Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2020, rwataye muri yombi abantu batandatu, bahuriye mu itsinda ryiyise ‘Abahujumutima’, barimo n’abanyamakuru babiri.
Imiryango 35 yo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, icumbikiwe mu bigo by’amashuri nyuma y’ibiza by’umuyaga wabasenyeye amazu ku itariki 08 Mata 2020, wangiza n’ibyari mu nzu byose.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020, ikamyo nini itwara ibinyobwa by’uruganda rwa BRALIRWA yakoze impanuka, umuntu umwe wunganira umushoferi (kigingi) ahita ahasiga ubuzima.
Abaturage babiri bo mu Kagari ka Cyome, Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 2020.
Umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke witwa Nsengiyumva Gilbert w’imyaka 34 y’amavuko, yatawe muri yombi akekwaho kunyereza amafaranga ya Mituweli y’umwe mu baturage ayoboye ubu wamaze gupfa.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Nyabihu zafatiye mu cyuho abantu batandatu banywera inzoga hamwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba abantu kudahurira hamwe.
Urwego rw’Ubushinjacyaha rurasaba abarekuwe by’agateganyo muri kasho za RIB ko bagomba kwitwararika kuko gusubira icyaha byatuma bongera gufatwa bagafungwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje abandi bantu 17 barimo umugore umwe, bakaba bagize umutwe ‘w’abagizi ba nabi’ witwa ‘abameni’ (men) wiba abantu amafaranga babitse kuri ’Mobile Money’ cyangwa ukabapfunyikira igitaka ubabeshya ko ari amabuye y’agaciro.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Bishop Liliane Mukabadege, ndetse n’imodoka ye igafatirwa, nyuma yo kubeshya abapilisi ko agiye kuri radiyo nyamara yigiriye ku rusengero.
Urwego rw’Iigihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’umudugudu hamwe n’ushinzwe umutekano mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho kunyereza ibiribwa bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo Coronavirus.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi Ntirenganya Jean Claude wagaragaye akubita Niyonzima Salomon wo mu Karere ka Rubavu bikaza kumuviramo gupfa.
Polisi y’u Rwanda yasabye abaturarwanda gukomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho na Leta nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Turikumwe Emmanuel bakunze kwita Macati yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, nyuma yo gufatwa atwaye amajerekani 10 yuzuye inzoga zitemewe bakunze kwita ‘inkorano’ mu modoka ye y’ivatiri.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bakigaragara barenga ku mabwiriza yashyizweho yose yo kwirinda ikwirakwira rya #COVID19.
Umugabo witwa Rimenyande Jean Damascene wo mu Karere ka Ngororero, ari mu maboko ya RIB kubera gucyuza ubukwe arenze ku mabwiriza ya Leta yo kwindinda icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko abakora irondo ry’umwuga ari abaturage basanzwe kandi amakosa bakoze bayahanirwa nk’abaturage bose.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze uwitwa Silas Munyaneza, ukurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse no guhimba inyandiko mpimbano.
Umusore witwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 y’amavuko, uherutse kugaragara mu mashusho (Video) akubitwa bikavugwa ko yari yibye igitoki yitabye Imana.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 27 Werurwe 2020 rwataye muri yombi abaturage bakubise umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano na DASSO mu mudugudu wa Gipfura, akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi babiri mu bakekwaho gukubita uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 y’amavuko, bikekwa ko yari yibye igitoki.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, bifatwa nko kwigomeka ku buyobozi; iki kikaba ari n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi mu Kagari ka Kagabiro, Umudugudu wa Mweya, ubwo ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura uko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 basanze uwitwa Ncogoza Felicien ufite imyaka 30 y’amavuko arimo gucuruza inzoga, yabaze (…)
Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (DASSO) wo mu Karere ka Musanze, Maniriho Martin, yakomerekejwe n’abaturage ubwo yabasangaga mu gasantere akabasaba gusubira mu ngo zabo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo yitwaje ko arimo gukora siporo. Abashaka gukora siporo baragirwa inama yo kuyikorera mu rugo badasohotse hanze.
Abaturage b’umudugudu wa Kabare akagari ka Kabare umurenge wa Rwempasha batewe impungenge n’abaturuka i Kigali baje gushyingura kuko batizeye ko batagendana Coronavirus.
Imvura nke ivanze n’umuyaga wa serwakira yasenye inzu 17 zari zituwemo n’abaturage mu Kagari ka Buringo, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
Polisi mu Karere ka Muhanga yatangiye guhangana n’abarenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera atangaza ko abantu batarimo kubahiriza uko bikwiye amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe yo kuguma mu rugo uretse gusohoka hari serivisi zihutirwa bakeneye batabona mu rugo.
Umuvuzi gakondo witwa Ndamyabera Revelien wo mu Kagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha no kwiha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi, wamenyekanye cyane ubwo byavugwaga ko yakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine, aravuga ko akomeje guhohoterwa n’abaturanyi be bangiza ibikorwa by’amajyambere ahafite.