Abanyarwanda batatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ya Trinity itwara abantu Kigali –Kampala

Abanyarwanda babatu baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka ya Sosiyete ya Trinity Epress Ltd yavaga i Kampala muri Uganda ijya i Kigali mu Rwanda.

Umushoferi wari utwaye iyi bisi ya Trinity n’abandi bantu babiri (umusore n’umukobwa) bari bamwicaye inyuma bahise bitaba Imana. Ngo hakomeretse abantu 14 ariko mu buryo budakabije, ku buryo bageze kwa muganga batandatu muri bo bahise bitahira, abandi nabo ngo hari icyizere ko baza gutaha kuri uyu wa gatanu tariki 06/2/2015 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Trinity express Ltd.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya sosiyete Trinity express Ltd, Kihangire Bishop, yavuze ko impanuka yabaye mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda (saa yine n’igice muri Uganda); ikaba yabereye ahitwa Mitalamariya, mu Karere ka Butambala.

Iyi modoka ya sosiyete ya Trinity Express Ltd yakoreye impanuka muri Uganda.
Iyi modoka ya sosiyete ya Trinity Express Ltd yakoreye impanuka muri Uganda.

Kihangire akomeza avuga ko iyi modoka yakoze impanuka yahagurutse isaa mbiri z’ijoro muri uganda iza mu Rwanda yari irimo abagenzi 33, barimo abanyarwanda, abanyekongo n’abarundi; ariko abo abitabye Imana uko ari batatu bari abanyarwanda bose.

Iyo modoka ngo yageze ahari icyapa cyanditseho Mitalamariya igonga ikamyo yari iparitse mu muhanda irimo ibiti by’amapoto y’amashanyarazi, bitewe n’uko ngo hari indi modoka yari icanye amatara yaturutse imbere y’umushoferi ikamuhuma amaso, kandi mbere yo kugera kuri iyo kamyo iparitse mu muhanda ngo nta kirango cyangwa icyapa cyagaragazaga ko umuhanda ufunze.

Ubuyobozi bwa Trinity express Ltd buvuga ko ingamba zo gukumira impanuka zisanzwe ziriho kuko umushoferi ngo yari yaruhutse bihagije kdi ngo ntabwo yari afite umuvuduko ukabije kuko yari n’ahantu haterera, ndetse imodoka zigenda muhanda zikaba zigenzurwa n’ikoranabuhanga rya GPS.

Abantu batatu basize ubuzima muri iyi mpanuka.
Abantu batatu basize ubuzima muri iyi mpanuka.

Ubuyobozi bwa Trinity express Ltd busaba Leta y’u Rwanda kuganira n’iya Uganda kugira ngo nayo ifate ingamba zikomeye, zirimo ko niba hari ikibazo mu muhanda hajya haba ikimenyetso kibigaragaza, nk’uko ku ruhande rw’u Rwanda bikorwa

Ubwo Kigali Today yageraga aho iyi sosiyete ikorera mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyabugogo yasanze akazi gakomeje nk’uko bisanzwe, hari imodoka itegereje abagenzi, n’abakozi bayo bari kwandika abashaka kujya muri Uganda, barimo n’abajya gutabara abantu babo.

Binyuze ku rubuga rwa Tweeter, Polisi y’igihugu yatangaje ko iri gukorana na Polisi ya Uganda ndetse n’ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri Uganda gukurikirana iki kibazo ndetse n’abahuriye n’isanganya muri iyi mpanuka.

Ingendo zirakomeje muri Trinirt Express Ltd.
Ingendo zirakomeje muri Trinirt Express Ltd.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

nihanganishije imiryango yabuze ababo muriyi mpanuka.imana ibakire mubayo.

ungabire odile yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

nihanganishije imiryango yabuze ababo.muruyimpanuka. imana ibakire mubayo.

ungabire odile yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

nihanganishije imiryango yabuze ababo.muruyimpanuka. imana ibakire mubayo.

ungabire odile yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

nihanganishije imiryango yabuze ababo muriyi mpanuka.imana ibakire mubayo.

ungabire odile yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Imana nidutabare biteye ubwoba ibyuyu mwaka gusa ababuze ababo mwihangane iyisi niyimibabaro.

dsdd yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Twihanganishije Imiryango Yabuze Ababo Kandi Imana Ibahe Iruhuko Ridashira.

Esther yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

abayiguyemo Ina aibakire mu bayo kandi imiryango yabo yihangane

kwezi yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ndi Alex nkabamba kampala nkabanabwira ababuze ababo bakomeze kwihangana jack shofeli yuri incutiyanje ariko ntakundi byagenda nukwihanga imana imuhe iruhuko ridashira

muhawe alex yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

My God. impanuka zirakabije vrmnt. abo bireba cyane cyane Police mukaze umutekano mumuhanda.

Titi yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka