Menya uko wakwirinda agahinda gakabije mu gihe uri wenyine

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu bashobora kwisanga ari bonyine, bakagira agahinda gakabije. Ibi bishobora guterwa n’uko Abanyarwanda mu gihe nk’iki bari bamenyereye gusurana, guhura, no guhumurizanya bari kumwe ari benshi, ariko kuri ubu bikaba bidashoboka, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Mu gihe ugize agahinda, ukigunga, ushobora kukagabanya ukoresheje uburyo bunyuranye. Muri bwo harimo ubu bukurikira:

Kurira: Abashakashatsi mu by’imiterere ya muntu, bemeza ko kurira ari kimwe mu biruhura umuntu ufite agahinda. Amarira, ni kimwe mu bintu bisukura umubiri, aho asohora imyanda mu mubiri ndetse agasohora imisemburo itera agahinda mu mubiri. Iyo umuntu arira, aba atekereza cyane ku bintu byamuteye ako gahinda. Ibyo bituma abyemera, akabyakira akumva umutima uraruhutse.

Kuganira n’umuntu ukoresheje ikoranabuhanga: Imbuga nkoranyambaga, Telefone, …: Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu ababaye, cyane ku muntu wapfushije inshuti ya hafi, kumuganiriza ku nshuti ye ari kimwe mu byamufasha.

Aha rero mu gihe hari umuntu wizeye, waganiriza ku mateka yawe agoye waciyemo, byagufasha cyane mu gihe cy’agahinda. Aha ariko, bisaba ko umuntu uganiriza aba azi gutega amatwi, akakwereka ko ibyo umubwira abishyizeho umutima we.

Kwandika ku byakubayeho: Kimwe mu bizahaza abantu mu gihe bagize agahinda, harimo kwibikamo imbere muri bo, ibyababayeho bikababera umutwaro ukomeye. Kubisohora mu buryo bwose, harimo no kubyandika birafasha. Ni byiza ko mu kwandika ibyakubayeho wakoresha ikaramu n’intoki, kuko aribwo wandika neza amarangamutima yawe. Iyi nyandiko ushobora kuyibika, guhitamo kuyisangiza inshuti yawe cyangwa muganga wawe. Ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse bashishikarizwa kwandika amateka yabo, kugira ngo atazibagirana.
Aha kandi wakoresha uburyo bwo kwandikira abawe bishwe muri Jenoside, ukabandikira ibyo wumva wababwira baramutse bahari, kuko biruhura.

Guhimba indirimbo, imivugo: Ushobora kunyuza amarangamutima yawe mu mivugo no mu ndirimbo. Ku bushake bwawe, ushobora guhitamo kubisangiza n’abandi benshi, kuko uretse wowe ubwawe, bifasha n’abandi benshi muhuje ikibazo.

Iyo umuntu agize agahinda, bisaba ko abantu bamuba hafi, kuko iyo bikabije bishobora kuba ikibazo gikomeye, gishobora no kumutera kwiyahura. Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, abahuye n’ibibazo byo guhungabana ndetse n’agahinda gakabije, bafashwa n’abajyanama b’ubuzima, cyangwa hakifashihwa ibiganiro bikozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nanjye mfite agahinda gakabije harigihe nkagize singire icyo nshyira munda byibuze iminsi 3 ntarya ntanywa mumfashe?

Eric yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Mbanje kubashimira
Murakoze cyane

Nubwo duheranwa n’agahinda ariko nizera ko bizarangira mugihe tuzaba tubona abadubumuriza

Dushimimana Olivier yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Mbanje kubashimira
Murakoze cyane

Nubwo duheranwa n’agahinda ariko nizera ko bizarangira mugihe tuzaba tubona abadubumuriza

Dushimimana Olivier yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka