Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel), barasaba abaturage baganaga ibitaro n’ibigo Nderabuzima biri kure y’aho batuye, guhinira hafi kuko begerejwe ubuvuzi.
Umubyeyi ufite umwana wavukanye ikibazo cy’amara n’impyiko biri hanze arasaba abagiraneza kumuha intwererano ishobora kuba ari iya nyuma, kugira ngo abone amafaranga y’urugendo n’ibizabatunga mu gihe yitegura gusubira kumuvuza mu Buhinde.
Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023 yakiriye mu biro bye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo (International Vaccine Institute,) George Bickerstaff, ari kumwe n’umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Jerome Kim, hamwe n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko abantu bagera bihumbi bitandatu ari bo bahitanwa n’indwara za Kanseri buri mwaka, mu gihe abagera ku bihumbi hafi icyenda ari bo bazirwara buri mwaka.
Binyuze mu kigo Institut Tropical de Medicine cyo mu Bubiligi, u Rwanda rugiye gufatanya guhangana n’indwara y’igituntu na malariya, no kongerera ubushobozi za Laboratwari bwo gupima igituntu, gukwirakwiza inkingo ndetse no kuvura abantu hakoreshejwe imiti ya ‘Antibiotic’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage ko amavuriro y’ibanze (Poste de santé), aherereye mu Mirenge ya Musanze, Gataraga na Nyange, yari amaze umwaka urega yaruzuye, akaba atari yagatangiye guha abaturage serivisi, ubu hari gahunda y’uko muri Gashyantare 2023, azatangira gukora.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyasobanuye impamvu cyakuye ku isoko amoko atatu y’imiti byavugwaga ko ivura ikanongera ingano y’igitsina cy’abagabo. Iki kigo kinaboneraho gusaba abantu kwitondera kugura no gukoresha imiti yirirwa yamamazwa hirya no hino kandi batayandikiwe n’abaganga.
Ikigo cy’Abongereza gitanga serivisi z’itumanaho zifashisha ubuhanga bwa ‘telecom’ mu Rwanda kizwi nka ‘IHS-Rwanda’, cyatanze inkunga y’amafranga azifashishwa mu mahugurwa y’abaganga babaga bagera kuri 50.
Mu rwego rwo kugira ngo abakora kwa muganga barusheho kuzuza inshingano zabo neza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko harimo kurebwa uburyo hakongera abakozi kwa muganga.
Umwaka wa 2022, mu nkuru zijyanye n’Ubuzima, waranzwe n’urupfu rw’umuganga w’impuguke mu buvuzi wafatwaga nk’intwari ikomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, igabanuka ry’abandura Covid-19, ariko hanafashwe ingamba zijyanye no guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Gihugu cya (...)
Abaganga bo ku bitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero, babashije kurokora ubuzima bw’umwana w’umukobwa wavukanye amagarama 780, ku byumweru 27 yari amaze mu nda ya nyina.
Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 01 Mutarama 2023, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe.
Muri uyu mwaka, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baje mu Rwanda boherejwe na Guverinoma y’Igihugu cyabo, bavuye abarwayi bagera ku 12,291.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gikomeje gahunda yo kongerera ubumenyi abanyamakuru kuri gahunda y’inkingo, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa neza akamaro kazo.
Ni uburyo bwa mbere bwo guhangana n’iyo virusi bubayeho butari mu buryo bw’ibinini. Ubushakashatsi bugaragaza ko uwo muti ukora neza cyane kurusha ibinini byo kumira.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, byashyikirijwe ibikoresho byifashishwa mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo, byitezweho korohereza abantu bafite ubumuga babigana kugerwaho na serivisi, bitabasabye koherezwa kuzishakira mu bindi bitaro bya kure.
Nyuma yo kubona ko umubare w’abatanga amaraso ugenda ugabanuka, Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza urubyiruko kuyatanga, mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro rigamije gukingira no kurandura imbasa muri Afurika(Forum for Immunization and Polio Eradication in Africa), ko ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) mu gukora inkingo burimo bugenda neza.
Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.
Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ucyuye igihe, Dr. Daniel Ngamije na Dr. Sabin Nsanzimana wamusimbuye.
Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse dore ko hari n’abamaranye ubwo burwayi imyaka 40.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuba abagore bitabira gahunda yo kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, byafashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.
Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.
Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri.
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.
Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka abifashijwemo n’abaganga b’inzobere bitwa ‘Occupational therapists’.
Abantu benshi usanga bafite ibinure byinshi mu mubiri nyamara byoroshye kubigabanya bikabarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kubakururira izindi ndwara.