#COVID19 : Perezida Kagame yinjiye mu bukangurambaga bwo gukaraba intoki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yinjiye mu bukangurambaga bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bushishikariza abatuye Isi gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.

Mu butumwa bwe buri kumwe n’amashusho amugaragaza akaraba intoki, Perezida Kagame yavuze ko ashyigikiye ubwo bukangurambaga kuko gukaraba intoki ari bumwe mu buryo bwizewe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Ukoresheje isabune n’amazi, kuba ibiganza byombi mu gihe cy’amasegonda ari hagati ya 40 na 60. Wibuke gukaraba imbere, inyuma no mu myanya y’intoki. Karaba uvaneho isabune ukoresheje amazi. Umutsa ibiganza byawe ukoresheje igitambaro cyabugenewe, unagikoreshe ufunga amazi.”

Yashishikarije abandi bayobozi barimo n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma kwitabira ubu bukangurambaga, bagatanga urugero rwo gukaraba intoki, ndetse bakabigaragaza babinyujije mu mashusho (Video) mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bamwe mu bo yabikanguriye ni Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, Kristalina Georgieva uyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yatanze urugero rwiza cyane.Ariko twibuke ko gukaraba intoke gusa bidahagije.Kubera ko iyi Virus ahanini yandurira mu kirere (umwuka).Byaba byiza abantu bose bambaye masks ku munwa.Ibi ni ibihe bidasanzwe. Isi iragenda irushaho kuba mbi.Abantu bose baribaza iherezo n’ikizakurikira. Ese mama ni ya mperuka bajya batubwira?Tubitege amaso.

mbabazi peter yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka