Huye: Umusaza Batura azi ubwoko 360 bw’ibyatsi bivura

Umusaza witwa Christophe Batura, atuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye avuga ko azi ubwoko bw’ibyatsi 360 yifashisha mu kuvura indwara zitandukanye.

Mu ndwara uyu musaza avura harimo indwara z’uruhu, iziterwa n’umwanda nk’inzoka z’ubwoko butandukanye harimo na teniya, za asima, igishonono ari cyo diyabete, ubuganga abandi bita inyonko ari yo malariya.

Avura kandi macinya, ingugunnyi ari cyo gifu, urwagashya, umutima, indwara zo mu mara, kuzana amagara, indwara zo mu buhumekero nka sinizite, anjine igifu, amangati, igisebe cy’umufunzo, inzoka amabere, …
Uyu musaza kandi ngo atanga imiti ituma amashereka aza, ku babyeyi bari bayabuze, akanagombora abariwe n’inzoka. Anatanga umuti uvura utumwajoro, ni ukuvuga indwara ituma umusatsi upfuragurika.

Kubera ko abaganga bamubwiye ko hari ubwo imiti y’imivugutano inaniza umwijima, Batura yatangiye no kuzajya atanga imiti ivangwa n’ibyo kurya, ku buryo abayifata badakoresha myinshi.

Yagize ati “mpereye ku bishishwa no ku mizi by’ibiti bivura, nsigaye nkora umuti w’ifu bavanga n’igikoma cyangwa ibiryo hanyuma umurwayi agakira.”

Muri iyo miti y’ifu, harimo ivura bwaki, impiswi, umusonga, ikubita ry’umutima, ububabare bw’umutwe, ikirungurira, kongera amashereka, guhagarika kuva kw’abagore, amenyo n’izindi.

Ikindi kandi, imiti y’uruhu uyu musaza atanga ngo ivura na zona. Ibi ngo yabimenye bihereye ku muntu wari uyirwaye, aza gushaka umuti adahari, umugore we amuha ku y’uruhu umugabo asanzwe atanga, nuko ya zona irakira.

Umusaza Batura akunda kuvura abantu bamuzaniye urupapuro rwo kwa muganga rugaragaza icyo umurwayi arwaye. Yagize ati “twe abavuzi gakondo, tubonye umuganga upima indwara twavura”.

Kuvura yabyigishijwe n’umupadiri w’umuzungu

Mu gihe benshi mu Banyarwanda bazi imiti gakondo bayikomora ku babyeyi babo, Batura we ngo ayikomora ku mupadiri w’Umufaransa witwaga Durend wabaga i Nyumba, hafi y’aho Batura akomoka.

Uyu mupadiri rero na we ngo kuvura yabyigiye ku Banyarwanda. Batura ati “uyu mupadiri yabaga mu Rwanda mu gihe cy’abakoloni b’Abadage.

Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, Abadage baratsinzwe birukanwa mu Rwanda, maze Padiri Durend we aburana n’abandi bazungu maze asigara mu giturage cyo mu Rwanda.”

Uyu mupadiri rero ngo yabanye n’abaturage b’Abanyarwanda igihe kinini bamwitaho, yarwara bakamuvura, nuko atangira gukurikirana imikorere y’abavuzi b’Abanyarwanda, nuko abigiraho kuvura indwara na we yigishije Batura.

Aho abapadiri b’abazungu bagarukiye, ngo uyu mupadiri yarigaragaje nuko aza kuba kuri Paruwasi ya Nyumba. Ubwo yabaga kuri iyi paruwasi rero, yavuraga abantu bakamuha imyaka na we akayifashisha abakene.

Abana ni bo uyu mupadiri yatumaga ibyatsi akuramo imiti na we akabaha umunyu ngo barigataga bakabamerera neza. Batura ati « nanjye nari ndi muri abo bana. Akenshi nabaga ndi kumwe na we ku buryo buke bukeya nagiye menya imiti yakoreshaga».

Umuravumba ni kimwe mu byatsi byifashishwa mu buvuzi gakondo.
Umuravumba ni kimwe mu byatsi byifashishwa mu buvuzi gakondo.

Mu w’1959, uyu mupadiri yavuye indwara y’amacinya Abanyarwanda bari mu buhungiro. Mu w’1966 yatangiye kugira intege nkeya, maze mu w’1973 yitaba Imana. Mu w’1976, ibitaro bya Kaminuza byashatse gukomeza ibyo Padiri Durend yari yaratangiye maze bishinga ishami rikora ubushakashatsi kuri ubu buvuzi ryitwaga CURPHAMETRA. Batura na we yari mu bavuzi bakoranaga n’iri shami.

Mu w’1988, CURPHAMETRA yabaye ishami rya IRST maze Batura we asigara akorera mu ivuriro Padiri Durend yari yarashinze i Nyumba. Iri vuriro ryaje gusenywa n’intambara yo mu 1994.

Batura yavuye Abanyarwanda bari mu nkambi i Burundi

Umusaza Batura avuga ko mu gihe cya Jenoside ya 1994 yahungiye i Burundi. Mu nkambi, impunzi zaje kwadukwamo n’icyorezo cya macinya.

Batura ati « nabonye hamaze gupfa abantu bagera kuri 700, nsaba ubuyobozi bw’inkambi ya Mureke twarimo kumpa uburenganzira bwo kuvura. Naje guhabwa ubu burenganzira, ku buryo narokoye abagera kuri 200. »

Kubera uku kuvura abantu mu nkambi, no kuba yaramaze igihe akorera ku ivuriro ryashinzwe na Padiri Durend, ngo bituma abantu benshi bamuzi ku buryo bamugana iyo barwaye.

Batura ati « Gishamvu na Nyaruguru hose baranzi ku buryo baza kunshaka ngo mbavure. Amafaranga nagiye nkura muri ubu buvuzi ni yo yarishye amashuri y’abana banjye, ku buryo n’umutoya ubu arangije kaminuza».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Abakeneye kwiga kuvura cg bafite uburwayi butandukanye bahamagara kuri +250785208726/ +250722871592 cg mukatwandikira kuri email [email protected]

Justin yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

uwabuze urubyaro naweyamufashax mutubwire

mahoro yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Ndi umusore wimyaka 21 nakuze mbona data avurisha ibyatsi nkakurikirana uwo yavuye akambwira ko yakize numva ngize amatsiko yokubimenya ntangira kubimubaza arabinyisha muzo yanyigije kuvura harimo ise,ibibyimba,amaso,uruheri,imiti ituma abadamu batwite bankwa bageze kugise bakabya neza kandi vuba,umuhaha,intunuka,amabere,kanigo,ikirashi,ibihushi,amahumane,kubura amasereka kwababye bayabuze.Kumatungo yanyigishije kuvura kubura amasereka kwayo,imiti ituma zihaka neza mukubyara zirihuta kuburyo inyana zidahera munda ikaba yapfa ibyara,guhadika inka zanze kwima zikima iyo zifite impage abanza kuzikura,ifumba ifata ibere rikaba rito,ibibyose ninge usigaye ubikorera abaturage abenshi bakabwira ko byaciyemo.Mperereye muburengerazuba mukarere kanyabihu umurenge washira akaga kanyamitana umudugudu kigabiro.

Dukumuremyi Evariste yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Ese mwaduha numéro ya telephobe y’umusaza Batura ?

Mujawamariya yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

ko nkeneye kwiga kuvura yamfasha?

siboman enock yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Mwampa nomero ye ndwmushaka kumubaza inzibyi ko yayivura nzamugane

TWAGIRAYEZU Innocent yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ndabasuhuje mwese nage nsuzuma abantu nkoresheje intoki namavuta nkabikorera mubirenge byumuntu (reflexology) 0786831883,0704547886ibisobanuro bihagije ndanavura. ndabashimiye cyane.

Ingabire Angela yanditse ku itariki ya: 28-03-2019  →  Musubize

uwo musaza ningirakamaro twamubona kuyihe adresi?

Bugirimfura jean pierre yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Kubantu bakomeje kubaza kumuti uvura foi bazanshake kuri +25779695240 or +25769169253 nzabereke ubaha umuti, ariko nanone muzanshakire numero ya batura merci.

bemba yanditse ku itariki ya: 27-08-2017  →  Musubize

murakoze cyane none yaba avura imitezi
mumpe nimero ye niba bishoboka

Arias yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Tuvugane MPA phone yawe

Anaclet yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

Wampa phone yawe tukacugana harico nakubaza

Anaclet yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka