Umuryango urasaba ubufasha bwo kuvuza umwana uburwayi budasanzwe

Umuryango utuye mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe uratabaza abagiraneza kuwuha ubufasha bwo kuvuza umwana wabo umaranye imyaka 16 uburwayi budasanzwe bwo kubyimba umunwa n’ururimi.

Uyu mwana yarwaye indwara idasanzwe yo kubyimba umunwa n'ururimi.
Uyu mwana yarwaye indwara idasanzwe yo kubyimba umunwa n’ururimi.

Uwo mwana ni Tuyisenge Emile w’imyaka 16 y’amavuko, mwene Gatabazi Jean Claude na nyina Ahobantegeye Groriose. Nyuma gato yo kuvuka, yagize uburwayi budasanzwe bw’umunwa, bituma ururimi rubyima mu buryo budasanzwe, rusohoka inyuma.

Ababyeyi be bavuga ko bagerageje kumuvuza mu mavuriro yo mu Rwanda bigeza muri 2009 binaniranye, boherezwa kujya kumuvuriza muri Afurika y’Epfo, ariko umuryango wabuze ubushobozi kugeza ubu muri 2016 kandi akomeza kumererwa nabi.

Nyina w’uyu mwana, avuga ko uburwayi bwamufashe akiri uruhinja. Ati “Uyu mwana akiri uruhinja rw’amezi atanu, yagize agaheri ku munwa utangira kubyimba, tugira ngo ni uduheri dusanzwe. Mu myaka ibiri, tubona ko ibintu bikomeye, tumujyana mu bitaro by’i Gahini.”

Uko iminsi igenda ishira, uburwayi bukomeza kwiyongera.
Uko iminsi igenda ishira, uburwayi bukomeza kwiyongera.

Ati “Twamugejejeyo biranga, batwohereza CHUK (Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali), na ho tugezeyo birananirana tumujyana mu rugo.”

Umwana ngo yakomeje kuremba ari na ko umunwa n’ururimi bibyimba cyane, bamusubiza muri CHUK.

Ati “Yakomeje kuremba, tumusubiza CHUK kuko umunwa wari umaze kurengerana, ururimi rwarasohotse. Tugezeyo, umunwa wo hasi barawukata, dukomeza kurwaza umwana, agize imyaka icyenda babona binaniranye, CHUK batwohereza muri Afurika y’Epfo.”

Nubwo boherejwe kuvuriza umwana muri Afurika y’Epfo, ababyeyi be bavuga ko babuze ubushobozi ku buryo na n’ubu, umwana akomeje kuremba kuko babuze uko bagira.

Se w'uyu mwana arasaba inkunga kugira ngo abashe kujya kumuvuriza mu mahanga.
Se w’uyu mwana arasaba inkunga kugira ngo abashe kujya kumuvuriza mu mahanga.

Gatabazi Jean Claude, se w’umwana, avuga ko bakimara kubona ko boherejwe hanze, bagerageje gushakisha ibyangombwa by’inzira ariko babura ubushobozi bwo kuvuza umwana, bararekera kugeza ubu.

Ati “Muri 2009 badusabye kujya kumuvuziza Afurika y’Epfo. Maze kubona pasiporo, ubushobozi burabura ndazibika n’ubu ndacyazifite n’icyangombwa bampaye uretse ko cyarangije igihe.”

Ati “Na n’ubu, ubushobozi bwarabuze kandi umwana akomeje kuremba. Tugize abagiraneza badufasha baba batubyaye.”

Uyu muryango utunzwe no guca inshuro bitewe n’uko nta sambu ihagije yo guhingamo bafite yabatunga ari batanu mu rugo kuko bafite abana batatu mu gihe bapfushije abandi batatu.

Bamukoreye akabase kamurinda umwanda uturuka muri ubwo burwayi.
Bamukoreye akabase kamurinda umwanda uturuka muri ubwo burwayi.

Hakizimana Charles ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Kirehe, avuga ko batigeze bamenyesha ubuyobozi ikibazo umwana afite, agasaba ababyeyi kwegera ubuyobozi bw’ibanze bukabaha icyemezo cy’icyiciro cy’ubudehe barimo, bagakomeza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo umwana avurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

Arababaje rwose .Hagataho kuvuga NGO nashake ikiciro cy’ubudehe arimo ni vkumugora buried wese arakibona.Nibamufashe Niba bikunda batamugoye.

Muhoozi yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

uyumwana imana nimutabare kuko birarenzepee.

protais yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

murwaneho uyumwanarwosee birarenze peeee!!!!

protais yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

UWO MWANA NIYITABWEHO.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

imana itabare uwo mwana.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Abagiraneza nibafashe umuryango w’uwo mwana bamujyane aho bafite ubushobozi bwokuba bamuvura.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

nimureke dutatanye nkabanyarwanda dufashe uyu mwana

mamy yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Minisante nirebe ukuntu yakwita kuruyu mwana kuko nibakomeza bamurangaranye bizarushaho kumera nabi

ni jean marie yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ariko jye ndasaba MINISANTE ko buri mwaka mu ngengo y’imari bajya bateganya amafaranga yo kuvuza abarwayi bafite bene izi ndwara ziba zarayoberanye. Kandi bigakorwa vuba indwara zitararengerana. Niba ari indwara yakira- kuko sinibaza iyo iza kuba cancer iba yaramuhitanye bitewe n’imyaka bimaze- kuki rero LETA itatanga ariya mafaranga ikavuza uwo mwana. Ikore kuri TVA dutanga buri munsi , imuvuze, niba kandi yumva itabishoboye, abe ariyo itabaza tuyatange aho kugirango umwana akomeze kubabara kuriya; FATA UMWANA WESE NK’UWAWE.(bivuga iki?)

G yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Yewe uyu mwana arababaje ni uwo gutabarizwa. Leta yikorakore itabare uyu munyarwanda.

fabien yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ubu se koko Minisiteri y’ubuzima cg MINALOC zimaze iki? Uyu mwana yararenganye rwose. Ubu se mutegereje ko perezida avuga ngo "go ahaed": Njye mbifitiye ubushobozi nkaba nshinzwe ubuzima cg imibereho myiza y’abaturage nafata icyemezo nkohereza uyu mwana mu bitaro bishobora kumuruhura. Nzi neza ko n’umugenzuzi mukuru cg PAC mbabwiye ko nasohoye amafaranga ngo uyu mwana abashe gukira babyumva.

birababaje yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Dear Mutuyimana,

Thank you for bringing the plight of this young boy out. I however, still request you to help us with more information to enable the reader understand and where necessary give an assistance:
1. You should have searched and asked doctors what is the disease called. This is not being a disabled its a disease that can be cured.
2. Indicate medical reports
3. Have you searched similar cases
4. What do you want the public to do? in this case they need money, how can they be assisted? how much and through which means?
5. Do you appeal to government? can government and particularly MINISANTE intervene?
6. If your employer KT ready to lead fundraising drive for this innocent young man.
7. Would you also put this in other languages for other people to read and understand the pain of this boy.

Mbasa Rugigana yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka