#COVID19 : Louise Mushikiwabo ashyigikiye ubukangurambaga bwo gukaraba intoki

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, na we yinjiye mu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki, mu rwego rwo kwirinda ndetse no gukumira icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.

Louise Mushikiwabo yavuze ko ashyigikiye ubwo bukangurambaga bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) bugamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Mu mashusho (Video) yashyize kuri Twitter amugaragaza arimo gukaraba intoki, Mushikiwabo yagize ati “Nidushyira hamwe imbaraga, tugakurikiza amabwiriza duhabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, nta kabuza tuzahagarika ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Mushikiwabo yavuze ko gukaraba intoki bidakwiye gukorwa mu buryo bw’umuhango gusa, ahubwo ko ari ingenzi gukaraba neza intoki hagati y’amasegonda 40 n’amasegonda 60 hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa imiti yabugenewe yifashishwa mu gukaraba intoki.

Ati “Ni ngombwa gukaraba neza impande zombi z’ikiganza haba imbere n’inyuma, hagati y’intoki no mu nzara.”

Ati “Ndabashishikariza gushyigikira ubu bukangurambaga, no gukurikiza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).”

Louise Mushikiwabo yashimiye Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ashimira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bafashe iya mbere mu kwitabira ubu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki, no kubikangurira abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka