Ubuzima bw’umwana Kigali Today yakoreye ubuvugizi buragenda buba bwiza

Uburwayi budasanzwe bw’umwana w’umukobwa witwa Ikirezi Lack Chagti, wamaze imyaka itatu atabasha kugenda cyangwa kuvuga, buragenda bukira nyuma y’uko akorewe ubuvugizi akabona ubuvuzi.

Yishimiye ko umwana we atangiye gukira, mbere ntiyabashaga kwicara ariko ubu birakunda
Yishimiye ko umwana we atangiye gukira, mbere ntiyabashaga kwicara ariko ubu birakunda

Ni inkuru yakozwe na Kigali Today aho yaganiriye n’umubyeyi w’uwo mwana, Nyiramugisha Nadia wo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze tariki 18 Gashyantare 2021, asaba abagiraneza ubufasha bwa miliyoni eshatu n’igice (3,500,000FRW) yasabwe n’ibitaro kugira ngo avuze umwana.

Uwo mugore w’imyaka 24 ufite abana babiri, yavugaga ko mu myaka itatu amaze arwaje uwo mwana byamuteye ubukene bukabije, ku buryo no guca inshuro bitashobokaga kubera uburyo yahoraga akurikiranye ubuzima bw’uwo mwana we.

Nk’uko nyina abivuga, ngo kuva yabyara uwo mwana wari umaze imyaka itatu n’amezi abiri avutse, ntiyigeze agerageza kuvuga cyangwa ngo abashe kugenda.

Uwo mubyeyi ngo yabayeho mu gahinda gakomeye, aho abaganga bamubwiraga ko uwo mwana afite ikibazo mu mutwe kandi ko ngo ashobora kuvurwa agakira, ariko ikibazo kikaba icyo kubura amafaranga yasabwaga.

Ngo yamenye ko uwo mwana we afite ibibazo amaze amezi ane avutse ariko ngo uburwayi bukomeza kwiyongera uko iminsi yashiraga, dore ko yagiye mu bitaro binyuranye bamubwira ibisabwa, agasanga nta bushobozi nk’umuntu utunzwe no guca inshuro, dore ko umugabo bashakanye akimara kumenya ko uwo mwana yavukanye ubwo burwayi yahise amuta ajya gushaka undi mugore.

Yavuye umugongo ku buryo ubu abasha kwicara neza
Yavuye umugongo ku buryo ubu abasha kwicara neza

Nyuma y’uko Kigali Today itangaje iyo nkuru, ifite umutwe ugira uti “Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ufite uburwayi budasanzwe”, inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza n’Akarere ka Musanze, bahise bamusura bamushakira uburyo uwo mwana yavurwa.

Nyuma y’igihe kitarenze icyumweru kimwe, akarere kashakiye uwo mwana ubufasha bwo kuvurwa binyuze mu muryango witwa National Child Development Agency hishyurwa amafaranga 2, 155,369 FRW mu bitaro bya Rilima, ari na byo bikomeje gukurikirana ubuzima bw’uwo mwana.

Kugeza ubu uwo mwana umaze imyaka hafi ine avutse, aba mu bitaro bya Rilima yitabwaho n’abaganga, aho byijeje umubyeyi we ko bitari ngombwa ko babana mu bitaro, aho we ari mu rugo, akaba yemerewe buri gihe cyose abonye umwanya kujya gusura umwana we.

Umubyeyi ashimishijwe n'uko umwana we arimo kwitabwaho n'abaganga
Umubyeyi ashimishijwe n’uko umwana we arimo kwitabwaho n’abaganga

Kugeza ubu uwo mwana ari kumwe n’umubyeyi we mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze aho yoherejwe mu kiruhuko mu gihe cy’ukwezi, akazasubira mu bitaro tariki 22 Ukuboza mu rwego rwo gukomeza kwitabwaho n’abaganga.

Ubwo Kigali Today yamusuraga, umubyeyi we yayitangarije ko yishimiye urwego umwana we agezeho avurwa, aho hari byinshi uwo mwana atangiye kwikorera bitanga icyizere cyo gukira.

Yagize ati “Ndabona impinduka ikomeye ku mwana wanjye, biragaragara ko yatangiye gukira, yagiye atabasha kurya no kwicara, ariko ubu arabasha kwicara neza, ararya yitamika. Nkurikije uko yagiye ameze n’uko mubona, mfite icyizere ko umwana wanjye azakira”.

Arongera ati “Ubu kuva tariki 22 Ukuboza agiye gusubira mu bitaro, yari yaraje mu kiruhuko, abaganga bambwira ko azakira akabasha kuba yagenda, ubu yavuyeyo bamaze gukora umugongo, icyo bagiye gukora ni amaguru no ku maboko, kugira ngo abe yabasha gufata ibintu neza akomeye, abe yashobora no gutera intambwe agende. Umugongo umeze neza nta kibazo ufite n’ijosi ryarakomeye nta kindi kibazo gihari, urabibona ko yicaye nta kibazo afite”.

Mbere yo kuvurwa, uyu mwana yahoraga aryamye kuko atabashaga kwicara
Mbere yo kuvurwa, uyu mwana yahoraga aryamye kuko atabashaga kwicara

Uwo mubyeyi wari warihebye, avuga ko yishimiye cyane kubona umwana we ashobora kwicara, ati “Ndishimye, aho umwana wanjye ageze ndanyuzwe, ntabwo ari wa mwana ngisiga ku kirago ngo nsange yuzuye ivumbi. Arakenera kujya mu bwiherero ntabyikorereho nk’uko byari mbere ubu arabimbwira, nanjye ubuzima buragenda buhinduka ndabasha gukora nkinjiza nk’igihumbi cyangwa icyatanu”.

Umubyeyi we abona uwo mwana ari umugisha kuri we, ati “Uyu mwana azaba umuntu ukomeye cyane, ni intwari, ni na we umpa imbaraga zo kuba nakora, mbona ari umugisha kuri njye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwarakoze. Imana ibahe umugisha

Analyst yanditse ku itariki ya: 13-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka