Uwimana yashimiye Ingabo zamukijije ubusembwa yari amaranye imyaka itandatu (Video)

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byabashije kuvura Uwimana Jeaninne wari umaze imyaka itandatu afite ikibyimba ku gahanga, cyatumaga atakibasha kureba imbere kuko cyari cyaruzuye mu isura.

Uwimana yamaze kuvurwa ubu ameze neza mu minsi mike arasubira mu rugo
Uwimana yamaze kuvurwa ubu ameze neza mu minsi mike arasubira mu rugo

Uwimana yajyanywe mu bitaro ku wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2018, nyuma y’uko ibitaro bya Kanombe byumvise inkuru ya Kigalitoday yamutabarizaga kuko nta kirengera yari afite.

Nyuma yo kubagwa, Jeannine ubu ameze neza, ndetse arashima Imana n’abaganga b’i Kanombe kuba yasubiranye isura ye.

Uyu mubyeyi ariko ngo anafite ikibazo cy’uburyo azongera kubana n’umuryango we, wamubaniye nabi mu myaka 6 yari amaze arwaye.

Cpt Shumbusho Jean Paul wabaze Uwimana avuga ko bikwiye kwivuza hakiri kare kugira ngo abashe gukira
Cpt Shumbusho Jean Paul wabaze Uwimana avuga ko bikwiye kwivuza hakiri kare kugira ngo abashe gukira

Irebere uko Uwimana yakiriye ubuvuzi yakorewe n’Inama Dr Capt Shumbusho atanga ku barwayi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Cpt Shumbusho j paul.Imana iguhe umugisha mwinshi

umurerwa vestine yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Ingabo zacu zirashoboye mu mutekano,kuvura abarwayi.... turabemera. Uhoraho abishimire.

Mathilde yanditse ku itariki ya: 25-02-2018  →  Musubize

Ndasubiza uwitwa KMH.Uyu captain Doctor ntabwo bahita bamuha promotion kuko ni akazi ke gasanzwe yakoraga.Asanzwe avura n’abandi bantu.Indwara zica millions nyinshi buri mwaka.Izo ni nka Malaria,Cancer,Diabetes,Blood pressure,etc...Ariko mujye mumenya ko mu isi nshya Bible ivuga muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara,gusaza,gupfa,gukena,kurengana,etc...Ni imana ubwayo yabivuze kandi nta buhanuzi bwa Bible butajya buba.Niho Bible itandukaniye n’ibindi bitabo babeshya ko byavuye ku mana.

KARAKE yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

Promotion kuri cpt Shumbusho please

KMH yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka