Umutesi Lilianne Mubera, Tega Phidelice na Akineza Carmeen batorewe kuzahagararira Intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2012. Liliane Umutesi yatowe ku banyampinga naho Tega Phidelice na Akineza Carmeen baba ibisonga bye.
Kugira ngo umenye ko umukobwa agukunda hari ibimenyetso akora byerekana ko agukunda. Ibimenyetso bikurikira ni ibyo abantu besnhi bakunda guhurizaho.
Muhire William uzwi ku izina rya K8 Kavuyo yemeje ko umwana Miss Bahati Grace yabyaye ari uwe.
Bahati Grace wahoze ari Miss Rwanda 2009 kugeza ubu akaba atarabona umusimbura, yibarutse umwana w’umuhungu mu ijoro ryo kuwa kane tariki 19/07/2012 ahagana saa sita z’ijoro.
Abakobwa bo mu karere ka Nyamasheke bagiye kwitabira amarushanwa yo guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012.
Mutesi Aurore, Isimbi Deborah na Umurerwa Ariane nibo bazahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda umwaka wa 2012.
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage uba buri tariki 18 Gicurasi. Ku rwego rw’igihugu uwo muhango wizihirijwe i Rwesero ahubatswe ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Nyanza.
Irimbi ry’abami riherereye Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ryashyingurwagamo abami b’u Rwanda mu gihe cya cyera, risigayemo imva imwe yonyine y’Umwami Kigeli IV Rwabugili, mu gihe mu Rwanda habaye abami barenga 32.
Abahanzi b’inshuti z’umuhanzi Sentore harimo n’abo yatoje mu itorero ndetse n’izindi nshuti ze n’iz’umuryango ziri mu Bubiligi, tariki 21/04/2012, zaturiye igitambo cya Misa cyo kumusabira no kumwibuka.
Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo (MINISPOC) yatangaje ko nibigaragara ko Bahati Grace atwite koko azamburwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Umwe mu babyinnyi b’itorero Inganzo Ngari witwaga Nyinawinkotanyi Rwirangira Irène yitabye Imana tariki 18/04/2012 azize indwara ya Mugiga (méningite).
Abanyeshuli bibumbiye mu muryango witwa Isaro Foundation biga muri Kaminuza ya Oklahoma Christian yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamaze gukusanya ibitabo 3000 bazohereza mu Rwanda kugira ngo bafashe abashaka gusoma banashimangire umuco wo gusoma.
Ku nshuro ya mbere umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” ukinwa n’itsinda Amrita Performing Arts uzerekanwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cyo kwibuka Janoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha gutinyuka kuvuga ibyababayeho cyangwa se ibyo bakoze kuko biruhura umutima bikanakiza ibikomere.
Abanyarwanda batandatu b’inzobere mu bunyabugeni bamuritse ibihangano byabo mu nteko ishingamategeko y’u Budage tariki 21/03/2012. Iri murikagurisha ryari rigamije no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rufite ubufatanye na Rhineland-Palatinate.
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rususa, umurenge wa Ngororeo mu karere ka Ngororero bababajwe n’itemwa ry’igiti bise “igiti cy’ishaba” bavuga ko cyari kuzaba igiti cy’amateka.
Ababyeyi bari ku isoko rya Rugogwe mu karere ka Huye tariki 17/03/2012 batangaje ko hari imibyinire idakwiriye Abanyarwandakazi. Ibyo babikomoje ku mibyinire y’abakobwa bari bazanye naTigo mu gikorwa cyo kwamamaza iyi sosiyete no kugurisha bimwe mu byifashishwa muri serivisi itanga.
Muri ibi bihe isi yahindutse nk’umudugudu, abantu benshi bagenda bakenera gukoresha ururimi rurenze rumwe kubera ko bahura n’abantu bavuga ururimi rutandukanye n’urwo basanzwe bavuga. Ni muri urwo rwego ubu Abanyarwanda benshi bitabiriye kwiga ururimi rw’Igishinwa.
Abanyamerika bahariye ukwezi kwa kabiri ibikorwa byo kuzirikana akababaro n’ubugome bujyanye n’ivanguramoko Abanyamerika bakomoka muri Afurika bakorewe kuva mu kinyejana cya 19 ubwo batari bafite uburenganzira bungana n’ubw’abazungu.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwigira imyuga mu Ngoro y’umurage y’i Huye, uruturuka muri muri African Mission Alliance n’urw’Abarundi rwaturutse muri Komini ya Kayanza, bahuriye mu iserukiramuco ribera mu Ngoro y’Umurage y’i Huye, ryatangiye ku itariki 15 rikazarangira 19/02/2012.
Kubera ikibazo cy’ubuhemu no kutizerana mu rukundo benshi mu rubyiruko bahitamo kugira inshuti nyinshi (gutendeka) kugira ngo nahemukirwa n’umwe afate undi.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko u Rwanda ruteganya kubaka inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi ahitwa Ggolo, Kanseselo na Lambu muri Uganda, aharuhukiye imibiri y’abantu igera ku bihumbi 10 ivuye mu Rwanda.
Umujyi wa Nyanza ni imwe mu mujyi isurwa n’abantu banyuranye barimo Abanyarwanda bo hagati mu gihugu na bamukerarugendo baturuka impande zose, bituma witwa igicumbi cy’umuco Nyarwanda ku ngeri zose.
Mu mezi atatu ari imbere hazatangira kubakwa inzu ndangamurage izerekana uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rwo hambere. Iyi nzu izubakwa aho umugabekazi Radegonde Kankazi nyina w’umwami Mutara III Rudahigwa yari atuye mu mudugudu wa Nyarucyamu mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga.
Tariki 27/12/2011, kuri sitade Amahoro i Kigali habereye igitaramo cy’Indangamirwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Amabyiruka adatatira umuco”.
Mu gihe umuco nyarwanda ugaragaza ko umusore cyangwa inkumi bagomba gushakana bakiri amasugi, bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ngoma babona ko kuba isugi bitacyoroshye kandi ko bigenda bita agaciro kuko kuvuga ko uri isugi mu rungano iki gihe ufatwa nk’ikigwari cyangwa ko iwanyu baroga.
Daniella Rusamaza ni we wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa bahiga abandi mu bwiza (Nyampinga) mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE) mu mwaka wa 2011.
Intore zigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu karere ka Muhanga zirasabwa kuba umusemburo w’amahoro n’amajyambere mu Banyarwanda bose.
Bamwe mu bagabo batangaza ko abagore benshi aribo batuma abagabo babo babaca inyuma ngo kuko iyo bamaze gushaka bahindura imyitwarire. Aba bagabo bavuga ko abagore benshi iyo bamaze kugera mu ngo zabo bahinduka cyane, ugasanga bafashe indi sura.
Bamwe mu bakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda bavuga ko kubeshya hakoreshejwe izi telefone bimaze kuba ingeso mu bantu benshi ; ibi bakaba bavuga ko babikora kugira ngo abo bahanye gahunda batarambirwa bakivumbura.
Mu Rwanda hadutse imvugo yitwa “gufata avance” ivuga gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko abitegura kurushinga barushinga. Hari abavuga ko gufata avance ari byiza hagati y’abitegura kurushinga kuko bituma bamenyana bihagije abandi bakabirwanya ngo ni amahano.