Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho avuga ko u Rwanda nirutangira gukoresha drones (utudege duto), ubutabazi buzajya bugera ku babukeneye byihuse.
Akarere ka Nyamasheke kahaye ibigo nderabuzima byo mu bitaro bya Bushenge na Kibogora, ibikoresho byo kwa muganga by’agaciro karenga miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhanganye no gutazangera kuba akanyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko 2015-2016 yarangiye gafite 69.4%.
Abaganaga bakora ku bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke, barasaba kwishyurwa imishahara y’amezi abiri bamaze badahebwa.
Umuhango w’ihererekanyabubasha ry’Ibitaro bya Polisi wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2016 aho Polisi y’u Rwanda yabishyikirije Minisiteri y’Ubuzima nk’Ibitaro by’Akarere bya Kacyiru.
Abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Muhanga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barishimira ubuvuzi bagenerwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo cya Oshen Healthcare Rwanda Ltd, yo kuyifasha kugenzura no kuyobora ibitaro byitiriwe Umwami Faical.
Abanyamuryango bagera ku 1000 b’ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), bagiye kuvurwa indwara y’amaso.
Ikigo nderabuzima cya Kirinda mu Karere ka Karongi cyatashye inyubako nshya kuri uyu wa 04 Mata 2016, cyemeza ko igiye kugifasha kunoza serivisi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abakangurambaga b’ihungabana kongera ingufu mu kazi kabo muri iki gihe cyo kwibuka kuko rigenda rihindura isura.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, arashishikariza abikorera gushora imari no mu rwego rw’ubuzima kugira ngo bifashe buri Munyarwanda kubone ubuvuzi bwiza.
Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo rurabakangurira gukorera hamwe bityo bibarinde amakosa ashobora gutuma badaha servisi nziza abarwayi.
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizigisha ubuhanga mu kunoza imitangire y’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Abakorerabushake ba Croix Rouge mu Karere ka Kirehe baravuga ko bagiye kongera ibikorwa by’ubujyanama ku ihungabana nyuma y’amahugurwa bahawe n’uyu muryango ku matariki 21 na 22 Werurwe 2016.
Abakirisitu b’itorero ry’Imana ry’Isezerano Rishya” mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko itorero ryabo ryita ku bitunga roho n’ibibungabunga ubuzima bwabo.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana basanga ivuriro bubakirwa rizabakiza imvune baterwaga no kwivuriza kure.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga barifuza ko bakorerwa ubuvugizi bakajya bakirwa n’Ibitaro bya Ruri biri mu Karere ka Gakenke.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitoki muri Gatsibo baracyabanza mu bavuzi gakondo iyo barwaye, mbere yo kugana ikigo nderabuzima.
Abashinzwe ubuhinzi (Agoronome) mu mirenge y’Akarere ka Huye basabwe umusanzu mu kongera ubukangurambaga bwo kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza bavuga ko serivisi z’ubuzima bahabwa n’abajyanama b’ubuzima babegereye zibafatiye runini mu buvuzi bw’indwara.
Abadepite n’abasenateri basuzuma irangamimerere n’uburyo abagore batwite banduye virusi itera SIDA bakurikiranwa, basabwe gukorera ubuvugizi gahunda zitishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.
Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe na bamwe mu babyeyi bafata imiti igabanya ubukana bayihagarika kubera ingendo ndende.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye bavuga ko hari ababyeyi bagihisha inda batwite, bikagorana kwita ku buzima bw’umwana n’ubwabo.
Pro-femme itangaza ko miliyoni 129 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kurwanya ubwandu butera Sida.
Igikorwa cy’ubutabazi bwo kutanga amaraso cyakorewe mu kigo nderabuzima cya Nyanza mu karere ka Nyanza cyitabiriwe n’abaturage barenga abo bateganyaga.
Ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, baravuga ko babangamiwe n’umuhanda uhagana utuma bamwe muri bo bakuriramo inda mu nzira.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye abaganga baturuka mu Buhinde b’Umuryango Mpuzamahanga uharanira ubumuntu wa Rotary, na bo bamwizeza kuzakomeza kuvura Abanyarwanda.
Ku bufatanye n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda na Rotary Club India, abaganga b’inzobere baravura abagera kuri 300 bafite uburwayi bamaranye igihe kinini.
Bamwe mu batagira ubwisungane bwo kwivuza mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bahora bikanga indwara kuko batazi uburyo babyifatamo barembye.
Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane ufite umwana witwa Ndahiro Iranzi Isaac arasaba uwabishobora wese kumufasha kubona itike yo gusubiza umwana we mu Buhinde kugira ngo abagwe bwa kabiri, avurwe, akire neza.