Itoerero ingazo ngari ryari rihagarariye u Rwanda ryasusurukije bikomeye abari bitabiriye iserukiramuco Nyafurika riswe "Afrotest" ryabereye mu Burusiya mu cyumweru gishize cya tariki 5 Kamena 2015.
Itorero “Garukurebe” ryo mu Karere ka Rwamagana ryakiranye ibyishimo impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ryari ryaremerewe na Perezida Paul Kagame, nk’inkunga yo kurifasha mu ngendo zo gusakaza umuco Nyarwanda hirya no hino.
Nyuma y’igihe kinini umuganura utizihizwa mu Rwanda, ariko umwaka ushize ukaba warizihijwe hamwe na hamwe mu Rwanda, uyu mwaka noneho ngo uzizihirizwa mu tugari twose two mu Rwanda bishimira ibyagezweho.
Umuyobozi w’Ishami ryerekeranye n’ibya Politiki no kwimakaza Uburere Mboneragihugu muri Polisi y’igihugu, SSP Teddy Ruyenzi, asaba urubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, no kubungabunga umutekano wacyo.
Prof Ngorwanubusa Juvenal, Umwarimu w’ubuvanganzo muri Kaminuza y’ Uburundi na Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umwanditsi ku buvanganzo no ku mateka cyane cyane y’ igihugu avukamo cy’Uburundi, atangaza ko igitabo kitagirwa cyiza n’ururimi cyanditsemo.
Nk’uko twabibasezeranyije mu nkuru yacu yo ku wa 09 Mata 2015, muri iki gice cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tugiye kwibanda ku butwari bamwe mu batutsi bagize mu kurwanaho ndetse na bamwe mu bagerageje kwifatanya na bo babafasha cyangwa babahisha. Iby’aya mateka tubikesha ahanini ubuhamya bwa bamwe mu (...)
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twazahajwe cyane na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Aka karere ubu gafite inzibutso 7 zose hamwe, zibitse imibiri y’abantu ibihumbi 42 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri aka karere, abatutsi 2200 ni bo bonyine babashije kurokoka.
Dr Rutangarwamaboko Modeste , Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire, muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (...)
Abanyehuye bifuje kugarura inteko y’abasizi nk’uburyo bwo gusigasira amateka y’Abanyarwanda ndetse no kubungabunga ururimi rw’ikinyarwanda.
Umuhanzi Cécile Kayirebwa wamamaye cyane mu nganzo nyarwanda abinyujije mu ndirimbo zuje ubuhanga ndetse akagira n’ijwi rinyura imitima ya benshi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2015, arataramana n’abakunzi b’Inkera Nyarwanda kuri KT Radio 96.7 FM (Radio ya Kigali Today) kuva isaa mbili z’ijoro.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze baravuga ko ababyeyi badafite inka n’amasambu abakobwa babo batabona abagabo kuko ntacyo bakura iwabo.
Bamwe mu basore bo mu karere ka Ngoma baravuga ko kuba ababyeyi babasaba gutaha kare batinda bakabakingirana bakarara hanze bibabangamira, bakaba ngo barahisemo kujya biyubakira "Ikibahima".
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Ambasaderi Habineza Joseph, ubwo yatangizaga kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015 imurikagurisha ry’ibitabo ryateguwe n’abanditsi bo mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba ndetse na babiri bo ku rwego mpuzamahanga, yijeje aba banditsi kubabera umuhamya w’ibikorwa byabo.
Rumwe mu rubyiruko rw’abasore bo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke bavuga ko bidashoboka ko umusore ashobora kubona umugeni atabanje kubaka inzu, nyamara ngo ubushobozi bwo kubaka inzu bubona umugabo bugasiba undi.
Kuwa Kane tariki ya 29/01/2015, KT Radio, Radiyo ya Kigali Today ivugira kuri 96.7FM, yakoze inkera y’umwaka mushya wa 2015, yatangiye mu mataha y’inka ikageza mu gitondo cyo kuwa 30/01/2015.
Abatuye Umurenge wa Mugomba mu Karere ka Gisagara bavuga ko impamvu bagiheka abarwayi mu ngobyi ya gakondo ndetse bamwe bakanayishyinguramo ababo, biterwa n’amikoro make n’imihanda y’igiturage itameze neza itemerera ibinyabiziga kugera hose.
Santere ya “Ndabanyurahe” iri mu Kagari ka Kanyamwumba mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze, uyinyuramo ugana mu Murenge wa Kinigi uhana imbibi na Pariki y’Ibirunga.
Igitaramo kidasanzwe cyiswe “Nyanza Twataramye” cyabaye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 26/12/2014 mu Karere ka Nyanza ahazwi nko ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda mu Rukali no ku Rwesero cyibukije benshi iby’umuco wabo.
Mu nama ku mabwiriza mashya y’ururimi rw’Ikinyarwanda yahuje Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco hamwe n’abanyamakuru, abahagarariye abarimu n’abashakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bamwe bagaragaje ko bagenda basobanukirwa n’aya mabwiriza, ariko abandi bagaragaza ko batarabyumva kimwe n’abayateguye.
Akarere ka Nyanza karategura igitararamo gikomeye kizaba cyibutsa umuco w’u Rwanda, aho hazakinwa imikino itandukanye ijyanye n’umuco no ku mugoroba hakaba inkera ikomeye ihuriweho n’abahanga n’abahanzi mu muco tariki ya 26/12/2014.
Abana 186 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 10 batozwa umuco, bagaragaje ko bungukiyemo ubuhanga bwinshi ku muco Nyarwanda, ndetse batangaza ko bagiye gufata iya mbere nk’urubyiruko mu kuwubungabunga no kuwimakaza.
Itorero Inyamibwa rikomeje kwimakaza umuco nyarwanda mu bana bato, aho mu biruhuko by’uyu mwaka bigishije abana bari hagati y’imyaka 7 na 16 bagera kuri 67 ibijyanye n’umuco nyarwanda.
Abasore bashaka kurushinga bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama, baravuga ko inkwano ziri mu bituma bakoresha amafaranga menshi bitewe n’igisa nk’ibiciro byashyizweho ku bakobwa hashingiwe ku mashuri bafite.
Nyuma y’aho umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’itorero, Rucagu Boniface anengeye icyivugo cy’intore za Nyamasheke, kuri ubu ngo cyaba kigiye guhindurwa kugira ngo gihuzwe n’ibindi byivugo biri mu tundi turere tugize igihugu.
Dr Vuningoma James, umunyamabanga uhoraho mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, yatangaje ko hagiye gutangizwa gahunda yo kubarura Inganda z’umuco mu Rwanda, hagamijwe kumenya umubare w’abantu bagize inganda z’umuco mu Rwanda, ikazafasha kandi guteza imbere umuco nyarwanda hashyirwa imbaraga mu kuzamura abahanzi, (...)
Umugabo witwa Gasigwa Pierre ukomoka mu Mudugudu wa Gisheke mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi wo mu Karere ka Nyamasheke, utunzwe no gukora no gucuranga iningiri, avuga ko n’ubwo yatangiye uyu mwuga afite imyaka 7 y’amavuko ubu akaba afite 45, abikora kubera kubura akandi kazi yakora dore ko muri iyo myaka yose (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze batangaza ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani bawumvaga ariko bashima ko na bo ubwabo bawibonamo kuko abaturage b’ibihugu byombi basabana.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, umuco nyarwanda wagaragajwe nk’imwe mu nzitizi zituma abagore bo mu karere ka Gakenke badatera imbere.
Bwana Nkusi Deo niwe wagizwe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe akaba asimbuye Amb Kamali Karegesa Ignatius.
Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Huye bagaya umuco wo kwicana no gukimbirana bikomeye usigaye ugaragara mu ngo zimwe na zimwe zo mu Rwanda, bakanagaya urubyiruko rwokamwe n’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.