Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuba abagore bitabira gahunda yo kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, byafashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.
Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.
Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri.
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.
Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka abifashijwemo n’abaganga b’inzobere bitwa ‘Occupational therapists’.
Abantu benshi usanga bafite ibinure byinshi mu mubiri nyamara byoroshye kubigabanya bikabarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kubakururira izindi ndwara.
Mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Umuryango GAERG, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Imbuto Foundation, bakoze ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bamenya ko ari bwo bugenga ubuzima muri rusange.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe, buvuga ko mu bahivurije kuva muri 2015 hari abatarishyura bafitiye umwenda ukabakaba miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ba Ebola barembye barenga 30, n’abandi batarembye barenga 80. N’ubwo amakuru aturuka muri iyi Minisiteri avuga ko nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hakomeje imyitozo ndetse n’imyeteguro bitandukanye, bigamije (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro bivura abafite ubumuga, yo kujya bivuza bakoresheje mituweli, kugira ngo barusheho kubona serivisi bitabavunnye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirahamagarira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muti bakeka ko utujuje ubuziranenge, kugira ngo bikurikiranwe.
Ababyeyi batandukanye bo mu gihugu cya Gambia barasaba ubutabera nyuma y’uko abana babo bahawe umuti utujuje ubuziranenge bagapfa. Ibi ababyeyi barabisaba nyuma y’impfu z’abana 66 bapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira bishwe n’imiti ya Syrup.
Umuti mushya wakozwe n’abashakashatsi bo mu kigo ‘Scripps Research’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzajya utuma virusi ya Covid-19 yirwanya ubwayo ndetse ikaniyica.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima ibera i Doha muri Qatar.
Abahanga mu by’imiti hamwe n’abaganga bose mu Gihugu bahawe amabwiriza ababuza gucuruza no gukoresha umuti wa Broncalène, bitewe n’uko umuntu wawuhawe iyo atewe ikinya ngo ashobora kubyimba imiyoboro itwara amaraso mu mubiri bikaba byamuviramo urupfu.
Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) rurifuza ko habaho itegeko rigenga umwuga wabo rikanateganya ibihano bikomeye ku bamamyi babeshya abantu ko bavura indwara runaka kandi batabifitiye ubushobozi.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyadutse. Ibihugu byinshi byaratunguwe, bisanga bititeguye, bituma iyo virusi ikwira hirya no hino ku Isi mu mezi abanza ya 2020. Za Guverinoma z’ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) byahuye n’ikibazo gikomeye cyo kunanirwa (...)
Abo baturage ni ababyeyi babitangaje nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangarije gahunda yo guha abana inkingo za Covid-19. Bamwe muri abo babyeyi bagaragaje ko banejejwe n’iki cyemezo ngo kuko bo nk’ababyeyi bashobora kubyibagirwa.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’icyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ’Solid Minds’, birasobanura ibimenyetso biranga umuntu ufite gahunda yo kwiyahura.
Abaganga bo mu bitaro bya Rutongo biherere mu Karere ka Rulindo, bafashije umwana wavukanye amagarama 640 abasha kubaho, ubu akaba ameze neza ndetse yavuye mu bitaro ari kumwe n’ababyeyi be.
Umukarani w’ibarura witwa Josiane Uwimpuhwe uherutse gukomeretswa n’imbwa ubwo yari mu gikorwa cyo kubarura, avuga ko ubu ari we urimo kwiyishyurira amafaranga y’inkingo yandikiwe na muganga.
Abaturage bagana Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba, giherereye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bagorwa no kuba inzu ababyeyi babyariramo yaho (Maternité), imaze igihe yarafunze imiryango, ubu ababyeyi batwite bakaba bakora ingendo ndende kandi zivunanye, bajya kubyarira ku bindi bigo nderabuzima (...)
Itsinda ry’abaganga 15 bo mu ngabo z’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu cyumweru cyahariwe ubutwererane bw’Ingabo n’abasivili (CIMIC) muri Tanzania, batanga ubuvuzi ku barwayi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyize ibitaro icyenda ku rwego rwo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda, mu kongera inzobere z’abaganga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti wa Amoxicillin 125 gm/5ml Oral Suspension (SPAMOX), ufite numero wakoreweho ya X0928.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirasaba ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O positif na O négatif bakwihutira kuyatanga kugira ngo ahabwe abarwayi bayakeneye.