiyeho akareka ikirego cye uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango. Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa ry’irangiza ryarwo bireba n’uwakoranye icyaha n’uregwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 33 )
Ohereza igitekerezo
|
IBI NI UKWIVANGA MU BUZIMA BW’ABANTU BARAMAZE,NAMWE MWESE NTAWUTABIKORA MWITONDE
OYA POLICE YAKOZE0 UBUTABAZI KUKO AKO NAGASUZUGURO! NGEWE UWO ARUMUGORE WANGE NAHITAMWIRUKANA MBEGAHOWE ABAGORE BAMAZEKWIGIRIBYIGENGE UDASAMBANA ARAROGA!NAHUBUN DI ABO BANTU MUBAHANE MWIHANUKIRIYE MURAKOZE
abisayidira mubareke mutubari chamble utubyiniro kumihanda naho zikodesha murahazi muzinuko birwa kundusha zirongorwa nabande nabafite ingo? ningaragu? komutajyoyo none igurukanye umutanyu ngo niyicwe ntibikwiye (erega namwe ntimurishashya) post police yo murigare y’amusanze yamunzwe naruswa mfite gihamya
ARIKO RERO WA MWANA WE NGO NI TITI NAMWE MWA BANA MWE BABA POLICE,MBONA MUSIGAYE MURENGERA MUKINJIRA MUBUZIMA BWITW BWA MUNTU, NKUBUNGUBU NTIMUNZI ARIKO MUBYUKURI URETSE KO UMUGABO WANGE YIRWARIRA NUMUGONGO, ARIKO NO KUGIRANGO KAZEGUKE MBA MAZE NKA 3 SEMAINES MUKORAKORA BYARANANIRANYE, KUGEZA NAHO AMBWIRA NGO NIMUVEHO, UBWO NIMWIMAJINE AGAHINDA MPORANA, KOKO MBONYE UMUGABO UMFASHA UBWO NABA NCIYE INKA AMABERE?.........? OYA KUKO NARAGOWE, NKEKA KO NABO BAFATWA BABA BABABAYE NKANGE, RERO NIMUBAHE AGAHENGE.
JYEWE NIBARIZE TITI IKIBAZO KIMWE?KUKI WANDIKA BAMWE ABANDI NTUBANDIKE?:Simbarondoye kuko urabazi ariko ibi bigaragaza ko urya ruswa kugirango utangaze amakuru y’ibihuha muri Nyanza kuko nibyo wandika byagiye bimenyekana ko aba ari ibihuha kandi uba wariye ngo utangaze amakuru apfuye nkaya.
WHY ALWAYS BAD NEWS IS YOUR GOOD NEWS??????????????????????????, BIRABABAJE RWOSE JYEWE MBONA HARIMO NA GAHUNDA YO GUSEBYA NYANZA NO KUYISENYA, MBESE NTA KIZA KIBA I NYANZA??KO KIGALI BIRIRWA BABIKORA UBONA ABANYAMAKURU NA POLICE YAHO IFITE UMWANYA WO GUTA MURI IBI NGIBI??? UTABIKORA AZANTERE IBUYE, URETSE KO JYEWE POLICE IZAHINGUKA IWANGE NGO NDI GUFASHA UWANYIZANIYE ABABAYE KANDI ANSHAKA NZAYITEMA,
NIMUTUZE NIMVURA YITUMBA YARAHISE.
IBYO POLICE YAKOZE NIBYO UBUSAMBANYI BUCIKE KABISA GUCA INYUMA UWO MWASHAKANYE BITERA IBIBAZO KABISA ABAVUGA NGO POLICE YIVANZE SINZI AHO BABIHERA KNDI ARI URWEGO RUREBERERA ABATURAGE IBAZE NAWE IMPAMVU ABATURAGE BAHURUJE POLICE
UBWO SE WUMIJWE NIKI?NUKO BAFASHWE?ESE UBUNDI IBYO BAKORAGA BARI BA BYEMERWE?ARAMUTSE ARU UMUGORE WAWE NIKO WAJYAGA KUVUGA CYANGWA ARI UMUGABO WAWE?IBYO MUTAKWIFUZA KO MUKORERWA NTI MUKIFUZE KO BIBERA KUBANDI.BIRAZWI BIRA KORWA HIRYA NO HINO NDETSE CYANE,ARIKO SIBYIZA.WASANGA YARIMO ATANGA CARE ABANA BABURAYE.NAHO NTAHO AMATEGEKO YIRENGAGIJWE CYANGWA NGO ARENGERE ALREADY ICYAHA CYO CYARANGIJE KUBA,KUBA ABAHEMUKIWE BATAGIKURIKIRANA’IKINDI KIBAZO,ARIKO HAGATI AHO ABAGIKOZE BAGOMBA KUBA BAFASHWE.ESE MUASANGA ABA BATURAGE BAHURUJE POLISI NTAKIBAZO BARI BAFITE?AHUBWO BYARI BIMAZE KUBARAMBIRA,CYANE KO IYO INZU Y’UMUTURANYI IHIYE N’IIYAWE IBA ISHOBORA GUFATWA.PREVENTION RERO BAHISE BAYIKORA KUBASIGAYE.
Ntabwo Polisi iba yagiye kwinjira muri buriya buzima bwa bariya bantu ngo inageze n’aho ibafata ngo irajya kubafunga kandi nta muntu wabaregeye amategeko abyemerera.
babwirwa n’iki se niba uwakagombye kurega batari babyumvikanyeho?
None na Kigalitoday ihisemo guhita itangaza amazina y’abo kugeza ubu imbere y’amategeko badafite icyo bashinjwa!!
Ahubwo urwo rugo police irarushenye, kuko mu ha lodges, hotel n’ahandi namwe abapolice hari abo dukubitaniramo mukururana n’udukobwa tw’utunyeshuli! Ubwo se ko umugorewe atari we wamwifatiye cg ngo abigiremo uruhare mu kubashiyikiriza ubugenzacyaha, akaba agiye kubimenya urugo rugasenyuka, muzamwubakira? Buriya ndi umugorewe, naza nkabasebya: nti mumpe umugabo wanjye, aha s’iwe!
ariko banga abimereye neza mwaretse abifatira mu bintu bakirwariza ko icyaha aribo kizabazwa wamugani ko wumva Hari ibindi bibazo byingutu bakagombye gukemura barebye ibyo bibazo bikomeye bakareka abimereye neza ko wumva nubundi uwo mugore atarafatwa mu buryo bwemewe namategeko
Murakoze!
hano habayeho kurengera kuko uregera ubusambanyi ni umwe mubashakanye yifatiye mugenzi we amuca inyuma, aba rero nabo bashobora gutiza umurindi isenyuka rya ruriya rugo.Polisi ihugurwe ku mategeko