Yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bakoresha Twitter yanditse ubutumwa atabaza Minisante na Polisi, asaba ko ibyo bigo byagira icyo bikora kuri iki kibazo.
Ubutumwa bw’uwitwa Fiona Kamikazi bwagiraga buti “Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuziranenge na Minisiteri y’Ubuzima bikwiye guhagurukira ikibazo cyo kwitukuza kuko kimaze kuba kinini.”
Akimara kwandika ubwo butumwa abantu benshi bagaragaje ko nabo kibahangayikishije.
Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yunze mu ry’abamagana ayo mavuta, nawe yemeza ko kwitukuza biri mu bintu bya mbere by’ibanze byangiza ubuzima.
Ati “(Kwitukuza) biri mu byica ubuzima. Kimwe no gukoresha indi miti cyangwa amavuta bitemewe. Minisante na Polisi bikwiye kubikurikirana byihuse.”
Ohereza igitekerezo
|
Kbs birakwiye mubitwike kbs kuko usanga umugore asigaye ahaho umugabo we umuntu wazanye igitekerezo cyokubicya yarakoze peee kuko abantu baribashize kbs
ibyo gucibwa byo ni byinshi bace n’amatabi bashyire imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge mukorogo yo yari isigaye iteye isesemi
nukuli ibi birakwiriye ahubwo bahagerukire nicyitwa kwambara ubu bace na mini kugitsina gore kuko biteza ingaruka zogufatwa kungufu nyamara nabo babigizemo uruhare
ayo mavuta ahubwo batinze kuyafatira ingamba ndetse nabayisinga.
mubyukuri ni babice pe nibura abana bacu bazarokoka ntabantu iyaba bari bazi ko kwirabura bihenze umuntu muhura arigikara mwakogera guhura ukamuyoberwa muzarebe uruhu rwabo agize ikibazo ntiyabagwa ngo bikunde
the ben se buriya siwe baheraho bafatira imyanzuro. kubera arikwicangaho irange.
ark njyew haricyo ntibaza ayo mavuta kafatwa nka magendu yinjira murwanda gt kd amenshi aturuka muricongo igoma kko bajyaga bayafatira igisenyi ndeba urumvako rero imbaraga zagakwiye kwiyongera kko twazashiduka inkumi zacu zarabaye inzobe zose kd dukunda uruhu rwacu
Yemwe HE ntako atagira kumva kwa bamwe nicyo kibazo. Uruzi yibaye yaduciraga na ya myambaro iterurwa n’umuyaga cyangwa ituma umuntu adashobora kunama.Murebe na bya binini bamira bagahinduka hose.
Rwose acike. Mushiki wanjye yarayisize amara amezi 3 munzu adasohoka kugeza akiza. Yivurisha amavuta yinka.
bicike rwose
Ariya mavuta ahindura uruhu rwose usanga adakwiye kuko hamwe mu bayisiga usanga bibatera ibibazo ku ruhu Kandi bashakaga gusa neza.
ayo mavuta atukuza abantu rwose akwiye gucika ndetse burundu
Ibi bintu si byiza rwose bukwiriye guhagurukirwa
Ntanumwe wabishyigiki ntakwitukuza kuko bifite ingaruka rwose icyiza ni uguca mukorogo kwisoko ryurwanda