Perezida Kagame yasabye Minisante na Polisi guhagurukira ibyo kwitukuza

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nawe ahangayikishijwe n’ingaruka z’imikorogo mu Banyarwanda, asaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kubikurikirana.

Yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bakoresha Twitter yanditse ubutumwa atabaza Minisante na Polisi, asaba ko ibyo bigo byagira icyo bikora kuri iki kibazo.

Ubutumwa bw’uwitwa Fiona Kamikazi bwagiraga buti “Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuziranenge na Minisiteri y’Ubuzima bikwiye guhagurukira ikibazo cyo kwitukuza kuko kimaze kuba kinini.”

Akimara kwandika ubwo butumwa abantu benshi bagaragaje ko nabo kibahangayikishije.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yunze mu ry’abamagana ayo mavuta, nawe yemeza ko kwitukuza biri mu bintu bya mbere by’ibanze byangiza ubuzima.

Ati “(Kwitukuza) biri mu byica ubuzima. Kimwe no gukoresha indi miti cyangwa amavuta bitemewe. Minisante na Polisi bikwiye kubikurikirana byihuse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

mwabaretse bagashyiraho Mukeshaa ,ko batari bakeyee buriyaaa

Alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka