Menya Abagesera, ubwoko bwatangaga bukanereza ikibanza kugira ngo cyubakwe

Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda bagiraga amoko 19 bakomora ku bakurambere, akaba amoko akomoka ku muryango mugari w’abantu.

Nta munyarwanda wicaga inyamanza. N'uwayicaga ku bw'impanuka yayihambaga mu buvumo cg mu rutare ahantu hatagera imvura
Nta munyarwanda wicaga inyamanza. N’uwayicaga ku bw’impanuka yayihambaga mu buvumo cg mu rutare ahantu hatagera imvura

Buri bwoko bwagiraga icyo bumariye ubundi kandi bukubahirizwa, kimwe n’inyamanswa yabaga iburanga. Uyu munsi Kigali Today irahera ku gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’abagesera, nk’ubwoko bwabaga bushinzwe gutanga no kwereza ikibanza kugira ngo cyubakwe.

Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ashimangira ko buri bwoko bwagiraga umuryango mugari, kandi buri muryango ukagira akamaro kawo.

Agira ati “Hari imiryango imwe n’imwe yashingwaga ibikorwa ibi n’ibi by’ibwami cyangwa byo mu buzima busanzwe”.

Aganira na Kigali Today, Muganga Rutangarwamaboko, inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, yagerageje gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’Abagesera n’inyamanza nk’inyamanswa iburanga.

Ati “Abagesera ni bo batangaga ibibanza, n’iyo utabonaga Umugesera ngo aguhe ikibanza, ngo akikwereze, wahamagaraga umwana we akaza akanyara aho ugiye kubaka, noneho kikabona kigahumanurwa kandi kigakingirwa ikibi, ukazaremya. Ubwo rero urumva ko Abagesera bari bakomeye mu muco nyarwanda.”

Akomeza agira ati “Kirazira kwica inyamanza kuko ari ikirangabwoko cy’Abagesera. Iyo wishe inyamanza urayifata ukayishyingura ahantu mu buvumo cyangwa mu rutare, hatagera imvura. Kikaba ari ikimenyetso cy’uko wifatanyije na yo mu kababaro kayo”.

Hari andi makuru avuga ko iyo umugabo yabaga amaze gusiza ikibanza yifuza kubakamo inzu, yagombaga gutegereza ko inyoni ziza gutoragura udusimba muri icyo kibanza. Muri izo nyoni hagombaga kubamo inyamanza. Iyo haburagamo inyamanza, uwo muntu ngo yajyaga guhamagara umuntu wo mu bwoko bw’Abagesera, agashinga imiganda y’umuhango muri icyo kibanza. Hanyuma rero nyiri ikibanza akaza kuyirandura, akabona gushinga imiganda nyakuri, agatangira kubaka inzu ye.

Urubuga wikirwanda.org rugaragaza ko mu Rwanda rwa kera amoko yabagaho yari amoko y’Umuryango mugari w’abantu aba n’aba. Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, amoko y’Abanyarwanda yari 18. Ariko yakagombye kuba ari 19, usibye ubwoko bumwe bwazimye burundu ari bwo bw’Abahondogo bari batuye mu gihugu cy’u Bugesera.

Ibyo bikaba byarabaye ku Ngoma y’Umwami w’u Rwanda Mibambwe II Mutabazi Sentabyo wateye Nsoro IV Nyamugeta Umwami w’u Bugesera hagapfa Abahondogo benshi, n’abasigaye biyitirira ubundi bwoko, kugira ngo bakize amagara yabo. Ibyo bikaba byarabaye ahasaga mu w’1741 kugeza mu w’1746.

Hari abajya bitiranya ubwoko bw’Abagesera, n’Abanyabugesera (abatuye cyangwa bakomoka mu gace ka Bugesera), bakumva ko utuye cyangwa ukomoka mu Bugesera wese ari umugesera, kandi si ko bimeze kuko Abagesera ni ubwoko ukwabwo, bugizwe n’Abanyarwanda babarizwa hirya no hino mu Rwanda.

Ababihuza rero n’insigamigani igira iti “Kugenda nk’Abagesera.” Ntaho bihuriye kuko uvugwa ko yagiye nk’Abagesera, bamuvuga kuko yakomokaga mu gihugu cy’u Bugesera ariko ntaho berekana ko yari uwo mu bwoko bw’Abagesera.

Urubuga wikirwanda.org rusobanura ko “Kugenda nk’Abagesera.” babivuga iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye. Ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’Abagesera.

Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 62 )

Njye nifuzagako mwa creatinga group wenda kuri whatsapp abagesera bajya baganiriraho

Byiringiro jean claude yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Njye nifuzagako mwa creatinga group wenda kuri whatsapp abagesera bajya baganiriraho

Byiringiro jean claude yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

ako kantu kabisa

ALIAS yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Wibagiwe gushyiraho number ya telephone.

IRUMVA yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ubutaha muzaduhe amateka y’abagesera b’abazirankende.
Muduhe n’urutonde rw’abami b’igisaka.

Phocas yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

Mwasobanura mpmvu ki moi amwe mli Ayo be moko usanga mo abahutu abatwa nabatutsi?/mbese Hali ubwo bwaba bwihariwe nabatwa? abahutu? abatutsi?/biteye amatsiko

Pierre yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

Amakuru nkaya abakenewe!
Muzatubwire imirimo yakorerwaga i bwami n ’imiryango yari iyishinzwe! Urugero nk’ubucuzi bw’ibikoresho bya gisirikari (amacumu,imyambi,..)
Muzatubwire imiryango yose y’abanyarwanda uretse ariya moko 19.

Juvenal yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

iyi nkuru ntiyuzuye neza nibyinshi kubagesera ark mwavuze bicye.Kera ngo twagiye guhakwa buribucye baduha inka twakoreye imyaka myinshi nibindi umuntu aduteranya kumwami umwami ati:murakora indimyaka nkiyo mukoze muzabonee guhembwa abagesera ntibabikozwa bati turatashye kd ntamugesera uzongera guhakwa ukundi kd nibyo koko ntitujya duhakwa

Mathieu yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Ibyuvuga nukuri kwambaye ubusa muvandi abagesera twanga agasuzuguro no kurenganya .mbese turihariye

Eline yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ndabakunda cyane noneho inyamanza yo ni akarusho numva nayitunga mu rugo

Geni yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Cyane rwose

Byiringiro jean claude yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Aha uvuze ukuri rwose, abagesera ntabwo bazi guhwakwa na gato ikindi mbaziho ni abantu babatesi cyane

Geni yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Reka mbarushesha nako mbahige kuko ntantore irushanwa ahubwo irahiga ndi IRUMVA wa KARUGENDANYI wa BARIGORA wa RUGAJU ukagenda ukage kwa MUTARA wa BAZIMYA UMUGESERA WUMUZIRA NKENDE. Naho ubundi rero Abagesera turihariye kandi tugira umwihariko wacu wo kwanga agasuzuguro.

IRUMVA Aloys yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Woowww twanga agasuzuguro uko ubivuze. Njye ndi Umugeserakazi ukagenda ukagera kwa KIMENYI umwami w’Igisaka, nkaba ndi mumajyepfo y’igihugu aho ba SOGOKURU berekeje.muri iyiminsi turimo turakusanya amakuru yabagesera kugera mugisaka. wowe uri uwahe?

UWIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

hhhhhhh ,ubivuze ukuri ntitujya duhakwa ,ariko kandi ntitunashotorana.

UWIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Twizere ko nikiza kuko ino nkuru ntabwo yuzuye ntanabyinshi umuntu yunguka amaze kiyisoma. Bavuga ko abagesera badaca aho inkende yaciye. Kubera iki?

Maliro yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka