Huye: Umusaza Batura azi ubwoko 360 bw’ibyatsi bivura

Umusaza witwa Christophe Batura, atuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye avuga ko azi ubwoko bw’ibyatsi 360 yifashisha mu kuvura indwara zitandukanye.

Mu ndwara uyu musaza avura harimo indwara z’uruhu, iziterwa n’umwanda nk’inzoka z’ubwoko butandukanye harimo na teniya, za asima, igishonono ari cyo diyabete, ubuganga abandi bita inyonko ari yo malariya.

Avura kandi macinya, ingugunnyi ari cyo gifu, urwagashya, umutima, indwara zo mu mara, kuzana amagara, indwara zo mu buhumekero nka sinizite, anjine igifu, amangati, igisebe cy’umufunzo, inzoka amabere, …
Uyu musaza kandi ngo atanga imiti ituma amashereka aza, ku babyeyi bari bayabuze, akanagombora abariwe n’inzoka. Anatanga umuti uvura utumwajoro, ni ukuvuga indwara ituma umusatsi upfuragurika.

Kubera ko abaganga bamubwiye ko hari ubwo imiti y’imivugutano inaniza umwijima, Batura yatangiye no kuzajya atanga imiti ivangwa n’ibyo kurya, ku buryo abayifata badakoresha myinshi.

Yagize ati “mpereye ku bishishwa no ku mizi by’ibiti bivura, nsigaye nkora umuti w’ifu bavanga n’igikoma cyangwa ibiryo hanyuma umurwayi agakira.”

Muri iyo miti y’ifu, harimo ivura bwaki, impiswi, umusonga, ikubita ry’umutima, ububabare bw’umutwe, ikirungurira, kongera amashereka, guhagarika kuva kw’abagore, amenyo n’izindi.

Ikindi kandi, imiti y’uruhu uyu musaza atanga ngo ivura na zona. Ibi ngo yabimenye bihereye ku muntu wari uyirwaye, aza gushaka umuti adahari, umugore we amuha ku y’uruhu umugabo asanzwe atanga, nuko ya zona irakira.

Umusaza Batura akunda kuvura abantu bamuzaniye urupapuro rwo kwa muganga rugaragaza icyo umurwayi arwaye. Yagize ati “twe abavuzi gakondo, tubonye umuganga upima indwara twavura”.

Kuvura yabyigishijwe n’umupadiri w’umuzungu

Mu gihe benshi mu Banyarwanda bazi imiti gakondo bayikomora ku babyeyi babo, Batura we ngo ayikomora ku mupadiri w’Umufaransa witwaga Durend wabaga i Nyumba, hafi y’aho Batura akomoka.

Uyu mupadiri rero na we ngo kuvura yabyigiye ku Banyarwanda. Batura ati “uyu mupadiri yabaga mu Rwanda mu gihe cy’abakoloni b’Abadage.

Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, Abadage baratsinzwe birukanwa mu Rwanda, maze Padiri Durend we aburana n’abandi bazungu maze asigara mu giturage cyo mu Rwanda.”

Uyu mupadiri rero ngo yabanye n’abaturage b’Abanyarwanda igihe kinini bamwitaho, yarwara bakamuvura, nuko atangira gukurikirana imikorere y’abavuzi b’Abanyarwanda, nuko abigiraho kuvura indwara na we yigishije Batura.

Aho abapadiri b’abazungu bagarukiye, ngo uyu mupadiri yarigaragaje nuko aza kuba kuri Paruwasi ya Nyumba. Ubwo yabaga kuri iyi paruwasi rero, yavuraga abantu bakamuha imyaka na we akayifashisha abakene.

Abana ni bo uyu mupadiri yatumaga ibyatsi akuramo imiti na we akabaha umunyu ngo barigataga bakabamerera neza. Batura ati « nanjye nari ndi muri abo bana. Akenshi nabaga ndi kumwe na we ku buryo buke bukeya nagiye menya imiti yakoreshaga».

Umuravumba ni kimwe mu byatsi byifashishwa mu buvuzi gakondo.
Umuravumba ni kimwe mu byatsi byifashishwa mu buvuzi gakondo.

Mu w’1959, uyu mupadiri yavuye indwara y’amacinya Abanyarwanda bari mu buhungiro. Mu w’1966 yatangiye kugira intege nkeya, maze mu w’1973 yitaba Imana. Mu w’1976, ibitaro bya Kaminuza byashatse gukomeza ibyo Padiri Durend yari yaratangiye maze bishinga ishami rikora ubushakashatsi kuri ubu buvuzi ryitwaga CURPHAMETRA. Batura na we yari mu bavuzi bakoranaga n’iri shami.

Mu w’1988, CURPHAMETRA yabaye ishami rya IRST maze Batura we asigara akorera mu ivuriro Padiri Durend yari yarashinze i Nyumba. Iri vuriro ryaje gusenywa n’intambara yo mu 1994.

Batura yavuye Abanyarwanda bari mu nkambi i Burundi

Umusaza Batura avuga ko mu gihe cya Jenoside ya 1994 yahungiye i Burundi. Mu nkambi, impunzi zaje kwadukwamo n’icyorezo cya macinya.

Batura ati « nabonye hamaze gupfa abantu bagera kuri 700, nsaba ubuyobozi bw’inkambi ya Mureke twarimo kumpa uburenganzira bwo kuvura. Naje guhabwa ubu burenganzira, ku buryo narokoye abagera kuri 200. »

Kubera uku kuvura abantu mu nkambi, no kuba yaramaze igihe akorera ku ivuriro ryashinzwe na Padiri Durend, ngo bituma abantu benshi bamuzi ku buryo bamugana iyo barwaye.

Batura ati « Gishamvu na Nyaruguru hose baranzi ku buryo baza kunshaka ngo mbavure. Amafaranga nagiye nkura muri ubu buvuzi ni yo yarishye amashuri y’abana banjye, ku buryo n’umutoya ubu arangije kaminuza».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

UYU MUSAZA N,UMUGABO PE! ESE TWORONKA IBYATSI BIVURA FOI UMWIJIMA?. MBA K,UMUPAKA W,U RWANDA AKARERE KA NYARUGURU, CYAHINDA HAFI YA VIRO, RUGARAMA.

Victor i Burundi yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

KU BY,UKURI UYU MUSAZA IMANA IMUHEZAGIRE PE! EEH ARATANGAJE CYANE, ESE YO TURANGIRA UMUTI UVURA IGITIGU (FOI)?, NDITEZ,IGISUBIZO CYIZA.

Victor i Burundi yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Turabashimiye , mbese uyo musaza yaba bashobora kuvura ingwara ya mburugu ?

Ndikumana yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Turabashimiye , mbese uyo musaza yaba bashobora kuvura ingwara ya mburugu ?

Ndikumana yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Nanje Nipfuza Ko Twobonana Akamvura Asima.Mbega Yoba Ayivura Igakira Burundu?

Quéris Bigirimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

mwaduhaye nimero yuriya musaza

j d’muor yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

muzehe turamwishimiye azaduhe number ze tumuzanire abarwayi

mariamarty yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

uyu musaza ndamuzi ariko sinarinzi ibyo akora byaba byiza mu duhaye number ze.byaba byiza mudatangaje izina ryange.

usaba laetitia yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

dukeneye kumenya adresse z’uyu musaza cyane numero ya telephone e

Marie claire yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

MURAKOZE KUBA MUTAMBUKIJE IYI NKURU ABA KENEYE NUMBER ZE MURAZIBONA

JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Uyu mubyeyi wacu aduhe numero ze za Telephone tuzamusabe Rendez-vous!Tuze kwivuza!

Akimana Jerome yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Uyu musaza ubuvuzi bwe buratunyuze kuko bwagiye bufasha benshi mubihe bitandukanye. Muduhe addresse ze neza na telephone abobekaho natwe tuzajye tumugana. Iki ni ikintu cyiza umuntu yashimira itangazamakuru, mukomeze mutwandikire ibifasha abantu munzego zose z’imibereho

yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka