Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bitaga umwana izina nyuma y’iminsi umunani avutse, bakamwita izina bitewe n’icyo bamwifuriza ko azaba.
Umuhango wo kurya ubunnyano wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse kugira ngo ahabwe izina, nubwo kuri ubu hari abaganiriye na Kigali Today bemeza ko ukorwa hake cyangwa ugahuzwa n’indi mihango, aho ushobora gusanga umwana yiswe izina nka nyuma y’ukwezi, ariko amazina ye asanzwe azwi, ndetse n’ibiribwa byakoreshwaga (...)
Kuvuga no kwandika ikinyarwanda cy’umwimerere, ni ingingo ikunze kugarukwaho mu biganiro bitandukanye bitambuka ku ma radio na televiziyo anyuranye cyane cyane ku bantu bakunze kumvwa na benshi mu Rwanda.
Rwanda Cultural Fashion Show ni igikorwa kiba buri mwaka, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya karindwi. Nk’uko Uwimbabazi Monique, umwe mu bategura ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show yabitangarije Kigali Today, kuri iyi nshuro iki gikorwa kirimo udushya twinshi tutari dusanzwe.
Ku cyumweru tariki 18 Kanama 2019, itsinda ry’impunzi z’Abarundi zituye mu Rwanda zaserutse mu irushanwa ryo kwerekana impano muri Kenya (East Africa’s Got Talent) maze rishimisha benshi cyane.
Abahanga mu by’indimi bemeza ko Ikinyarwanda ari ururimi rwihagije nubwo hatabura gutira amagambo amwe n’amwe, ariko ngo abashaka kugaragaza ko ari abasirimu ni bo baruvangira amagambo y’indimi z’amahanga ngo berekane ko bize.
Abanyiginya ni bumwe mu moko 18 y’Abanyarwanda, akomoka ku bakurambere babo. ikirangabwoko bwabo kikaba umusambi.
Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda bagiraga amoko 19 bakomora ku bakurambere, akaba amoko akomoka ku muryango mugari w’abantu.
Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Yasipi Kasmir Uwihirwe, ni umwe mu bagize Indangamirwa icyiciro cya 12 baturuka mu bihugu 23, basoje amasomo ku gukunda igihugu ndetse n’amateka yacyo no kukirwanira.
Guhera mukwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka wa 2019 kaminuza ya Indiana muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA), igiye gutangira kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda mu rwego rwo gufasha abana b’Abanyarwanda bavukirayo kumenya ururimi rw’igihugu bakomokamo.
I Huro mu Murenge wa Muhondo, mu karere ka Gakenke, ni ahantu habumbatiye amateka y’umuganura mu Rwanda, aho ibiribwa byaganuzwaga Umwami byose byahingwaga bikanakusanyirizwaga muri ako gace bakabyigemurira i bwami.
Buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, aho Abanyarwanda bishimira umusaruro wabonetse, bakaboneraho no kureba ibitaragenze neza, bityo bagafata ingamba zo kurushaho gukora neza mu mwaka ukurikiyeho.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aravuga ko kwizihiza umunsi w’Umuganura bikwiye kujyana no gufata ingamba zo kwita ku bitaragenze neza kugira ngo Abanyarwanda bakomeze inzira y’iterambere.
Mbere y’umwaduko w’abazungu umuganura ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumaga Abanyarwanda bunga ubumwe.
Indagagaciro na kirazira ni imigirire n’imvugo z’umuco nyarwanda, zibuza abantu imigire,ingeso cyangwa se imyitwrire runaka, kuko nk’uko zibivuga uzirenzeho bishobora guteza umuntu, umuryango cyangwa igihugu ibyago by’uburyo butandukanye.
Abanditsi babiri aribo Prof Tharcisse Gatwa na Prof Deo Mbonyinkebe, bamuritse igitabo gikubiyemo uko Abanyarwanda bishakiye ibisubizo kugira ngo igihugu gitere imbere, ngo bikaba byabera urugero abandi.
Bamwe mu banditsi b’Abanyarwanda baravuga ko kubera umuco wo kudasoma n’iterambere ry’ikoranabuhanga abantu bahitamo kwirebera imyidagaduro kuri za murandasi cyangwa bakareba televiziyo ntibasome ibitabo.
Imigani y’imigenurano ni ingeri y’ubuvanganzo nyarwanda,ivuga ku muco, ku mateka no ku mitekerereze y’Abanyarwanda. Ibyo rero bigenda uko ibihe bisimburana, bishatse kuvuga ko n’agaciro k’imigani kagenda gahinduka.
Iterambere ry’ikoranabuhanga hamwe n’amamashini, bikomeje guteza bimwe mu bikoresho byari bisanzweho kuburirwa irengero, ndetse hari n’ababikoreshaga bavuga ko nabo bari mu basigajwe inyuma n’amateka.
Mu muco nyarwanda no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda, inkwano zifatwa nk’ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa kuko bareze neza.
Nyirahabimana Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ubwo yasuraga intara y’Amajyaruguru, yatunguwe no gusanga gahunda y’umugoroba w’ababyeyi idakora, aho yabwiwe ko abayobozi batayibonera umwanya bitewe n’akazi kanyuranye bakora.
Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire avuga ko umuyobozi usenga yuzuza inshingano kurusha udasenga kuko yirinda imigenzereze mibi kubera gutinya Imana, kuko iyo umuntu adafite Imana imugenzura buri gihe, yigenzura akishyiriraho umurongo agenderaho.
Abasizi n’abakunda ubusizi nyarwanda bifuza ko i Kiruri mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye hashyirwa urugo rw’abasizi, rwazaba intebe y’ubusizi ndetse n’igicumbi cy’umuhamirizo nyarwanda.
Inzu yitwa ‘Rwanda My Heart’ yashyizweho mu Karere ka Rubavu kugira ngo ifashe abanyabugeni kugaragaza ibihangano byabo.
Abakora ubuhanzi mberajisho (ubugeni) basanga gushushanya ibijyanye n’umuco wabo ari byo bizawumenyekanisha ku isi yose, kuko bizagurwa na buri wese ushaka gusobanukirwa n’umuco w’u Rwanda, yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda.
Iserukiramuco FESPACO rigamije guteza imbere sinema nyafurika, ry’uyu mwaka wa 2019 ryaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso ryasojwe mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 03 Werurwe 2019.
Mu iserukiramuco nyafurika riri kubera Ouagadougou muri Burikina Faso, ku nshuro yaryo rya 26, iserukiramuco ryahuriranye no kwizihiza imyaka 50 iri serukiramuco rimaze ribayeho, rifite insanganyamatsiko igira iti “ Dushingire sinema nyafurika ku mateka yacu, mu mwihariko w’ubukungu n’uruhurirane rw’abayituye”
Gusuguhuzanya ni kimwe mu biranga umuco nyarwanda, aho bigaragaza urukundo ndetse n’umubano mwiza waranze kandi ukiranga abantu.
Mu itangizwa ry’imurikabikorwa MICA (Marché International du Cinéma et de l’Audiovisuel Africains) ryabereye i Ouagadougou muri Burkina Faso kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019, u Rwanda rwitwaye neza rubona n’ibihembo.
Ubwo hamurikwaga ku mugaragaro igitabo ku mateka n’imibanire mu Rwanda rwo hambere cyiswe “Les enfants d’Imana” cyanditswe na Jean Luc Galabert, uyu mwanditsi yavuze ko yacyanditse ashaka gucukumbura umuzi n’uburyo abantu bari babanye neza baje kubibwamo urwango kugeza bamwe bakoreye abandi Jenoside.