Ibitaro bya Gisirikare bigiye kuvura Uwimana Jeaninne umaranye imyaka 6 uburwayi budasanzwe

Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe byiyemeje kuvura Uwimana Jeaninne umaranye imyaka itandatu uburwayi budasanzwe bw’ikibyimba kinini kimuri ku gahanga cyatumaga atakibasha no kubona.

Ibitaro bya Gisirikare bigiye kumutura umutwaro amaranye imyaka itandatu
Ibitaro bya Gisirikare bigiye kumutura umutwaro amaranye imyaka itandatu

Ibitaro bya Kanombe bimenyereweho ubunararibonye mu guhangana n’indwara nk’izi, byabitangaje nyuma y’inkuru Kigalitoday.com yanditse kuri uyu wa mbere, ivuga ko Uwimana yafashwe n’Uburwayi budasanzwe bigatuma umuryango we umuha akato.

Nyuma y’iyi nkuru ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bubicishije ku rubuga rwa twitter, bwatangaje ko uyu mubyeyi yazagana ibi bitaro mu ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’uburwayi bufata mu isura, ubundi akitabwaho akavurwa.

Ubutumwa buha ikaze Uwimana mu bitaro bya Kanombe
Ubutumwa buha ikaze Uwimana mu bitaro bya Kanombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Imana ikoresha abantu bayo niyompamvu tutazabona Imana mumaso yacu ahubwo tuzajya tuyibona mubikorwa,ibitaro by a kanombe nge mbifata nkabakozi bimana

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

ingabo za R D F IYO njyewe ntekereje uryo zadukuyeho amabyi twatawe muri za toilette nubu bakaba bakidukurikirana yesu abahe umugisha bakomeze ubupfura nubuhanga bakomeza kutugaragariza murahora kwisonga turabakunda

dodos yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

MUBEREYE URUMURI U RWANDA IMANA YADUHAYE, AHO MUVUYE MU RUGAMBA RUSHAKIRA AMAHORO, UBUMWE N’ITERAMBERE ABANYARWANDA, UBU MUKABA MUFASHE URUNDI RUGAMBA RWIZA RW’ITERAMBERE MU MIBEREHO MYIZA Y’ABANYARWANDA HAMWE N’UBUKUNGU UBUTABERA N’IBIKORWA REMEZO.
INGABO Z’U RWANDA IBYANYU NDABITEKEREZA BIKANDENGA.

IBIKORWA BYANYU R,D.F BYANDITSE AMATEKA MEZA, NA N’UBU BIKOMEZA KUYANDIKA, RUBYIRUKO MUREBEREHO, IBYIZA BYA RDF N’IBINDI BYOSE BISA NABYO, BIVUKA K’UBUYOBOZI BWIZA DUFITE, MUBISIGASIRE, MUGIRE ISHYAKA RYO KUZABIKOMEZA. IBYIZA BY’U RWANDA BIRUMBUKE BINARAMBE, U RWANDA TUZARUGIRE PARADISO, NKA YA NDIRIMBO Y’INGABO ZACU, YATANGIYE ISA N’INZOZI NONE UBU IBYO YARIRIMBYE TUKABA BYINSHI TUMAZE KUBIGERAHO.

NTA MAGAMBO MFITE YO KOGEZA INKOTANYI ZA MARERE, IBYAZO BIRANDENGA AHASIGAYE N’UKUZISABIRA KU MANA NO KUZAHORA NZIRATIRA WESE. NTI U RWANDA TUBARUSHA R.D.F. !!!

Rwaka rwa Kagarama yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ingabo z’u Rwanda ni izambere!!!

Ingabire yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

KABEHO RWANDA NZIZA, KARAME INGABO ZI WACU, ZADUCUNGUYE KU RUGAMBA, UBU ZIDUCUNGURA INDWARA, UBUKENE UBUJIJI N’IBINDI. N’IBINDI BITINDAGASANI, BYARIBYARAYOGOJE U RWANDA.

GAHORANE IMANA Y’I RWANDA BUYOBOZI BWIZA, BUTUBEREYE BURANGANJWE IMBERE NA KAGAME, KA RUTAGAMBWA UTAGAMBURUZWA, NA BA MPATSIBIHUGU BARIMO ABATUBANGAMIRA.

RWANDA OYEEE ! RAIS WETU OYEEE !! RDF OYEEEEEE !!!!!!

Rwaka rwa Kagarama yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ndashimira cyane Kigalitoday.com yamukoreye ubuvugizi,hamwe na Kanombe Military Hospital yemeye kumuvura ku buntu.Uyu mudamu yari yambabaje cyane,nibaza icyo namukorera.Uru nirwo rukundo Yesu yasabye Abakristu Nyakuri,ureke abirirwa basambana bakabeshyana ko bakundana.Bamara guhararukana bagatandukana.Ndibutsa abantu ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara,gusaza cyangwa gupfa (Ibyahishuwe 21:4).Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera mu byisi gusa,wibeshya ko ubuzima gusa ari ifaranga,shuguri,politike,etc...Kora kugirango ubeho,ariko ushake n’imana kuko hari byinshi igusaba udakora.Wabimenya wize neza Bible.Abibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli iyo paradizo (1 Yohana 2:15-17).Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku Munsi w’Imperuka wegereje.

gatare yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

ibi birashimishije ukuntu ibitaro bya Kanombe bifasha abanyarwanda. ureke ibitaro bya Faisal byananiranye. Ariko ubundi ibitaro bya Faisal bazabyeguriye abashinzwe ibitaro bya Kanombe, ubuvuzi hamwe no kwakira abarwayi byatera imbere

Alex yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ndabaramukije! Ndashimira Kigali Today ku kazi keza ko kutugezaho amakuru anyuranye ariko nanone ku buvugizi iba yakoreye abanyarwanda by’umwihariko batishoboye. Mukomereze aho! Turashimira n’ibitaro bya Kanombe akazi keza bakora. Imana ibahe umugisha!

Eric Bizimana yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Imana izamufashe akire kandi dushimiye ibitaro bya kanombe bigiye kumufasha.Nawe bizamufasha kwiteza imbere no kudahabwa akato mu bandi.

Joselyne yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka