Umuryango urasaba ubufasha bwo kuvuza umwana uburwayi budasanzwe

Umuryango utuye mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe uratabaza abagiraneza kuwuha ubufasha bwo kuvuza umwana wabo umaranye imyaka 16 uburwayi budasanzwe bwo kubyimba umunwa n’ururimi.

Uyu mwana yarwaye indwara idasanzwe yo kubyimba umunwa n'ururimi.
Uyu mwana yarwaye indwara idasanzwe yo kubyimba umunwa n’ururimi.

Uwo mwana ni Tuyisenge Emile w’imyaka 16 y’amavuko, mwene Gatabazi Jean Claude na nyina Ahobantegeye Groriose. Nyuma gato yo kuvuka, yagize uburwayi budasanzwe bw’umunwa, bituma ururimi rubyima mu buryo budasanzwe, rusohoka inyuma.

Ababyeyi be bavuga ko bagerageje kumuvuza mu mavuriro yo mu Rwanda bigeza muri 2009 binaniranye, boherezwa kujya kumuvuriza muri Afurika y’Epfo, ariko umuryango wabuze ubushobozi kugeza ubu muri 2016 kandi akomeza kumererwa nabi.

Nyina w’uyu mwana, avuga ko uburwayi bwamufashe akiri uruhinja. Ati “Uyu mwana akiri uruhinja rw’amezi atanu, yagize agaheri ku munwa utangira kubyimba, tugira ngo ni uduheri dusanzwe. Mu myaka ibiri, tubona ko ibintu bikomeye, tumujyana mu bitaro by’i Gahini.”

Uko iminsi igenda ishira, uburwayi bukomeza kwiyongera.
Uko iminsi igenda ishira, uburwayi bukomeza kwiyongera.

Ati “Twamugejejeyo biranga, batwohereza CHUK (Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali), na ho tugezeyo birananirana tumujyana mu rugo.”

Umwana ngo yakomeje kuremba ari na ko umunwa n’ururimi bibyimba cyane, bamusubiza muri CHUK.

Ati “Yakomeje kuremba, tumusubiza CHUK kuko umunwa wari umaze kurengerana, ururimi rwarasohotse. Tugezeyo, umunwa wo hasi barawukata, dukomeza kurwaza umwana, agize imyaka icyenda babona binaniranye, CHUK batwohereza muri Afurika y’Epfo.”

Nubwo boherejwe kuvuriza umwana muri Afurika y’Epfo, ababyeyi be bavuga ko babuze ubushobozi ku buryo na n’ubu, umwana akomeje kuremba kuko babuze uko bagira.

Se w'uyu mwana arasaba inkunga kugira ngo abashe kujya kumuvuriza mu mahanga.
Se w’uyu mwana arasaba inkunga kugira ngo abashe kujya kumuvuriza mu mahanga.

Gatabazi Jean Claude, se w’umwana, avuga ko bakimara kubona ko boherejwe hanze, bagerageje gushakisha ibyangombwa by’inzira ariko babura ubushobozi bwo kuvuza umwana, bararekera kugeza ubu.

Ati “Muri 2009 badusabye kujya kumuvuziza Afurika y’Epfo. Maze kubona pasiporo, ubushobozi burabura ndazibika n’ubu ndacyazifite n’icyangombwa bampaye uretse ko cyarangije igihe.”

Ati “Na n’ubu, ubushobozi bwarabuze kandi umwana akomeje kuremba. Tugize abagiraneza badufasha baba batubyaye.”

Uyu muryango utunzwe no guca inshuro bitewe n’uko nta sambu ihagije yo guhingamo bafite yabatunga ari batanu mu rugo kuko bafite abana batatu mu gihe bapfushije abandi batatu.

Bamukoreye akabase kamurinda umwanda uturuka muri ubwo burwayi.
Bamukoreye akabase kamurinda umwanda uturuka muri ubwo burwayi.

Hakizimana Charles ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Kirehe, avuga ko batigeze bamenyesha ubuyobozi ikibazo umwana afite, agasaba ababyeyi kwegera ubuyobozi bw’ibanze bukabaha icyemezo cy’icyiciro cy’ubudehe barimo, bagakomeza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo umwana avurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

ariko ubu koko ibi nabyo birasaba icyemezo cyubukene amafoto ntabigaragaza ko uyu muryango utushiboyeeee kweri? ndibaza ububabare uyumwan abanye imyaka 7 Oh lord

Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka