Perezida Kagame yasabye Minisante na Polisi guhagurukira ibyo kwitukuza

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nawe ahangayikishijwe n’ingaruka z’imikorogo mu Banyarwanda, asaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kubikurikirana.

Yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bakoresha Twitter yanditse ubutumwa atabaza Minisante na Polisi, asaba ko ibyo bigo byagira icyo bikora kuri iki kibazo.

Ubutumwa bw’uwitwa Fiona Kamikazi bwagiraga buti “Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuziranenge na Minisiteri y’Ubuzima bikwiye guhagurukira ikibazo cyo kwitukuza kuko kimaze kuba kinini.”

Akimara kwandika ubwo butumwa abantu benshi bagaragaje ko nabo kibahangayikishije.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yunze mu ry’abamagana ayo mavuta, nawe yemeza ko kwitukuza biri mu bintu bya mbere by’ibanze byangiza ubuzima.

Ati “(Kwitukuza) biri mu byica ubuzima. Kimwe no gukoresha indi miti cyangwa amavuta bitemewe. Minisante na Polisi bikwiye kubikurikirana byihuse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Yewe kwitukuza byo ni ukubihora kko biri ku ntera ndende cyane,aho ntamwana,nta mukecuru nta nkumi nta musore muri buri cyiciro urasangamo abitukuje.
So Minisante nihaguruke

Alias yanditse ku itariki ya: 26-11-2018  →  Musubize

Bikurikiranywe kandi nibiba ngombwa bihagarikwe kuko iyo ariya mavuta iyo umubiri umaze kuyarambirwa usanga umuntu yarangiritse isura kandi mpamya ko ashobora gutera kanseri y’uruhu.

seba yanditse ku itariki ya: 26-11-2018  →  Musubize

Nibyo koko ikibazo cyo kwitukuza kirahanvyikishije cyane birakwiye ko hari ingamba za fatwa na minisante ifatanije na police y’lgihugu

cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Ese ko nshimye biciwe mu Rda mu bihugu by’abaturanyi niyo bazajya kubishaka. None se hari urumogi ruhingwa mu Rwanda ariko reba uko rwazengereja abana bacu. ni akumiro

uwurerwa alice yanditse ku itariki ya: 26-11-2018  →  Musubize

Nukuri kwimana birababaje ayamavuta ateye ikibazo kubantubenshi nnh harinabitukuza bagapfuba ugasanga uruhu rwaborurangiriste kubwange mvabayaca mugihugu nkuko nyakasti yibagiranye murako

Nshimiyimana germain yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Mukorogo nimbi kuko ushobora guhura n’umuntu runaka usanzwe uzi mu kanya mwakongwra guhura ukamuyoberwa kubera mukorogo/camouphrage ubihuje n’abakora ibyaha bashobora kubyifashisha biyoberanya bakikomereza mwumve namwe!!!!???, noneho ku umubiri ho byandiza uruhu cyane ariho bituganisha ku ndwara zahitana umuntu.

Sylvestre yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

rwose pe birakwiye ko ariya mavuta bita mukorogo yacibwa burundu kuko yangiza abayakoresha,kandi nabayacuruza babibazwe kuko bayacuruza bazi neza ingaruka zayo

Uwase yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Amavuta yo kwitukuza nacibwa hazasigara imyumvire itera umugore
guhindura umubiri we
Gusubiza agaciro gakwiye ubwiza
bwacu rurangiranwa tubigire intego.
Abagore bari mu ubuyobozi tubatezeho urugero nimigambi

manzi yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Ubwiza bw’Umunyarwandakazi ntibugaragarira mu kwitukuza ahubwo Ni mu gikara cy’akayumbu.Rwose nibyo byari bikabije.

Mukamana yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Into bintu ni bicike kuko ababikoresha igihugu kirabakeneye kandi ntabwo tuzababona kuko bazaba batakiriho kubera ayo mavuta. Nibisige ayinka kuko ntiyangiza umubiri.

Kivumbi yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Nukuri birababaje kuko IYO urebye 45% by’abitukuje usanga uruhu rwabo rwarangiritse bikabije Kyle’ by hariho nabakiri kwivuza ingaruka zabyo njyembona inzego zibifite munshingano zarakererewe kubikurikirana nibyiza ubwo umukuru w’igihugu nawe yagaragaje igitekerezocye buriya bigiye gukurikiranwa byibuze turegere abakiri bazima

Mkizho yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Nukuri birababaje kuko IYO urebye 45% by’abitukuje usanga uruhu rwabo rwarangiritse bikabije Kyle’ by hariho nabakiri kwivuza ingaruka zabyo njyembona inzego zibifite munshingano zarakererewe kubikurikirana nibyiza ubwo umukuru w’igihugu nawe yagaragaje igitekerezocye buriya bigiye gukurikiranwa byibuze turegere abakiri bazima

Mkizho yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Kwisiga kugirango witukuze ube mwiza,bigira ingaruka ku buzima.Byangiza uruhu,ndetse bigatera n’izindi ndwara.Iriya miti bakoresha ni "chemicals" zangiza umubiri.Ndetse hari n’izo banywa zikabahindura "abazungu".Twese dushaka kuba beza.Ariko tujye dukoresha uburyo butangiza umubiri.Gusa tujye twibuka ko Imana ishaka ubwiza bwo ku mutima.Nukuvuga "gukora ibyo idusaba".Ntacyo,bimaze Kwitukuza,warangiza ugakoresha UBWIZA bwawe mubyo Imana itubuza.Abeza ku mutima,nibo bonyine bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Naho abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi w’imperuka.Ni Bible ibivuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka