Ingaruka z’indwara y’agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga

Ubushize twaganiriye ku bimenyetso by’ingenzi bigaragaza ko umutu yugarijwe n’indwara y’agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga (dépression). Soma iyo nkuru HANO.

Iyi si indwara yo kwirengagiza kubera ingaruka zikomeye igira ku buzima bw’umuntu zirimo no kwiyahura.

Dépression ubwayo ni indwara ikomeye kuko ibimenyetso byayo bikora ku buzima bw’umuntu ingaruka zayo na zo zikamuzanira ibibazo bikomeye ku mikorere y’umubiri.

Izo ngaruka ni izi:

1. Indwara zijyana n’imikorere mibi y’umubiri n’ubuzima bwo mu mutwe

Ni indwara zifite impamvu zidasobanutse mu buryo bwa kiganga. Muri zo harimo umunaniro uhoraho, ibibazo bigendana n’amagufwa n’imikaya biteza uburibwe butandukanye no kugenda nabi kw’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

2. Indwara z’umutima

Inyinshi mu ndwara z’umutima zituruka ku ndwara y’agahinda gakabije no kwigunga.

3. Diyabete

Ubushakashatsi bwagaragaje ko isano iri hagati ya diyabete na dépression ari ishingiye ku kwiyanga no kutita ku buzima bigaragara cyane ku murwayi wa depression.

4. Indwara zandura

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abarwayi ba dépression baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zandura nk’agakoko gatera Sida (HIV) bitewe n’uko aba bantu bagira imyitwarire idasanzwe mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Muri rusange indwara y’agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga, igira ingaruka nyinshi zaba izishingiye ku buzima, ku kazi kari gatunze uyirwaye n’umusaruro atanga ndetse no ku mibanire ye n’umuryango we n’abandi bamukikije muri rusange.

5. Kwiyahura

Ingaruka ikomeye cyane kurusha izo zose ni uko umurwayi w’agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga birangira yiyahuye iyo atitaweho ngo avurwe neza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abaganga bo mu Bufaransa muri Gicurasi 2014, bugaragaza ko abarwayi ba dépression hagati ya 5 na 20 % biyahura.

Ubu bushakatsi kandi bwagaragaje ko mu barwayi ba dépression, abangana na 25% bonyine ari bo babasha guhabwa ubufasha bw’abaganga bukwiriye, mu gihe abenshi mu biyahuye byagaragaye ko ari abatarabonye imiti irwanya dépression.

Ubu bushakashatsi kandi bukomeza bugaragaza ko 70 % by’abantu biyahura baba bararwaye dépression, ibi byatanze umwanzuro uvuga ko dépression cyangwa indwara y’agahinda gakabije no kwigunga, ari impamvu nyamukuru itera abantu kwiyahura.

Icyakora na none, ngo ni byiza kumenya ko n’ubwo abantu benshi barwaye dépression batekereza kwiyahura batabasha kubigeraho.

Aba bantu biyahura kandi ngo ntabwo icyo baba bagendereye ari ugupfa, ahubwo ngo baba bashaka gushyira iherezo ku mibabaro baba batakibasha kwihanganira.

Mbese ngo kwiyahura bo babifata nk’uburyo bwo gucecekesha uwo mubabaro.

Mu gihe uwawe muganira ukumva afite ibitekerezo byo kwiyahura, ni byiza kumugeza kwa muganga byihuse aho kumutwama no kumubwira ibindi bintu byinshi kandi utari umuganga wabihuguriwe kuko watuma aremba kurushaho.

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije imbuga za Internet:

www.santemagazine.fr
www.la-deprresion.org

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muraho, fite ikibazo cyo kubura ibitotsi Kandi nkagira umunaniro ukabije nkeka kombiterwa nagahinda gakabije kubera Ibazo ndigucamo. Mwangira iyihe nama kugirango mbone ibitotsi? Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Mwaramutse neza! igitekerezo cyanjye ni ukubaza ese birashoboka ko uwagize indwara ya depression avurwa agakira agasubira uko yahoze ameze? Murakoze

Ngirabatware yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Yego birashoboka cyane igihe wahanye muganga

Kamugisha jean baptiste yanditse ku itariki ya: 21-05-2022  →  Musubize

Mfite ikibazo cg depression
Bimaze kurenga intera ngeze Aho biruta nkiyahura I really need a doctor

Beth yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

Beth waba warabonanye na Dr washakaga? unyandikire tuganire duhane UBUHAMYA. Ubu ndi umunyeshuri i Kibogora muri KIBOGORA POLYTECHNIC (KP)

IMANA IBANE NAWE. Yobu 23:1..... cyose.

Pastor Eudin /Karongi/ EMLR Gisovu yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Ko numva mfite icyo kibazo; nagana ivuriro iryo ariryo ryose.?

Vedaste yanditse ku itariki ya: 3-06-2021  →  Musubize

Muraho neza? Yego wagana ivuriro iryo ariryo ryose rikwegereye. Iyo muganga asanze ari ngombwa ko ugana umuganga wize iby’ubuzima bwo mu mutwe akuyobora aho werekeza.

Nadia yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka