Kangwagye Justus wari Meya w’Akarere ka Rulindo yabaye umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ku rwego rw’igihugu.
Abantu bataramenyekana bitwaje ibyuma baraye bateye ikigo cy’isosiyete ikora umuhanda ya China Road ngo biba asaga miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ucyuye igiye, ngo yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 2 Werurwe 2016.
Impanga ebyiri z’abahungu zo mu Karere ka Nyamasheke zatemye se uzibyara, zinamwaka amafaranga ibihumbi 100 yari amaze kwishyurwa ku kimasa.
Itsinda ry’abanyeshuri ba Amerika biga ibijyanye no kurwanira mu kirere n’abayobozi babo bari mu rugendoshuri mu Rwanda, basuye Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Nyuma y’uko agizwe umuyobozi wa Polisi(D2) mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, yatangiye imirimo mishya yo kuyobora Polisi ya Loni muri iki gihugu
Sosiyete DUMAC Ltd ikorera mu Karere ka Rwamagana irashinjwa kutihuitira gutabara umukozi wayo wagwiriwe n’ikirombe kuwa gatandatu, kugeza n’uyu munsi akaba atarakurwamo.
Abatuye n’abakorera mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, baratabaza bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura bibisha ingufu biyita “Abamarine” babazengereje.
Abatuye Umudugudu wa Murama mu Karere ka Huye, baratabaza nyuma y’uko umutekamutwe abariganyije miliyoni 3,3Frw ababeshya ko azabazanira amashanyarazi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO) kuba indakemwa mu byo bakora.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa "Transparency International (TI)" urashima Polisi y’u Rwanda ku ngamba yafashe mu kurwanya ruswa.
Abantu bataramenyekana baraye batemaguye inka ebyiri z’uwitwa Maniriho Jacques wo mu Karere ka Nyabihu, biviramo imwe muri zo guhita ibagwa.
Niyonzima Donati wo mu Karere ka Rulindo yatemaguye nyina witwa Mukarwesa Generoza w’imyaka 65, amuziza imitungo y’amasambu akanamushinja kumurogera umuryango.
Abamotari bakorera mu Karere ka Nyamasheke, biyemeje kongera ubufatanye mu gufatanya na Polisi gucunga umutekano no guca ibyaha bihagaragara.
Icyiciro cya 4 cy’umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe gutabara aho rukomeye, tariki ya 18 Gashyantare, cyasoje ijyanye no kurwanya iterabwoba, giherereye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Abashinzwe kurinda Ikivu batangaza ko bamaze gufata amajerekani agera kuri 25 ya mazutu, ubwo bagenzura uko Ikiyaga gikoreshwa.
Urubyiruko rutandukanye mu Karere ka Karongi, rwabyutse rusubizwa amafaranga rwatanze rwiyandikisha ku muntu wagombaga kurwigisha imyuga kuko afunze akekwaho ubutekamutwe.
Loni yagize Umunyarwanda Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo Umuyobozi wa Polisi (D2) mu butumwa bwayo muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kutagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be kuryozwa amakosa bafatiwemo.
Inzego z’umutekano zirashakisha umugabo witwa Hakuzimana Jean Baptiste wo mu Murenge wa Kigina ukurikiranyweho kwica umugore we.
Mazimpaka Patrick wo mu kagari ka Nasho Umurenge wa Mpanga aremera ko nyuma yo kutumvikana n’umugore we wa kabiri kurera umwana bahisemo kumwica.
Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi “Impala Express” yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, ku mugoroba wa tariki 6/02/2016, yagonze ikamyo y’inya-Tanzaniya iyiturutse inyuma, ku bw’amahirwe nta wagize icyo aba.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, ku wa 5 Gashyantare 2016 yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho guha ruswa abapolisi.
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Karongi bavuga ko batizeye umutekano wa za SACCO kuko zirindishwa inkoni n’abazirinda badafite ubuhanga.
Imirambo ibiri muri itatu yari yabuze, nyuma y’uko batanu barohama mu Kagera babiri bagashobora kurokoka, yabonetse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi mu Karere ka Kirehe, zangize ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na kanyanga bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 150Frw.
Umucuruzi wa moto za “Bajaj” mu Karere ka Bugesera witwa Musemakweri Lambert ari mu mabako ya Polisi ashinjwa kurimanganya abaturage yagurishije.
Mu kagezi kitwa Waruhara wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umusore witwa Bahati.
Abapolisikazi babiri bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti mu Kuboza umwaka ushize, bashyinguwe mu cyubahiro mu bihe bitandukanye mu irimbi rya Rusororo, kuko imibiri yabo itari yagereye rimwe mu gihugu.