Umuryango urasaba ubufasha bwo kuvuza umwana uburwayi budasanzwe

Umuryango utuye mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe uratabaza abagiraneza kuwuha ubufasha bwo kuvuza umwana wabo umaranye imyaka 16 uburwayi budasanzwe bwo kubyimba umunwa n’ururimi.

Uyu mwana yarwaye indwara idasanzwe yo kubyimba umunwa n'ururimi.
Uyu mwana yarwaye indwara idasanzwe yo kubyimba umunwa n’ururimi.

Uwo mwana ni Tuyisenge Emile w’imyaka 16 y’amavuko, mwene Gatabazi Jean Claude na nyina Ahobantegeye Groriose. Nyuma gato yo kuvuka, yagize uburwayi budasanzwe bw’umunwa, bituma ururimi rubyima mu buryo budasanzwe, rusohoka inyuma.

Ababyeyi be bavuga ko bagerageje kumuvuza mu mavuriro yo mu Rwanda bigeza muri 2009 binaniranye, boherezwa kujya kumuvuriza muri Afurika y’Epfo, ariko umuryango wabuze ubushobozi kugeza ubu muri 2016 kandi akomeza kumererwa nabi.

Nyina w’uyu mwana, avuga ko uburwayi bwamufashe akiri uruhinja. Ati “Uyu mwana akiri uruhinja rw’amezi atanu, yagize agaheri ku munwa utangira kubyimba, tugira ngo ni uduheri dusanzwe. Mu myaka ibiri, tubona ko ibintu bikomeye, tumujyana mu bitaro by’i Gahini.”

Uko iminsi igenda ishira, uburwayi bukomeza kwiyongera.
Uko iminsi igenda ishira, uburwayi bukomeza kwiyongera.

Ati “Twamugejejeyo biranga, batwohereza CHUK (Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali), na ho tugezeyo birananirana tumujyana mu rugo.”

Umwana ngo yakomeje kuremba ari na ko umunwa n’ururimi bibyimba cyane, bamusubiza muri CHUK.

Ati “Yakomeje kuremba, tumusubiza CHUK kuko umunwa wari umaze kurengerana, ururimi rwarasohotse. Tugezeyo, umunwa wo hasi barawukata, dukomeza kurwaza umwana, agize imyaka icyenda babona binaniranye, CHUK batwohereza muri Afurika y’Epfo.”

Nubwo boherejwe kuvuriza umwana muri Afurika y’Epfo, ababyeyi be bavuga ko babuze ubushobozi ku buryo na n’ubu, umwana akomeje kuremba kuko babuze uko bagira.

Se w'uyu mwana arasaba inkunga kugira ngo abashe kujya kumuvuriza mu mahanga.
Se w’uyu mwana arasaba inkunga kugira ngo abashe kujya kumuvuriza mu mahanga.

Gatabazi Jean Claude, se w’umwana, avuga ko bakimara kubona ko boherejwe hanze, bagerageje gushakisha ibyangombwa by’inzira ariko babura ubushobozi bwo kuvuza umwana, bararekera kugeza ubu.

Ati “Muri 2009 badusabye kujya kumuvuziza Afurika y’Epfo. Maze kubona pasiporo, ubushobozi burabura ndazibika n’ubu ndacyazifite n’icyangombwa bampaye uretse ko cyarangije igihe.”

Ati “Na n’ubu, ubushobozi bwarabuze kandi umwana akomeje kuremba. Tugize abagiraneza badufasha baba batubyaye.”

Uyu muryango utunzwe no guca inshuro bitewe n’uko nta sambu ihagije yo guhingamo bafite yabatunga ari batanu mu rugo kuko bafite abana batatu mu gihe bapfushije abandi batatu.

Bamukoreye akabase kamurinda umwanda uturuka muri ubwo burwayi.
Bamukoreye akabase kamurinda umwanda uturuka muri ubwo burwayi.

Hakizimana Charles ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Kirehe, avuga ko batigeze bamenyesha ubuyobozi ikibazo umwana afite, agasaba ababyeyi kwegera ubuyobozi bw’ibanze bukabaha icyemezo cy’icyiciro cy’ubudehe barimo, bagakomeza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo umwana avurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

Dear Journalist,

I may be able to offer treatment for this unfortunate young boy. I have a team of specialists coming to Rwanda in summer 2017, they have already looked at the pictures and are discussing treatment plan for him.

Unfortunately for him and his family, he has to wait for summer 2017. I have included my email contact on this post: please send me how best the family can be contacted.

If any of your readers would like to help, they can also get in touch: the team of specialist will be based in Mibirizi Hospital, Rusizi District, Western Province. So, the boy is likely to need help with transport costs for the initial airway assessment. Hopefully if he has what we think is the diagnosis, he will then require monthly treatments which could potentially take place in district hospital near his home.

Dr Simon Mbarushimana yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

i pray for Gods healing .heavenly father may you heal our brother i pray in your name amen

basheija nyangezi yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ubu kuvuga biracyakenewe cg hacyenewe ibikorwa byihuse,ahava amafaranga ntihabuze ikibura nubumuntu.

eric yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

MUKORERE IMANA UYU MWANA ATABARIZWE AVURWE TWESE DUFATANYE NK’ABANYARAWANDA TURANGAJWE IMBERE NA MINISTRY OF HEALTH

sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

ariko se nk umuganga wamukase umunwa we yari aho ku mwohereza ahandi...

teta yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Imana ifasha uwifashije
Ndabona uyu mwana yagafashijwe n’umunyarwanda wese arko ministry y’ubuzima ikabishyira mu nshingano zayo kuko uyu mwana arabababaye cyane.

Bakazi Josephine yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Umuseke kuki mutashyizeho contacts zaba babyeyi ngo turebe icyo dukora? Basomyi, Leta nitwe, reka natwe dutabarize uyu mwana. Umuseke nudufashe uduhe phone numbers zuyu mwana

Umulisa yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Umuseke kuki mutashyizeho contacts zaba babyeyi ngo turebe icyo dukora? Basomyi, Leta nitwe, reka natwe dutabarize uyu mwana. Umuseke nudufashe uduhe phone numbers zuyu mwana

Umulisa yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Mana weeee rwose abagira neza bunva babishoboye bafasha uyu mwana kuko bagiye gutegereza ibya leta umwana yazarinda anogoka peuh

Paccy the great yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Abajyanama b’ubuzima na munistere ibishinzwe koko ubu bakora iki? nyamara iyaba ari umuterankunga baba bararangije kumuha icyo ashaka nimutubwire niba ntamafr mufite tuyatange ariko umwana avurwe.

teta yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

ariko ubu koko ministere y’ubuzima tutirengagije abajyanama b’ubuzima ubu

teta yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ngye ndumva Ministry of Health yakagombye kuba yaratangiye kuvuza uyumwana byananirana minisiteri igasaba ubufasha abaturagye natwe tukagira icyo dukora.

Gagamel yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka