Ange Kagame na we yinjiye mu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki

Ange Kagame, abinyujije kuri Twitter, na we yagaragaje ko ashyigikiye ubukangurambaga bumaze iminsi butangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

Ange Kagame
Ange Kagame

Ubwo bukangurambaga bushishikariza abantu gukaraba neza intoki, kuko byagaragaye ko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.

Ange Kagame ni umwe mu bo Perezida Paul Kagame yashishikarije kwitabira ubu bukangurambaga, ubwo tariki 15 Werurwe 2020 Perezida Kagame na we yatangazaga ko abushyigikiye.

Mu bandi Perezida Kagame yahamagariye kwitabira ubu bukangurambaga, harimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo na we kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020, abinyujije mu mashusho n’ubutumwa yashyize kuri Twitter, yagaragaje ko ashyigikiye ubwo bukangurambaga bwo gusukura neza intoki, mu rwego rwo kwirinda ndetse no gukumira icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Nidushyira hamwe imbaraga, tugakurikiza amabwiriza duhabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, nta kabuza tuzahagarika ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Mushikiwabo yavuze ko gukaraba intoki bidakwiye gukorwa mu buryo bw’umuhango gusa, ahubwo ko ari ingenzi gukaraba neza intoki hagati y’amasegonda 40 n’amasegonda 60 hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa imiti yabugenewe yifashishwa mu gukaraba intoki.

Ati “Ni ngombwa gukaraba neza impande zombi z’ikiganza haba imbere n’inyuma, hagati y’intoki no mu nzara.”

Ati “Ndabashishikariza gushyigikira ubu bukangurambaga, no gukurikiza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).”

Louise Mushikiwabo yashimiye Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ashimira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bafashe iya mbere mu kwitabira ubu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki, no kubikangurira abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka