Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi batoraguye umurambo w’umuntu uciwe umutwe.
Abantu bataramenyekana bateye Sacco Gitesi iri mu Murenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi, biba amafaranga nyuma yo kwica uwayirindaga.
Mu mukwabo wa Polisi tariki ku wa 29 Mutarama 2016 mu Karere ka Ruhango, hafashwe moto 27 zitujuje ibyngombwa.
Ntibimenya Theogene w’imyaka 45 utuye mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo, yishe umugore we amusunitse ariko atabishakaga.
Abajura bataramenyekana bateye SACCO y’Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru bica umwe mu bayirindaga, uwari usigaye akizwa no kuvuza induru.
Ikamyo yikoreye imifuka ya Sima yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka mu Karere ka Nyanza hakomekeramo batatu.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, bamaze kwiyuzuriza inzu izakorerwamo na Polisi mu rwego rwo kurushaho kubegera.
Mukeshimana Béatrice wo mu Karere ka Nyanza, ufite akabari iwe mu rugo, yarumwe izuru n’umukiriya we arikuraho.
Sotra yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi, mu ma saa munani n’igice yo kuri uyu wa 26 Mutarama 2016 yakoze impanuka babiri barakomereka.
Polisi y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yemereje i Kigali ko igiye kunoza amasomo agezweho yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Uwizeyimana Alexandre wo mu Karere ka Kirehe yafashwe n’abaturage nyuma yo kubaka amafaranga yiyita maneko wa Polisi yitwaje kubakemurira ibibazo.
Abagabo babiri bafungiye kuri station ya Polisi ya Kigabiro i Rwamagana bakekwaho icyaha cyo kwambura abaturage bababeshya ko ari abapolisi.
Nyuma y’iminsi 10 hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Irakoze Gabriel mu murenge wa Busasamana hongeye gutoragurwa umurambo w’umusore bamwe bashya ubwoba.
Abatuye i Busasamana mu mujyi wa Nyanza bavuga ko amatara yo ku mihanda yabakijije ubujura bwibasiraga amaterefoni n’udukapu tw’abagore mu ijoro.
Abaturage b’umudugudu wa Ryabega, Akagari ka Rutaraka bamaze iminsi ibiri badafite umuriro w’amashanyarazi bitewe n’abajura bibye insinga ziwugeza ku ipironi.
Abaturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, barinubira ubujura bukabije bw’insinga z’amashanyarazi bubibasiye.
Mukamana Belancille w’imyaka 51, w’i Rulindo mu Murenge Buyoga, kuri uyu wa 19 Mutarama 2015, bamusanze mu nzu yapfuye bakeka ko yiyahuye.
Polisi y’u Rwanda ihora iri maso kugira ngo hatagira ikintu icyo ari cyo cyose cyabangamira irushanwa rya CHAN ririmo kubera ku bibuga bitandukanye bya hano mu Rwanda.
Umugore w’imyaka 64 wo mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, yapfuye tariki 18/01/2016, abandi umunani barimo umugabo we n’abana be bacibwamo, nyuma yo kunywa ikigage bikekwa ko cyahumanyijwe.
Umugabo witwa Niyibizi Frederic wo mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gashari, Akarere ka Karongi yasanzwe yapfuye, icyamuhitanye kikaba kitaramenyekana.
Kasongo Mbuyi Clement, umusirikare wa RD Congo, wafatiwe mu Rwanda ku wa 7 Mutarama 2016, yashyikirije itsinda rya EJVM kugira ngo asubizwe iwabo.
Ahitwa Rwafandi mu Karere ka Gicumbi habereye impanuka y’imodoka ya coaster yagonganye na Dayihatsu abantu 2 bahita bapfa 10 barakomereka.
Ntawera Alphonse w’imyaka 45 wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwica umugore we.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 17/01/2016, inzu yagwiriye umukecuru Kambera Marcianna w’imyaka 75 wo mu Karere ka Rurindo, ahita apfa; abana babiri bararusimbuka.
Mu gukaza umutekano w’abantu n’ibintu mu karere ka Gicumbi ubuyobozi bwafashe ingamba zo kurwanya ubujura buciye icyuho mu ngo z’abaturage.
Abasore 32 bo mu murenge wa Musheri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare bakekwaho kujujubya abaturage babiba.
Ngiruwonsanga Maurice w’imyaka 30 na Ntakaburimvano Angelique w’imyaka 28 bapfiriye mu nzu yabo ku wa 14 Mutarama 2016 maze hakekwa kwa baba bishwe n’inkuba.
Abaturage basanze umugabo witwa Torero Fideli mu nzu ye amanitse mu mugozi yashizemo umwuka, bivugwa ko yiyahuye icyabimuteye ntikiramenyekana.
Mu karere ka Nyanza hafi y’ahahoze icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Irakoze Gabriel bikekwa ko yaba yishwe ahotowe.
Uwamahoro Ange wo mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe yatemye mu mutwe umugabo we Niyibizi Samuel mu ijoro ryo kuwa 11 Mutarama 2016 amusanze ku “nshoreke ye”.