Buri bwoko bwagiraga icyo bumariye ubundi kandi bukubahirizwa, kimwe n’inyamanswa yabaga iburanga. Uyu munsi Kigali Today irahera ku gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’abagesera, nk’ubwoko bwabaga bushinzwe gutanga no kwereza ikibanza kugira ngo cyubakwe.
Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ashimangira ko buri bwoko bwagiraga umuryango mugari, kandi buri muryango ukagira akamaro kawo.
Agira ati “Hari imiryango imwe n’imwe yashingwaga ibikorwa ibi n’ibi by’ibwami cyangwa byo mu buzima busanzwe”.
Aganira na Kigali Today, Muganga Rutangarwamaboko, inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, yagerageje gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’Abagesera n’inyamanza nk’inyamanswa iburanga.
Ati “Abagesera ni bo batangaga ibibanza, n’iyo utabonaga Umugesera ngo aguhe ikibanza, ngo akikwereze, wahamagaraga umwana we akaza akanyara aho ugiye kubaka, noneho kikabona kigahumanurwa kandi kigakingirwa ikibi, ukazaremya. Ubwo rero urumva ko Abagesera bari bakomeye mu muco nyarwanda.”
Akomeza agira ati “Kirazira kwica inyamanza kuko ari ikirangabwoko cy’Abagesera. Iyo wishe inyamanza urayifata ukayishyingura ahantu mu buvumo cyangwa mu rutare, hatagera imvura. Kikaba ari ikimenyetso cy’uko wifatanyije na yo mu kababaro kayo”.
Hari andi makuru avuga ko iyo umugabo yabaga amaze gusiza ikibanza yifuza kubakamo inzu, yagombaga gutegereza ko inyoni ziza gutoragura udusimba muri icyo kibanza. Muri izo nyoni hagombaga kubamo inyamanza. Iyo haburagamo inyamanza, uwo muntu ngo yajyaga guhamagara umuntu wo mu bwoko bw’Abagesera, agashinga imiganda y’umuhango muri icyo kibanza. Hanyuma rero nyiri ikibanza akaza kuyirandura, akabona gushinga imiganda nyakuri, agatangira kubaka inzu ye.
Urubuga wikirwanda.org rugaragaza ko mu Rwanda rwa kera amoko yabagaho yari amoko y’Umuryango mugari w’abantu aba n’aba. Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, amoko y’Abanyarwanda yari 18. Ariko yakagombye kuba ari 19, usibye ubwoko bumwe bwazimye burundu ari bwo bw’Abahondogo bari batuye mu gihugu cy’u Bugesera.
Ibyo bikaba byarabaye ku Ngoma y’Umwami w’u Rwanda Mibambwe II Mutabazi Sentabyo wateye Nsoro IV Nyamugeta Umwami w’u Bugesera hagapfa Abahondogo benshi, n’abasigaye biyitirira ubundi bwoko, kugira ngo bakize amagara yabo. Ibyo bikaba byarabaye ahasaga mu w’1741 kugeza mu w’1746.
Hari abajya bitiranya ubwoko bw’Abagesera, n’Abanyabugesera (abatuye cyangwa bakomoka mu gace ka Bugesera), bakumva ko utuye cyangwa ukomoka mu Bugesera wese ari umugesera, kandi si ko bimeze kuko Abagesera ni ubwoko ukwabwo, bugizwe n’Abanyarwanda babarizwa hirya no hino mu Rwanda.
Ababihuza rero n’insigamigani igira iti “Kugenda nk’Abagesera.” Ntaho bihuriye kuko uvugwa ko yagiye nk’Abagesera, bamuvuga kuko yakomokaga mu gihugu cy’u Bugesera ariko ntaho berekana ko yari uwo mu bwoko bw’Abagesera.
Urubuga wikirwanda.org rusobanura ko “Kugenda nk’Abagesera.” babivuga iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye. Ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’Abagesera.
Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400.”
Ibitekerezo ( 62 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza? Ndagirango muzansobanurire inkomoko y’ubwonko bw’abahengeri. Murakoze
muzansobanurire ikintu cyagenderwagaho abantu bagahabwa ubwoko runaka, nkurugero, bamwe bakitwa abagesera, abandi abasinga, ababanda, ntabwo mbisobanukirwa neza.
Nange ndumugesera wumuzirankende gusa mbanshaka kumenya abakomoka kwa bazimya ba biregye
Kimenyi cya bazimya ba buregeya nkaba umuzirankende
Nange ababizi bazansobanurire neza inkomoko kuko numva bavuga ngo ndi umugenge w’umugesera w’umuhinda w’umuzirankende wo mubazigaba
Ndabasuhuza mwese.jewe ndi umunyagisaka ariko amateka yacu atubwira ko tuva mu Rwanda ariko ntabwo tuzi ko turi abo mubugesera ou igisaka. twatuye iburundi apres tuza iburayi.
merci
Ndagushyigikiye
Mbega weee!!ndabona Abazirankende bariho.njye ndi umuzirankende wavukiye mu Bushiru(Nyabihu) kubwamateka.nshigikiye icyo gitekerezo cy’itsinda(group) y’abagesera. Erega hari n’abandi bazirankende amateka yatuje muri Congo.nimero yanjye ya Whatsapp:0789927161.
Nkuko nabivuze mvuga abami batwaye Igisaka n’uko abagesera ba abazirankende bose bakomoka kuribo.
Abandi bavuga ko bakomoka kuri runaka bose igisekuru cyabo iyo ugikurikiranye kinjira muri abo bami.
Mukinyarwanda habaho ibyo bita inzu mbona abagesera benshi bagira izo nzu bakomokaho,ubundi igisekuru kikaba kimwe!
Nkanjye igisekuru cya njye nzi 19,ariko iyo ninjiye munzu y’iwacu ndi umuvunangoma w’umuvejuru,ariko byose bikinjira munzu ngari y’abagesera ba abazirankende.
AMAHORO MUVANDIMWE, KO WASHYIZEHO NUMBER ZAWE SE UFITE UBUMENYI BWINSHI KU NKOMOKO Y’ABAZIRANKENDE? CG SE NAWE URASHAKA UGUSOBANURIRA?
Erega gushyiraho number hano,ntekereza ko bitavuze ko waba uzi amateka bihagije,ahubwo nkeka abantu bakabaye bamanyena,nyuma bagafashanya kungurana ubumenyi,nshobora kumenya bimwe,wowe ukamenya ibindi,tugasangizanya amateka.Hari n’abarushaho kwagura umuryango .Ndakeka tubishyizemo imbaraga byazana inyungu nyinshi k’Umuryango mugari.Murakoze
Hari uzi amazina yabene Ruregeya. Nuko bazimya yimye ingoma?
Muraho neza nanjye nzi umugesera witwa Ruregeya rwa Bazimya muzambwire mbahuze
Muraho neza nanjye nzi umugesera witwa Ruregeya rwa Bazimya muzambwire mbahuze
Muraho neza nanjye nzi umugesera witwa Ruregeya rwa Bazimya muzambwire mbahuze
Muraho neza nanjye nzi umugesera witwa Ruregeya rwa Bazimya muzambwire mbahuze
Bazimya n’imwene Ruregeya
Bagesera bene Data, umwaka mushya muhire 2021. Ayo mateka arakenewe kabiza. Uzi kubaho utazi iyo uva?
Wibagiwe gushyiraho number ya telephone wabonekaho
Inkomoko y’abazirankende ikomoka k’umwami w’ikaragwe witwa Ruhinda,bikaba byaraturutse kubana be bagiye guhiga umwe avumbura inkende nkuko byagendaga uwavumbuye niwe wabaga ariwe nyirumuhigo,nyuma benese banga kuwumuha bararwana ndetse baranicana.
Ibyakurikiye n’uko ise Ruhinda yahise avuma inkende kubera ibyabaye kubana be avuga ko aho bazajya babona inkende hose bajye bamenya ko ari ikizira.
Abazirankende rero ntabwo ari abagesera gusa kuko n’ikaragwe hariyo abandi bazirankende bakomoka kubahungu ba Ruhinda umwami wi Karagwe.
Abagesera b’abazirankende bagakomoka k’umukobwa we witwa Rugezo Nyiragakende ariwe wabyariye Igisaka umwami wambere w’Igisaka ariwe Kagesera.
Inkomoko y’abazirankende ikomoka k’umwami w’ikaragwe witwa Ruhinda,bikaba byaraturutse kubana be bagiye guhiga umwe avumbura inkende nkuko byagendaga uwavumbuye niwe wabaga ariwe nyirumuhigo,nyuma benese banga kuwumuha bararwana ndetse baranicana.
Ibyakurikiye n’uko ise Ruhinda yahise avuma inkende kubera ibyabaye kubana be avuga ko aho bazajya babona inkende hose bajye bamenya ko ari ikizira.
Abazirankende rero ntabwo ari abagesera gusa kuko n’ikaragwe hariyo abandi bazirankende bakomoka kubahungu ba Ruhinda umwami wi Karagwe.
Abagesera b’abazirankende bagakomoka k’umukobwa we witwa Rugezo Nyiragakende ariwe wabyariye Igisaka umwami wambere w’Igisaka ariwe Kagesera.
Abagesera ndabakunda. Nkeneye kumenyana nabo abazirankende bo kwa ntarataza bagenda bakagera kwa kimenyi
Ndabasuhuje mwe se abo kuri ur’urubuga.
Igitekerezo cyanjye kubagesera b’abazirankende ndetse n’igisaka muri rusange,nifuje ko nabanza nkabagezaho abami batwaye Igisaka:
1.Kagesera
2.Kimenyi l Musaza
3.Kabunda
4.Kimenyi ll Shumbusho
5.Mutuminka
6.Naho
7.Kimenyii lll Rwahashya
8.Kwezi
9.Ruregeya
10.Bazimya
11.Kimenyi lV Getura
Ntimwibagirww na ntarataza
Reka mbasubize abibaza aho abazirankende baturutse. Abazirankende baturutse i karagwe kabahinda kuko burya naho hari mugihugu cyabagesera hakagira umwami ntarikwibuka neza izina rye akagira umukobwa witwaga NYAGAKENDE nuko rero uwo mwami aza kuremera abana be nyuma yibagirwa NYAGAKENDE nuku NYAGAKENDE ati ese Data kowahaye abandi njye ahange nihe? Undati dorere ikigihugu cyose nicyange ati subiza amaso inyuma arahindukira areba mu RWANDA rwubu nuko aramubwira ati hariyahose nahawe ugende uhature nuko NYAGAKENDE bamuha Abaja bamuha n’Abagaragu baha namashyo y’inka nuko aragenda azayerekeza mugisaka nuko bahageze bahasanga umugabo wariuhatuye wari utunzwe nokorora noguhiga. Uwomugabo yari afite akazu nuko NYAGAKENDE ati ndarara muri iyinzu ati kandi nararana nuyumugabo. bahera ubwo babana nyuma bazakubyara baruzukuruza. Kera rero kabaye wamugabo yaje gushaka gutana na NYAGAKENDE nuko bahamagara se baramutekerereza uko byagenze nuko Se abwira abagaragube ati nimunzanire ABANA B’INKENDE munzanire nabana banyu nuko barabazana arababwira ati "ndajya mfata umwana mukoze kumwana w’INKENDE utarabemba araba uwa NYAGAKENDE ubemba araba uwuyumugabo azitwe UMUZIRANKENDE" nuko abazirankende twabayeho. MURAKOZE Nyandikira kuri 0787136557cg kuri [email protected] ngusobanurire byimbitse.