Menya impamvu zitera indwara y’agahinda gakabije, kwigunga no kwiheba (Dépression)

Duherutse kubagezaho inkuru zivuga ku bimenyetso bya dépression, ingaruka zayo zirimo n’ikomeye yo kwiyahura. Twifashishije imbuga zandika ku buzima, tugiye kurebera hamwe impamvu zishobora kuba intandaro yo kurwara dépression.

Akenshi abarwayi ba dépression bakunze gusobanura uburwayi bwabo bagaragaza ishingiro ry’impamvu zayo.

Kugira ngo babashe kubona igisobanuro n’uburyo imibereho yabo ihagaze, bagerageza kumvikanisha uko bageze ku rwego rw’uwo mubabaro.

Muri rusange, intekerezo z’abo barwayi zigaruka ku mpamvu zijyanye n’ibibakikije, nko gutotezwa mu rwego rw’akazi, kubura uwo yakundaga, kuba wenyine, impamvu bwite yiyumva nk’umunyantege nke, nk’udafite agaciro, n’ibindi.

Dépression ituruka ku ruhurirane rw’impamvu nyinshi zitandukanye, zirimo:

• Impamvu zishingiye ku miterere y’umubiri

Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko imiterere y’umubiri igira uruhare mu gutera iyi ndwara.

Ibi bivuga ko dépression ishobora guturuka ku ruhererekane mu muryango. Mu gihe umwe mu babyeyi yaba yarayigize haba hari ibyago byinshi by’uko abamukomokaho na bo yabageraho.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko izindi mpamvu zishamikira kuri iyi ijyanye n’imiterere y’umubiri, bityo zigasa n’iziyikangura.

• Impamvu zishingiye ku bikikije umuntu

Indwara ya dépression, hari ubwo igera ku muntu bitewe n’uko yananiwe gucunga (gérer) amarangamutima ye, imibanire n’abandi cyangwa umuhangayiko (stress), imyemerere ifite ibyo imubuza,…

• Impamvu zishingiye ku mibanire n’umuryango no ku mitekerereze

Gutakaza umurongo ngenderwaho, gutatana kw’abagize umuryango, ubwigunge (kuba wenyine), n’ibindi na byo biri mu bisembura dépression.

Muri make, buri muntu arihariye ku isi, ntawe basa, abaho, ahura, ndetse akanitwara bitandukanye n’iby’undi imbere y’ikibazo runaka.

Icyakora abahanga bagerageje gukora urutonde rushobora kuvugururwa rugaragaza ibindi bintu bisembura indwara ya dépression.

• Ibihe by’ihungabana (nko gupfusha, kwirukanwa mu kazi, intambara, ...), imihindagurikire y’imibereho y’umuntu;
• Indwara zitandukanye zidakira nka AVC, cancers zimwe na zimwe,...);
• Ububabare buhoraho;
• Ikoreshwa ry’ibisindisha mu buryo burenze urugero ndetse n’ibiyobyabwenge;
• Imiti imwe n’imwe irimo nk’igabanya ububabare, corticostéroïdes, ivura indwara z’umwingo, imiti imwe n’imwe ikoresha imisemburo mu kuboneza urubyaro, ...

Inama zigirwa abantu babana n’uwugarijwe na depression

Kumwumva no kumuha icyizere.

Kwereka uwugarijwe na dépression ko wumva amarangamutima ye, ibyiyumviro bye, akababaro ke ndetse ko atari we wabyiteye. Kumubwira ko ibihe arimo ari iby’igihe gito, ndetse ko bizarangira neza mu buryo butamugaragarira muri ako kanya.

Kumva no gutega amatwi ni bwo buryo bw’ibanze bwo kubanira neza uwugarijwe na dépression.

Ibyo utagomba gukora

Ntacyo bimaze kubwira umuntu wugarijwe na dépression ko akwiye gushyiramo imbaraga cyangwa kugaragaza ubushake bwo kwikura mu kibazo.

Amagambo azamura morali (morale) ntamukoraho ndetse arushaho kumutera kwibaza ko adashoboye.

Ni byiza kwirinda gukoresha amagambo cyangwa interuro nka: «Ufite byose byakaguhaye umunezero», «Nta mpamvu n’imwe ikwemerera kubabara».

Bene ayo magambo amwongerera kwishinja kuba nyirabayazana w’ibimubaho, no kumva ko ntawe umwumva kuko byongera ibimenyetso bya dépression bikanamwongerera ibitekerezo byo kwiyahura.

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije urubuga rwa Internet: www.acteurdemasante.lu/fr

Inkuru bijyanye:

Ingaruka z’indwara y’agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga

Menya uko wakwirinda agahinda gakabije mu gihe uri wenyine

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kutugezaho ubutumwa nkubu ndagirango muzabwire kubijyanye nokumva udakunze abantu cyane cyane abahungu Kandi urumukobwa ese nabyo nirwara???

Benitha yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka